konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamagabe: Dr. Mukabaramba yihanije abaturage bakirangwaho umwanda

Nyamagabe: Dr. Mukabaramba  yihanije abaturage bakirangwaho umwanda
29-01-2018 saa 12:47' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 532 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr . Mukabaramba Alvera yasabye abaturage bo mu kagari ka Mujuga Umurenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe kugira isuku no koga bagasa neza batitwaje ko aho batuye hakonja cyane .

Ibi Dr. Mukabaramba Alvera yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2017, ubwo yari yitabiriye umuganda rusange yakoranye n’abaturage bo mu murenge wa Kitabi, aho bafatanyije kubakira ubwiherero abatabufite, ndetse no gusana ibyumba by’amashuri abanza ya Mujuga mu kagari ka Mujuga.

Muri uyu muganda kandi banateye ibyatsi mu busitani bw’ishuri, maze nyuma y’umuganda abaturage bo muri uyu murenge baganira na Dr Mukabaramba, ari naho yaboneyeho kubakebura mu kibazo cy’umwanda kibagaragaraho haba mu ngo zabo ndetse no ku mubiri wabo.

Aha yabasabye gushyira imbere isuku yo ku mubiri ndetse no mungo zabo, kuko isuku ahanini ariyo soko y’ubuzima kandi bwiza .

Yagize ati “[…]Ngo mutinya koga amazi ngo arakonje, ngo naho mutuye harakonja cyane? Mujye muyashyushya ariko mwoge mwisukure. Reba wiriwe usarura icyayi uratashye ntiwoze uraryamye n’ejo birakomeje bibaye uko ntiwoze ngo ni uko watinye amazi ngo harakonje? Kuki mutayashyushya se ariko mukoga? Njyewe rwose ndasaba ubuyobozi bwaha ngaha umuntu uzajya ugaragaraho umwanda mujye mumuca amafaranga kuko byaba bikabije cyane.”

Bamwe mu baturage bo muri aka gace biyemerera koko ko hari bagenzi babo bagira uwo muco wo kutoga aho usanga umwanda uba umeze nk’aho wababayeho karande.

Uwamariya yagize ati “ njyewe ndoga sinitwaza ibyo by’uko hakonja koko ariko hari abatoga sinzi ikibitera ariko si uko hakonja ahubwo ni kamere yabo y’umwanda iba yarabokamye. Hari n’abitwaza ikibazo cy’amazi ava kure ariko rero n’ubushake buke.Ubuse ko nkuze sinjya gushaka ayo mazi mu mubande nkoga?”

Nyuma y’uwo muganda kandi umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ugizwe n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru bagamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (AMC) bafatanyije n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo mu ishami ry’icungamari n’umutungo, bakinnye amakinamico ashishikariza abaturage kugira isuku ku mubiri no mu rugo cyane cyane bita ku bwiherero.

Uyu muryango watangiye muri 2016 , ubu umaze kugera mu turere 12 mu gihugu ukora ubukanguramba ku isuku n’isukura hubakirwa abaturage batishoboye ubwiherero ndetse bakanabagenera ubwisungane mu kwivuza, kuremera abatishoboye no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...