konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RURA yahaye Yegomoto uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu

RURA yahaye Yegomoto uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu
14-02-2018 saa 13:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 750 | Ibitekerezo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwahaye sosiyete Yego Innovision Ltd ifite mu nshingano Yegomoto, uburenganzira bubemerera gukorera mu Rwanda mu gihe kigera ku myaka itanu.

Byatangarijwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, Ubwo Yego Innovision Ltd yagaragarizaga abanyamakuru icyo cyangombwa kibahesha uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda bahawe na RURA.

Umuyobozi wungirije mu ishami ryo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Ndagijimana Aaron, yashimangiye ko uburyo bwa Yego moto buje gukemura ibibazo bitandukanye birimo kunoza serivisi, kwihutisha ingendo,guca burundu ikibazo cy’ubujura n’ibindi.

Yagize ati “Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Yego moto buzakemura ibibazo binyuranye birimo ibyo kwihutisha ingendo, kunoza serivisi no gusigasira umutekano w’abagenzi kuko moto izajya iba ikurikiranwa aho iri hose hifashishijwe rya koranabuhanga.”

Bwana Ndagijimana Aaron yakomeje avuga ko gahunda ya Yego Moto yo kwishyura urugendo hakoreshejwe ikoranabuhanga, yashyize mu bikorwa gahunda y’igihugu yo guca umuco wo kugendana amafaranga aho umuntu azajya ayatwara muri telefoni ngendanwa, cyangwa ku makarita akoreshwa kuri banki, yatega moto agakozaho akigendera.

Yanashimangiye ko ubu buryo buzafasha kugaruza cya gihe cyatakaraga umugenzi aharira n’umumotari kuko bitazongera kubaho ukundi. Ati “Igihe ni amafaranga, gutakaza umwanya uba utakaje amafaranga, rero twifashishije ikoranabuhanga bizadufasha mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi wa Yegomoto, Karanvir Singh, ashimangira ko ubu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga buzakemura byinshi birimo guca akajagari mu bakora uyu mwuga,, gutanga akazi ku rubyiruko, kunoza serivisi zitangwa n’abatwara moto, anavuga ko bateganya ko mu mezi atandatu ari imbere buri mu motari wo mu mujyi wa Kigali azaba yamaze kubukoresha mu gihe abamotari bo mu ntara bo bahawe amezi 9.

Ubuyobozi bwa RURA kandi bushimangira ko iyi gahunda nimara gutangizwa umumotari utazajya akoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga azajya abihanirwa n’ubwo ibihano bitatangajwe.


Umuyobozi mukuru wa Yego Inovission (iburyo), Karanvir Singh, uwari uhagarariye RURA (hagati),Ndagijimana Aaron,uhagarariye igurisha n’imenyekanisha ry’ibikorwa bya Yego Innovision(ibumoso), Iradukunda Irene,


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...