konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umunyarwandakazi yiciwe mu Buholandi n’abantu bataramenyekana

Umunyarwandakazi yiciwe mu Buholandi n’abantu bataramenyekana
10-01-2018 saa 16:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8117 | Ibitekerezo 6

Umunyarwandakazi witwa Claire Bakesha yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2018, aba bagizi ba nabi bakaba bamusanze mu nyubako yarimo mu mujyi wa Amsterdam mu Buhalandi .

Amakuru agera ku Ukwezi.com avuga ko uyu Munyarwandakazi wabaga muri uyu mujyi wa Amsterdam aho yasoje amasomo ye umwaka ushize, yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2018.

Bivugwa ko abishe Claire Bakesha bamusanze mu igorofa yari arimo muri uyu mujyi maze bamunaga hasi ahita yitaba Imana.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko Claire Bakesha witabye Imana afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko ntibagira byinshi batangaza ku rupfu rwe.

Amakuru avuga ko Claire Bakesha wishwe yari akiri umukobwa utarashaka kandi ko yaba akomoka mu mujyi wa Kigali.

Umunyarwandakazi Claire Bakesha wiciwe mu Buholandi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
IMVAHO Kuya 21-01-2018

Police y’ubuholandi yinjiye mu nzu uyu mukobwa yarimo ari kumwe n’umucopain we ukomoka muri Nigeria n’abandi... izanyawe no gusaka Urumogi kuko barucuruzaga kimwe nibindi biyobyabwenge. Abari munzu basohokeye mumiryango yinyuma namadirishya bahunga Police uwo mukobwa nawe agerageza guca mwidirishya ariko kuko ngo yari munini (ngo yaba yari anarwaye diabete) ntiyabibasha ahubwo arahanuka agwa hasi. Ngayo nguko.

fa Kuya 11-01-2018

Ni ibikorwa by’ivangura ruhu.Ndabizi hariya bikunze kuhaba iyo uri umwirabura uri wenyinl

kubaho ni Yesu Kuya 10-01-2018

Ariko nkaba bagizi ba nabi koko Mana yanjye bunguka iki mu maraso?Mana umuhe iruhuko ridashira uyu mwari.

kubaho ni Yesu Kuya 10-01-2018

Ariko nkaba bagizi ba nabi koko Mana yanjye bunguka iki mu maraso?Mana umuhe iruhuko ridashira uyu mwari.

dada Kuya 10-01-2018

Ariko mama,abanyarwanda hirya no Hino Ko batumereye nabi baradushakahiki koko!!!Imana Imwakire mubayo kndi umuryangowe mukomeze kwihangana.

Gerald Kuya 10-01-2018

Abishe uyu mwana wumukobwa wacu bazafatwa pee amaraso yabanyarwanda arahenda. cyane ntabwo wakwica umunyarwanda muruburyo ngo ubure gushyikirixwa ubutabera.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...