konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mu mafoto: Uko kwizihiza Umunsi w’Intwari byagenze hirya no hino mu gihugu

Mu mafoto: Uko kwizihiza Umunsi w’Intwari byagenze hirya no hino mu gihugu
1-02-2018 saa 20:22' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2093 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Mutarama 2018, u Rwanda n’abanyarwanda bifatanyije mu kuzirikana no kwibuka ku nshuro ya 24 Intwari z’u Rwanda .

Ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byabereye hirya no hino mu midugudu aho abaturage bagiye bahurira hamwe bagahabwa ibiganiro bigaruka ku bikorwa byaranze intwari z’u Rwanda, abakiri bato bakomeza gukangurirwa kwitoza kuba Intwari hakiri kare.

Muri iyi nkuru turakugezaho uko hirya no hino mu Ntara z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bagiye bizihiza uyu munsi.

Umujyi wa Kigali

Mu karere ka Gasabo, I Remera ahari igicumbi cy’Intwari z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije n’abatuye muri Gasabo gushyira indabo no kunamira intwari zatabarutse zikaba ziruhukiye muri iki gicumbi.

Intwari ziruhukiye muri iki gicumbi zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Harimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi tariki 18 Werurwe 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.

Mu karere ka Nyarugenge , Umujyi wa Kigali, igikorwa cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hari kandi n’Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen Mubaraka Muganga wari uherekejwe n’izindi nzego z’umutekano zirimo na Polisi

Mu butumwa yatanze bwibandaga ku rubyiruko, Mubaraka Muganga yavuze ko Urubyiruko rugomba kumva ko ntagihe u Rwanda rutagize intwari Kandi buri wese ashobora kuba intwari

Ati “kuba Urubyiruko Uyu munsi wararerewe muri uru Rwanda ugomba kuba intwari kuko ntayandi mahitamo ahari” Umuyobozi ushinzwe Ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali yakanguriye urubyiruko kurangwa n’ubutwari bakiri bato

Amajyepfo

Mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, kwizihiza umunsi w’Intwari byabereye kuri Stade Huye, ni ibirori byabimburiwe n’akarasisi k’abaturage, abanyeshuri, ibigo byigenga bigiye bitandukanye aho bagendaga barata ndetse banasingiza ubutwari bwaranze Intwari z’u Rwanda.

Nyuma y’akarasisi abatuye muri aka karere bahawe ikiganiro n’umunyamateka Muhirwa Terence aho yasobanuriye urubyiruko ibikwiye kubaranga mu rwego rwo kwimakaza umuco w’ubutwari Amajyepfo ibirori byabimburiwe n’akarasisi

I Burasirazuba

Muri Kayonza, Intara y’uburasirazuba, ku rwego rw’Akarere, umunsi w’Intwari wizihirijwe mu murenge wa Mukarange, akagari ka Nyagatovu, umudugudu w’Akamayange ahazwi ku izina rya Midiho., uyu muhango uakaba wari witabiriwe n’abayobozi b’akarere bari kumwe n’abahagarariye Ingabo mu karere n’izindi nzego z’umutekano

Muri Nyagatare, Umunsi w’Intwari wizihirijwe Kagitumba ahasanzwe hafite amateka maremare ku butwari bwa bamwe mu banyarwanda tuzirikana kuri uyu wa 1 Gashyantare 2018.

Col. Rugamwa watanze ikiganiro kigaruka ku butwari bwaranze intwari zo hambere ari nazo zafashe iyambere mu kurwanya akarengane

Yagize ati “Ibihugu byinshi bikomeye byaremwe n’abantu babyitangiye, bagakora ibyagirira abandi akamaro.... Aba ni bo ntwari, Mu ntwari tuzirikana harimo n’izafashe iya mbere zikarwanya akarengane zikabohora abanyarwanda, Hari igihango dufitanye n’izi ntwari ni na yo mpamvu tudakwiye kugitatira.... Uyu munsi nta munya Rwanda ukirenganywa”

Col Rugambwa kandi yavuze ko Umuco w’ubutwari wubatswe n’intwari z’Igihugu udateze kuzima ni ari nayo mpamvu bikwiye ko abakobyiruka bawutozwa

Muri Kirehe naho ubwo bizihizaga uyu munsi w’Intwari, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yibukije abitabiriye umunsi mukuru w’Intwari ko ubutwari bwubatswe n’intwari z’Igihugu budateze kuzima ari nayo mpamvu bikwiye ko uyu muco utozwa n’abakibyiruka

Muri aka karere kandi I Mahama abarinzi b’igihango bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa aho batuye bahawe seritifika z’ishimwe
Murenzi Jean Claude, uyobora Akarere ka Kayonza yatanze ikiganiro kigaruka ku butwari bw’abo tuzirikana uyu munsi Muzungu Gerald wa Kirehe nawe yakanguriye urubyiruko kurangwa n’Ubutwari Mupenzi George wa Nyagatare nawe yakanguriye ab’i Nyagatare kurangwa n’ubutwari no kubutoza abana babo

Uburengerazuba

Mu karere ka Rubavu ari naho Intwari Niyitegeka Felicite akomoka, mbere yo kwizihiza uyu munsi w’Intwari bafashe umwanya babanza gusura igicumbi cy’Intwari Niyitegeka Felicite

Muri aka karere kandi uyu muhango wabereye kuri Sitade Umuganda aho umukecuru witwa Bazamuragire Janviere yatanze ubuhamya bw’uburyo Niyitegeka Felicite yamwambukije umupaka wa DR Congo.

Mu karere ka Rusizi ho ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byabereye ku Nkombo aho na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyentwali yari yifatanyije n’ab’I Rusizi mu kuzirikana Intwari z’u Rwanda. i Rubavu basuye ahari igicumbi cy’intwari Niyitegeka Felicite

Amajyaruguru

Mu karere ka Musanze ho Ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari byabereye mu Murenge wa Shingiro aho Guverineri Gatabazi yari yifatanyije n’abatuye muri uyu Murenge

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Gatabazi JMV yavuze ko kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda ari ukwibuka, kuzirikana no guha agaciro intwari zose zitangiye Igihugu, yavuze kandi ko u Rwanda ari Igihugu gifite ishema n’agaciro mu ruhando rw’Amahanga.

Guverineri Gatabazi kandi yasabye abatuye umurenge wa Shingiro gutoza abana Umuco w’Ubutwari bakiri bato, kubigisha gukunda igihugu bahereye ku bagituye, kwigombwa no kwitanga hagamijwe kubaka u Rwanda twifuza

Ibi birori kandi byaranzwe no kwambika imidari y’ishimwe no guha "certificates" Abarinzi b’Igihango 8 bo muri uwo Murenge ndetse no gusabana mu mbyino gakondo no mu ndirimo zigezweho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV ymbitse imidari abarinzi b’igihango 8

Andi mafoto atandukanye y’uko hirya no hino uyu munsi wagenze
I Kigali muri Gasabo bifatanyije na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Photo Contributors:PRos


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...