konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Mugisha wahize abandi mu mashuri abanza afite inzozi zo kuzaba umuganga w’ indwara z’umutima

Mugisha wahize abandi mu mashuri abanza afite inzozi zo kuzaba umuganga w’ indwara z’umutima
10-01-2018 saa 16:04' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4232 | Ibitekerezo 1

Mugisha Nsengiyumva Frank w’imyaka 12, wigaga mu kigo cy’amashuri abanza cya Saint André- Ruhina, giherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, waje ku isonga mu gutsinda ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza, avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuganga ukomeye uvura indwara z’umutima.

Uyu mwana wazanye ibyishimo bidasanzwe mu muryango we ubwo bamaraga kumenya ko ari we wabaye uwa mbere mu gihugu cyose mu bana basoje amashuri abanza, iwabo batuye mu mudugudu wa Ruhina Akagari ka Ruli umurenge wa Shyogwe hafi neza y’ahashyizwe ikibuga cy’indege zitwara amaraso zizwi nka ‘drones’.

Mu kiganiro Mugisha yagiranye na KT Press dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubwo yageraga mu mwaka wa Gatandatu mu kigo cya Saint André yigagamo ngo yahise asezeranya ababyeyi be ko agiye gukora ibishoboka byose ku buryo azakora amateka yo kuba uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza ku rwego rw’igihugu.

Ababyeyi ba Mugisha nabo bavuze ko bari bizeye ko ibyo yabasezeranyije bishobora kuzaba impamo ngo kuko babonaga ari umwana wigana ishyaka ndetse uhora ashaka kumenya, cyane ko atigeze arenga umwanya wa kabiri kuva yatangira amashuri abanza.

Mugisha avuga ko yatangiye kwitegura kera ari nako akurikiza inama za mwarimu byose ariko akabifatanya no kwiyegereza Imana mu isengesho ibintu avuga ko ariyo ntwaro yamufashije kugera ku ntsinzi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama ubwo Mineduc yatangazaga amanita y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’ayisumbuye, nibwo Mugisha yamenye ko inzozi ze zibaye impamo kuko inkuru yasakaye mu gace k’iwabo ko ariwe wahize abandi mu gihugu hose.

N’akanyamuneza kenshi ku maso Mugisha yagize ati “Gusoma cyane, gusubira mu masomo yanjye nibyo byaranze ubuzima bwanjye mu mashuri abanza nsoje. Inama z’abarimu nazo zamfashije kwiga ntekereza gutsinda.Ikindi ntekereza ko cyamfashije ni uko nahoraga nsenga cyane nsaba Imana kumba hafi mu masomo yanjye no kumpa ubwenge.”

Mugisha ni umwana w’imfura mu muryango avukamo w’abana Batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe. Ababyeyi be ni Nsengiyumva Giscard wikorera ku giti cye na Umutesi Providence usanzwe ari umwarimukazi.

Mugisha yavuze ko ahora yifuza kuzakomeza kwiga ndetse akaminuza mu bijyanye n’ubuganga ndetse inzozi ze zikaba ari ukuzaba umuganga ukomeye w’indwara z’umutima kandi akaba yumva azaruhuka abigezeho.

Ati “Inzozi zanjye ni ukuzaba umuganga ukomeye uvura indwara z’umutima. Ntekereza ko umutima ariwo moteri itembereza amaraso mu mu bice bitandukanye by’umubiri,niyo mpamvu ugomba kwitabwaho.”

Mu 2015 abanyeshuri bane muri 12 batsinze neza ku rwego rw’igihugu, ni abigaga ku ishuri rya Saint André, mu gihe mu 2016 umunyeshuri wo muri iki kigo yaje ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu.

Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka ushize, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% na ho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.


Mugisha n’abo mu muryango we bose bishimiye ko yabaye uwa mbere ku rwego rw’igiohugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Emmanuel Kuya 10-01-2018

Félicitations
St André nimukomereze aho na barumuna babo bazarusheho gutsinda.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...