konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyamirambo: Umugore wacuruzaga akabari yishwe urupfu rukomeje kuba amayobera

Nyamirambo: Umugore wacuruzaga akabari yishwe urupfu rukomeje kuba amayobera
15-01-2018 saa 10:51' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7007 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, I Nyamirambo mu kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, umugore wacururizaga akabari muri aka gace yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye bivugwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi dore ko abamusanze muri iyi nzu basanze n’idirishya ryayo ryaramenetse bishoboka ko ariho abamwishe banyuze.

Uyu mugore witwaga Munyana Aline bakundaga kwita Fifi urupfu yapfuye rukomeje kuba amayobera dore ko hari hashize iminsi abo mu muryango we batamubona aho bamubonye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere nabwo yamaze kwitaba Imana

Bamwe mu bavandimwe n’abaturanyi be bavuze ko uyu mugore baherukaga kumuca iryera ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize icyo gihe ngo akaba yari akiri muzima ndetse ari no mu kazi nk’uko bisanzwe ariko kuva icyo gihe nta waherukaga kumubona kugeza ubwo bamubonye muri iki gitondo munzu ye yitabye Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mumena, Bagaza Faustin yavuze ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine aho yari amaze iminsi yarabuze gusa bakaba baragerageje kumuhamagara kuri telefone bakamubura inshuro nyinshi ari nabwo baje gukomeza kumushakisha mu gitondo bakaba bamusanze munzu yapfuye

Yagize ati “Mu makuru tumaze kumenya ni uko yabaga wenyine acuruza akabari ariko twari twaramubuze, uyu munsi tuza ku musanga mu nzu yapfuye ariko abavandimwe be batubwiye ko baherukanaga nawe ku wa Gatandatu sa saba z’ijoro ariko akaba yarababwiraga ko atumva ameze neza muri we”

Gitifu Faustin kandi yakomeje avuga ko mu makuru make bafite nta gikomere bamusanganye aho kugeza ubu bahariye inzego za Polise ngo zikore iperereza

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yabashije kujyana umurambo wa Nyakwigendera kwa muganga aho ugiye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rwe
Polisi yahise iza gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukora iperereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mumena, Bagaza Faustin


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kayitare basile Kuya 16-01-2018

ariko wamugore we !wowe wagiye ukoresha abakozi Uzi neza ufite nuwamukuzaniye muziranye mupfa gufata abayaya mutazi naho bavuye nicyahabakuye uwibye nahanwe ariko nabakoresha abakozi bomungo ntibagapfe gufata abo babonye.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...