konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyarugenge : Umubyeyi utaramenyekana yabyaye umwana amujugunya muri ruhurura

Nyarugenge : Umubyeyi utaramenyekana yabyaye umwana amujugunya muri ruhurura
23-01-2018 saa 15:03' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1688 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018, muri ruhurura iherereye mu Kagari ka Kabuguru mu murenge wa Rwezamenyo akarere ka Narugenge hatoraguwe uruhinja rwari muri envelope rwatawemo n’umubyeyi utaramenyekana.

Ababonye umurambo w’uyu mwana bavuga ko uwamujugunyemo ashobora kuba yitwikiriye ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mutarama 2018, ubwo yari amaze kumubyara maze ahita amuta muri ruhurura.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace baganiriye na Ukwezi .com bavuzze ko umurambio w’urwo ruhinja wari muri envellope ya kaki, ku buryo abayibonye bagize amakenga maze begereye neza basanga harimo uruhinja rwapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yemeje iby’aya makuru avuga ko nabo bayamenye mu gitondo, ngo hakaba hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Abaturage bo muri aka gace bari kuri ruhurura yajugunywemo umwana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...