konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Radio Amazing Grace yatambukije ikiganiro gisebya abagore yasabiwe guhagarikwa by’agateganyo

Radio Amazing Grace yatambukije ikiganiro gisebya abagore yasabiwe guhagarikwa by’agateganyo
12-02-2018 saa 18:19' | By g | Yasomwe n'abantu 1494 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, rwasabye Ikigo Ngenzuramikorere cy’Imirimo (RURA) guhagarika by’agateganyo Amazinga Grace Radio amezi atatu izira kuba yarahaye urubuga umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas ubwo yigishaga akibasira abagore agaragaza ko nta kiza na kimwe kibaturukaho.

Iki cyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018 nyuma y’ikirego Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese yagejeje ku rwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).

Impuzamiryango Pro-Femme Twese hamwe iharanira uburenganzira n’ubusugire bw’umugore mu Rwanda, yatanze ikirego mu rwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC irega Radio Amazing Grace yatambukije ikiganiro cyarimo amagambo bivugwa ko yaharabitse akanasebya Umugore ndetse akanateza imidugararo muri rubanda.

Iki ikiganiro cyatambutse kuri iyi Radio Amezing Grace taki 29 Mutarama 2018 aho umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicolas yigishije avuga nabi umugore aho yavugaga ko nta kiza na kimwe kiva ku mugore ndetse akanashimangira ububi bw’umugore avuga ko afitanye ikibazo n’Imana.

Abakemurampaka b’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura RMC bahaye umwanya umuyobozi wa Radio Amezing Grace,bwana GREGORY Brian Schoof, ngo yisobanure ku byo Radiyo abereye umuyobozi yatambukije mu kiganiro avugako yamenye ibyabaye bitinze maze avuga ko adashyigikiye na gato ibyo uyu muvugabutumwa yavuze ngo kuko umugore ari umuntu ufite agaciro kandi ugomba kubahwa.

Ati "Ubu nibwo numvishe ibyo Nicolas yavuze kuko mpagera akanya gato. Mbibonye mu nyandiko ariko ndabibona ko bibabaje koko. Nicolas yakoze ikintu kidakwiye yita abagore indaya abinyujije mucyo yitaga ijambo ry’Imana.Abagore tubaha agaciro kuko turi abakiritso bakuze, kandi tugomba kubakunda ".

Abagize akanama nkemurampaka ka RMC bibukije Umuyobozi wa Radio Amezing Grace ko atari ubwa mbere Radio ye izanwe mu manza maze bamusaba ko akwiye gushaka umuyobozi uhamye [Program Manager] ukurikirana ibinyura kuri iyi Radio.

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yasobanuye ko afite ikibazo cy’umuntu ushinzwe gukurikirana ibiganiro, avuga ko ariwe ubyikurikiranira kandi atumva ikinyarwanda , gusa avuga ko bagiye gushaka umukozi ubishinzwe mu minsi ya vuba.

GREGORY Brian Schoof yasabye imbabazi abari baje bahagarariye Pro-Femme Twese hamwe ababwira ko ku giti cye nta ruhare yabigizemo ngo kuko atumira abapasiteri kugira ngo bigishe bavuga ibyiza atabazana ngo bavuge ibintu bibi bigamije kubiba urwango mu banyarwanda.

Abahagarariye Pro-Femme /Twese Hamwe bo bavuze ko batumva ukuntu Radio igirana amasezerano n’abantu batazwi ngo kuko bariya bavugabutumwa baturukamo uyu mu pasiteri Nicolas ari abantu badafite ibyangombwa ndetse n’aho bakorera bityo bakaba batemewe n’amategeko.

Bakomeza bavuga ko niba Nicolas yasubira Kuri Radio agasaba imbabazi byaba byiza ariko nanone baboneyeho no kunenga iyi Radio kuba idafite abakozi buzuye bavuga ko hakenewe n’ubunyamwuga muri Radio.

Nyuma yo kumva impande zose, Abakomiseri ba RMC banzuye ko Radio Amazing Grace iba ifunzwe by’agateganyo ndetse ikanandika ibaruwa isaba imbabazi Abanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 48.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
b Kuya 13-02-2018

Ubwo se na Kiliziya uteyemo ikirego byagera he? Ariko si uko Kiliziya ihangana. Hari uko isengesho gusa rirwana urugamba rikarutsinda udafashe irwaro ngo urasane.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...