konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ni iki kihishe inyuma y’amamiliyari ashyirwa mu bigo bya Leta akaburirwa irengero?

Ni iki kihishe inyuma y’amamiliyari ashyirwa mu bigo bya Leta akaburirwa irengero?
8-01-2018 saa 13:37' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2536 | Ibitekerezo 4

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), Ingabire Marie Immaculée yavuze ko atumva neza impamvu bamwe mu bayobozi b’ibigo bya Leta bakoresha nabi umutungo wa Leta bigatuma amamiliyari menshi ashyirwa muri ibi bigo aburirwa irengero. Gusa akavuga ko ahanini bituruka ku kwirengagiza inshingano, kudakunda igihugu kwa bamwe mu bayobozi ndetse n’ubumenyi buke bw’ababa bakorera ibi bigo.

Madamu Marie Immaculée yagarutse kuri ibi, kuri iki Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, ubwo yari mu kiganiro ‘Reka Nkubaze’, gitambuka kuri Flash TV, aho yavuze ko kuri we abona impamvu ituma abayobozi bakoresha nabi umutungo wa Leta babiterwa akenshi no kudakunda igihugu ndetse no kwirengagiza inshingano zabo.

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’ 165 ndetse n’iy’166 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, buri mwaka Umugenzuzi w’Imari ya Leta ageza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo ku mikoreshereze y’ingengo y’imari, aho agaragaza uko inzego za Leta zayikoresheje ndetse n’inama zitandukanye yagiye azigira.

Obadiah Biraro, Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga ko hagenderwa ku Igenamigambi Leta iba yateguye, ikindi kandi ngo umugenzuzi agenderaho ni ukumenya niba koko ya ngengo y’Imari ibigo bya Leta byasabye byarayikoresheje ibikwiye, ikindi ngo ni ukureba niba muri ya mafaranga nta yanyerejwe.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yamuritswe ku wa 3 Gicurasi 2017 igaragaza ko mu umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2016, miliyari 1.6 Frw yasesaguwe, miliyoni 590 Frw zigasohoka nta nyandiko zitanga uburenganzira, miliyoni 906 Frw zikanyerezwa naho miliyari 1.5Frw muri miliyari 1.6Frw zagaragajwe mu maraporo ashize zitaragaruzwa.

Icyo gihe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yagaragaje ko ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, muri raporo 147 zakozwe, izidafite inenge zavuye kuri 78 (50%) zikagera kuri 88 (60%).

Mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2016-2017, ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiza ku isonga mu bigo byahombeje Leta kubera imwe mu mishinga y’iki kigo ijyanye n’ubwisungane mu kwivuza yagiye idindira.

Mu bindi bigo byahombeje Leta hazamo Amafaranga umurengera yashyizwe mu bigo bya REG na WASAC yaburiwe irengero aho yagiye akoreshwa mu bikorwa atagenewe, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC cyahombeje Leta ku buryo bukomeye binyuze mu mafaranga yagendeye mu miti yagiye yangirika kubera kubikwa mu buryo butujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko ku isonga mu bituma ibya Leta bikoreshwa nabi haza ubumenyi buke bw’abakozi ariko ashimangira ko Leta ikora ibishoboka byose ngo yongerere ubumenyi abakozi bayo ari naho yahereye avuga ko nta rundi rwitwazo rwagakwiye kubaho ahubwo we abifata nko kudakunda igihugu.

Yagize ati “Njyewe mbona ari ubushake buke kuko iyo biza kuba ubumenyi buke, kuko n’ubumenyi buke hari ubwo mbyemera kuko twese ntabwo dufite umumenyi bungana n’ubushobozi bungana, icyakora nshimira Leta ifite gahunda yo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi bayo”

Yakomeje agira ati “Amahugurwa yo ahoraho n’amasomo yo hanze y’Igihugu ndetse, ariko umuntu akagaruka agakora bimwe yakoraga. Ariko noneho ugize Imana ubonye ufite ubumenyi burenze ubwawe akakubwira ati iki cyagakwiye kuba gikorwa gucya hanyuma ejo ukongera ugakora amakosa amwe, urumva aho uzansobanurira iki? Ni bwa bushake buke no kwirengagiza inshingano n’impamvu yatumye uba uri muri uwo mwanya”

Madamu Marie Immaculee yavuze kandi ko asanga abakoresha nabi umutungo wa Leta baba badakunda igihugu ati “Uramutse ukunda igihugu ntabwo wajya kugura ibikoresho uziko bidafite akamaro ukajya kubitangaho amafaranga wagakwiye ukoresha ibindi bikorwa kandi bizagirira akamaro igihugu n’abagituye”

Ibigo 14 bihabwa ingengo y’imari nini kurusha ibindi, aho byose hamwe byihariye 60% by’ingengo y’imari y’igihugu cyose birimo ; REG na WASAC , RBC, REB, RAB, NAEB, WDA, RCS, RDB, RGB, RRA, RTDA, EUCL na RURA. Gusa nk’uko bikunze kugarukwaho mu bihe bisoza umwaka w’ingengo y’imari usanga amafaranga menshi ashyirwa muri ibi bigo aburirwa irengero ndetse andi ugasanga yarakoreshejwe mu buryo budasobanutse.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta avuga kandi ko buri uko hagaragaye aya makosa y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta abayobozi bayigaragayeho bagirwa inma ndetse bagakangurirwa kwita ku nshingano zabo Ingabire Marie Immaculée,
Uyobora Transparency Rwanda
Obadiah Biraro, Umugenzuzi w’Imari ya Leta


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Janvier Kuya 9-01-2018

Icyo kumenya aha ni uko aya mafrw ahabwa ibigo bya leta atagira gikirikirana kuko singaya abayarya ahubwo abarebera abaro kuyarya nibo kibazo gikomeye

jonh Kuya 8-01-2018

ubukene ni bumara gufata intera ikomeye mu Rwanda bizaba bibi kurushaho kd abanyereza umutungo wa leta nta yindi mpamvu nukogera ubukene mu gihugu

dada Kuya 8-01-2018

Byabuze ubikurikirana bakurura bishyira.kandi bajya kubimenya barakoze imishinga kuburyo niyo wamufunga adahungabana nuko ABA yarazigamiye umuryango we.kandi akenshi iyo mishinga bayandika mumazina yabagore bayobya uburari

Ben Kuya 8-01-2018

Mpereye ku maraporo akorwa numugenzuzi mukuri w’Imari ya Leta buri mwaka, nkurikije kandi akazi PAC ikora, nkurikije kandi ibikorwa byinzego zitanukanye nkubushinjacyaha, polisi, urwego rwumuvunyi, nizindi mukurwanya ruswa, nge mbona ikibazo ataricyicungamutungo cyangwa ibaruramari. Amakosa akorwa nukwibwirako ibaruramari ari ikirwa cyihagije, gikora cyonyine mukurwanya ruswa. Ko procedures zihari, zaba izibaruramari, izigena amasoko ya Leta, izijyana no guha akazi no gucunga abakozi kuki bidakurikizwa? Time has come to question the environment in which our accounting practices. Naho ubundi we are on the wrong track.

Asanteni

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...