konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nta munyarwanda uzongera guharira n’abamotari ku giciro cy’urugendo – Lt. Col Nyirishema

Nta munyarwanda uzongera guharira n’abamotari ku giciro cy’urugendo – Lt. Col  Nyirishema
27-01-2018 saa 10:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2747 | Ibitekerezo

Umuyobozi Mukuru w’Urwego ngenzuramikorere [RURA], Lt. Col Patrick Nyirishema yashimangiye ko nta Munyarwanda uzongera guharira n’umumotari ku giciro cy’urugendo kuko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga abatega moto bazajya bakoresha bishyura buzafasha korohereza abatwara moto ndetse n’abagenzi.

Ibi Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema yabigarutseho ubwo Ikigo Yego Innovision gifite mu nshingano ‘Yego Moto’ cyamurikaga ku mugaragaro umushinga w’ikoranabuhanga w’uburyo bwo kwishyura urugendo rwakorewe kuri moto hakoreshejwe Mobile Money.

Ubu buryo bwo kwishyura urugendo rwakorewe kuri moto hakoreshejwe Mobile Money, umugenzi azajya akoresha agakarita ka MTN tap and pay cyangwa se akandi gakarita gatangwa n’abamotari ba Yego Moto kagura 200 agahita akibaruzaho, maze akaba ariko gakozwa kuri mubazi yashyizwe kuri moto, kuri Mobile Money hakavaho amafaranga angina n’urugendo rwakoreshejwe.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema, yavuze ko ubu buryo bwo kwishyura urugendo rwa moto hakoreshejwe ikoranabuhanga bushimangira agaciro kari guhabwa umwuga w’abamotari.

Yakomeje avuga ko gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye, ari uburyo bwo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda, boroherezwa uburyo bwo kubona serivisi.

JPEG - 70 kb

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col Patrick Nyirishema, yavuze ko bashaka guhesha agaciro umwuga w’abamotari

Bwana Nyirishema yavuze ko iyi gahunda ya Yego Moto yashyize mu bikorwa gahunda y’igihugu yo guca umuco wo kugendana amafaranga aho umuntu azajya ayatwara muri telefoni ngendanwa yatega moto agakozaho akigendera za rwasereza zo guharira hagati ya motari n’umugenzi cyangwa kubura amafaranga yo kugarura zikavaho.

Yagize ati “Muri cyerekezo cy’igihugu ni uko tuva mu bintu by’ibiceri n’amanoti tukinjira muri cashless. Turashaka ko za rwaserera hagati ya motari n’umugenzi bahariira cyangwa se umugenzi yahaye motari inoti akabura ayo amusubiza zishira.Turashaka ko hazaba hariho mubazi aho uzajya ugenda ukicara kuri moto yakugeza aho ujya ugakozaho telefoni yawe ukigendera.”

Umuyobozi wa RURA yamaze impungenge abakoresha moto bavuga ko ubu buryo bushobora kuba buhenze kurusha ubwariho bwo kumvikana na motari, avuga ko bwizweho neza maze hashyirwaho igiciro cy’urugendo kinogeye buri wese haba umumotari n’umugenzi.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Ltd, Karanvir Singh, yatangaje ko iri koranabuhanga rizaba igisubizo ku bakoresha moto muri gahunda zabo za buri munsi yaba abamotari ndetse n’abagenzi, ashimangira ko buzaba buhendutse kurusha uko byakorwaga ubu aho umugenzi yumvikana na motari.

Uhagarariye igurisha n’imenyekanisha ry’ibikorwa bya Yego Innovision, Iradukunda Irene yavuze ko uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga buzafasha abanyarwanda kuko icyerekezo turimo gisaba buri wese kutagendana amafaranga mu ntoki.

Yagize ati “Ubu buryo buzafasha abaturarwanda ndetse n’abamotari muri rusange, kuko icyerekezo cyacu kidusaba kubaho muri cashless economy aho tuzabaho nta muntu ukigendana amafaranga mu ntoki.Ibi bizanaca umuco w’ubujura bwa hato na hato bwabagaho aho umuntu yakubonanaga amafaranga akaba yakugendaho akayakwiba.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hari abamotari basaga 1000 bamazez kwitabira Yego Moto kandi ko bose bamaze guhugurwa uburyo bwo kubarura abantu mu gihe cyo kubaha udukarita two gukoresha.Yanavuze ko mu mezi 6 ari imbere abamotari bose bo mu mujyi wa Kigali bagomba kuba batangiye gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iradukunda Irene, Uhagarariye igurisha n’imenyekanisha ry’ibikorwa bya Yego Innovision

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Ltd, Karanvir Singh asobanura uburyo iri koranabuhanga rizakoreshwa

JPEG - 95.3 kb

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

JPEG - 84.4 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...