konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umukozi wo mu rugo yatorokanye amafaranga ya Nyirabuja afatirwa Nyabugogo

 Umukozi wo mu rugo yatorokanye amafaranga ya Nyirabuja afatirwa Nyabugogo
12-01-2018 saa 14:46' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8354 | Ibitekerezo 12

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yibye amafaranga 25000Frw ya nyirabuja agerageza kuyatorokana bamufatira Nyabugogo ubwo yari ategereje imodoka imwerekeza mu ntara.

Ahagana sa sita z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018, nibwo uyu mukobwa yafatiwe muri gare ya Nyabugogo ubwo yageragezaga gutorokana aya mafaranga.

Umudamu witwa Uwamahoro Berancille uvuga ko atuye i Nyamirambo ngo yasize aya mafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu mu cyumba cye agiye koga ngo ajye ku kazi agarutse asanga umukozi yamaze kugenda gusa ntiyabasha guhita yibuka kureba ibyo yatwaye.

Uyu mugore kandi yakomeje avuga ko uwo mukozi yari amutwaye amafaranga, imyenda, inkweto ndetse na telefone igendanwa gusa ngo yahise yihutira kubimenyesha abaturanyi ari nabo bamugiriye inama yo kujya gushakira Nyabugogo bakekako uyu mukozi yaba yamaze kwiba ibi bintu agatoroka yerekeza iwabo, dore ko ari naho yaje kumufatira agifite ibintu byose yari yibye.

Ubwo uyu mwana w’umukobwa yamaraga gufatwa, yabajijwe impamvu yari imuteye gutoroka amaze gusahura urugo rwa nyirabuja, yisobanura avuga ko ngo yabitewe n’uko bamwirukanye batamuhembye, ibintu nyirabuja yahise amunyomoza avuga ko atamwirukanye kuko nta kibazo bari bafiutanye kandi ko umunsi wo kumuhemberaho yari itaragera ngo kuko asanzzwe amuhemba ku itariki 14 buri kwezi.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Hitayezu Emmanuel, ngo tumubaze ibijyanye n’uyu mujura atubwira ko ari mu nama, dore ko akimara gufatirwa Nyabugogo yahise ashyikirizwa Polisi ikorera muri gare.

Uyu mukobwa bamufatiye Nyabugogo afite amafaranga ya Nyirabuja, Imyenda n’inkweto ategereje imodoka

Uwamahoro Berancille, yari acucuwe n’umukozi we kubw’amahirwe abasha kumufata ataracika


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
teta Kuya 15-01-2018

Nihanganishije uyumwana wahohotewe agakoreshwa akazi ko murugo atarakura kd nka mugaya ko yibye kuko kwiba ntacyo bi maze nibibi ,uwo mukoresha nawe ababishinzwe ba mukurikirane avuge ukuntu akoresha umwana utarageza igihe cyubukure

Mandera Kuya 14-01-2018

Nibamufunge Uwomwana Kuko Akazi Komurugo Naragakoze Ndakazi Uwo Mwana Asho Bora Kuba YAbikoze Kuko Yaba yarahemucyiwe

Mandera Kuya 14-01-2018

Nibamufunge Uwomwana Kuko Akazi Komurugo Naragakoze Ndakazi Uwo Mwana Asho Bora Kuba YAbikoze Kuko Yaba yarahemucyiwe

Eddie Kuya 14-01-2018

Gukoresha umwana under 17 birashoboka ariko biterwa n’imirimo umukoresha.
Igomba kuba itamuvuna.
None se ko ayo mafranga aba ayakeneye yayabona ate?
Ahubwo barebe uko yarafashwe, wasanga bamufataga nabi, ntibamuhembe, etc.

bernard Kuya 13-01-2018

uyu mugore koko murabona yakoresha umukozi akamwishyura.

Addy Kuya 13-01-2018

uwo mudamu abazwe impamvu akoresha umwana uri munsi y’imyaka 18

N.Israel Kuya 13-01-2018

Mbega amakuru !! 25000?

Teta Kuya 12-01-2018

ubundi c simbona ali udusazirwa,umwana ararengana,nyirabuja bamubaze impamvu yakoresheje umwana wa 16ans

NZAMUKWEREKA NORBERT Kuya 12-01-2018

AMAKURU

c Kuya 12-01-2018

Harya ubundi biremewe gukoresha umuntu uri munsi y’imyaka 18?

Buraho Bakwiye Jean Sauveur Kuya 12-01-2018

Ni umukoresha amategeko amubaze impamvu akoresha umwana
Uwo mwana yakabaye ari mu ishuri
Niba avugako yamuhembwe
Nagaragaze aho yamuhembeye
Abakoresha bagire ubwenge bwagutse
Bajye bahembera abakozi babo kuri financier instutiions

gakuba Théo Kuya 12-01-2018

uwo mwana wumukozi nimba koko bamufunze bamuhemukiye kuko barikubanza gufunga uwahaye umwana akazikomurugo kandi agité imyaka 16!!

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...