konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ngoma: Bishop ukekwaho gusambanya umukobwa akanamutera inda yatawe muri yombi

Ngoma: Bishop ukekwaho gusambanya umukobwa akanamutera inda yatawe muri yombi
22-01-2018 saa 15:01' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3913 | Ibitekerezo 12

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba itangaza ko yataye muri yombi Bishop Nkusi Félicien uyobora Itorero rya AEBR (Association des Eglises Baptiste au Rwanda) mu Murenge wa Zaza, Akarere ka Ngoma, aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa witwa Akimana Angelique anamutera inda.

Akimana Angelique wasambanyijwe na Bishop Nkusi Félicien yemeza ko uyu mushumba yamufatiye iwe mu cyumba cy’amasengesho, aramusambanya anamutera inda maze aza kubyara, ubu umwana akaba afite imyaka itanu.

Bishop Nkusi Félicien yasambanyije uyu mwana w’umukobwa mu mwaka wa 2014, ubwo yamusangaga iwe mu rugo ngo amusengere nk’uko yari asanzwe abikorera n’abandi bamuganaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yatangarije Ukwezi.com ko Bishop Nkusi Félicien yatawe muri yombi aho akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa ku gahato akanamutera inda.

Yagize ati "Pasiteri Nkusi Félicien araregwa icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Yasambanyije umukobwa witwa Akimana Angelique afite imyaka 19 anamutera inda arabyara ubu umwana akaba amaze kugira imyaka itanu."

CIP Kanamugire akomeza avuga ko hari ibyo uyu mu Pasiteri yemereye uyu mukobwa nyuma yo kumutera inda maze ntiyaza kubishyira mu bikorwa biza gutuma umukobwa atangira gushaka uburenganzira bwe maze agana polisi.

Ati " Hari ibyo yari yaramwemereye ntiyaza kubimuha, kandi no kumva amaradiyo n’izindi nyigisho zitandukanye byatumye amenya uburenganzira bwe ari nabwo yahise agana Polisi."

Bishop Nkusi Félicien yasambanyirije uyu mukobwa mu rugo iwe ubwo yamuganaga amusaba ko yamusengera maze agakira uburwayi bw’abadayimoni yari afite.

Ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
Mupenzi Kuya 29-01-2018

Uyu mukobwa akurikiranwe babigize business

Mupenzi Kuya 29-01-2018

Uyu mukobwa akurikiranwe babigize business

Izibyose Kuya 23-01-2018

Ariya mbona yaba amatiku.Buriya se kare kose nuko yarakiri umwana ubu arakuze ati najyana umuntu mu butabera.Nyuma yimyaka itanu?Harahagazwe kabisa

Bugingo Kuya 23-01-2018

Kuva muri 2014 ubu niho yamenye ko yafashwe kungufu? Cg hari ibyo bumvikanye ntibyubahirizwa akaba aribyo byatumye avuga ko yafashwe kungufu. Ubutabera burebe amasezerano bagiranye naho icyaha cyo gufata kungufu nticyamuhama. Bivuzeko iyo niyo adasama ntabwo byari kumenyekana bari gukomeza kwisambanira.

Eleonora Kuya 23-01-2018

Ndashima Abagize uruhare mu ifatwa ry ’uyu Nkusi. Ndasaba ukwezi Ko bakosora inkuru yabo, umwana afite imyaka itatu kandi yatewe inda afite 16ans, ubu nibwo afite19ans. Muratera abantu urujijo. Iyi Case narayikurikiranye ubwanjye, nta gihuha kirimo, yacecetse kuko yari yaratewe ubwoba. Ukwezi nimusobanuze neza mukosore iyi nkuru.
Finally, abonye ubutabera

iganze Kuya 23-01-2018

Ibirura byigize intama! Ngo bishop ra! Amadayimoni se bayavurisha gusambanya abayarwaye?
Ndagaya abagabo hano bavugira bagenzi babo bakabashyigikira mu mafuti. Ni uko batavuze imyaka y’iyi ngirwa bishop ngo murebe imyaka arusha uwo yafashe ku ngufu.
Nyamara mwese bibaye ku bana banyu mwavuza induru, ariko kuko ari uwundi ngo bishop ararengana? Mujye mufata umwana wese nk’uwanyu. Kuba umwana si ukureba imyaka yo mu itegeko, kuri jye n’uwa 20 yaba umwana bitewe n’uwamushutse uko angana.
Abirirwa birukira mu byumba namwe mukuremo isomo.
Kimwangirije ubuzima cyo kanyagwa, bagihane bihanukiriye.

elie Kuya 23-01-2018

njye rero hari igihe inkuru bita gufata ku ngufu zijya zinsetsa kuko ziba ziteye urujijo. ni gute umuntu amenya ko yafashwwe ku ngufu mu gihe hashize imyaka itanu yose? ese ubundi ni abakobwa bangahe bavuga ko bafashwe ku ngufu igihe batasamye? njye mbona haba hakwiye ubushishozi cyane mu gukurikirana ibirego nk’ibi kuko habamo no gusebanya. gusa nanone ntitwashyigikira amakosa umuntu ugusabye service ukwiye kuyimuha nta kiguzi, yaba atanayifite akabyihorera

JEAN CLAUDE MUTABAZI Kuya 23-01-2018

PASTERI ARARENGANA!KO UWO MUKOBWA ATAMUREZE BIKIBA!

Mutuzo Kuya 22-01-2018

Ibi birimo amatiku no kurenganya!Niba nasomye neza uyu mukobwa yasambanye n’uyu mupasitoro afite imyaka y’ubukure kuko yarafite 19!Icyo yahanirwa n’uko yaba yaramufashe ku ngufu.None umukobwa wafashwe ku ngufu muri 2014 akicecekera ikimenyetso yerekana ubu ko yafashwe ku ngufu n’ikihe koko?Mu nyumve neza sinkigikiye umupasitoro usambanya intama ashinzwe gusa nge nigiriye mu mategeko!

baptiste Kuya 22-01-2018

imisi ihimwa numwe yafashwe nyine kuki abakobwa babavugabutumwa cg ngo bihaye imana abeshi babura ibyara ,nogukuramo inda nokubyara bidateganijwe birafatwa nkiki mtubarize ikibitera.

Augustin Kuya 22-01-2018

uyu mupasteri ararengana pe!

gruec Kuya 22-01-2018

Niba Angélique Akimana, yarafashwe kungufu muri 2014, akaba avuga ko kurubu umwana wavutse muruko gufatwa kungufu afite imyaka 5. Namwe muzi kubara murumva ntakibazo kirimo, kuko umwa wo muri 2014 ubu afite imyaka ine ntabwo ari 5 so please mushishoze murebe ko nta kibazo kiri muricyo kirego kuko ndababwiza ukuri ko abantu benshi ibi bintu bizabakoraho niba nta gikozwe.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...