konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uruhuri rw’ibibazo ku bahinzi b’ibirayi, biri kuborera mungo no mu mirima

Uruhuri rw’ibibazo ku bahinzi b’ibirayi, biri kuborera mungo no mu mirima
31-01-2018 saa 14:21' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2221 | Ibitekerezo 6

Abahinzi b’ibirayi mu duce dutandukanye two mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru y’u Rwanda bavuga ko batewe ibibazo bikomeye n’uburyo Leta yabashyiriyeho bwo kugurisha umusaruro w’ibirayi byabo bejeje.

Abahinzi b’ibirayi bavuga ko biri kubapfira ubusa aho bimwe byatangiye kuborera mu mirima ibindi bikaba biri kuborera mu ngo nyuma yo gusarurwa hakabura uburyo bwo kubigurisha.

Aba bahinzi bavuga ko n’ubwo Leta yabashyiriyeho ibiciro mu rwego rwo kubarengera, ngo byabateje ibibazo bikomeye cyane kuko ubu nta muhinzi wemerewe kujya gukura ibirayi mu murima we adahawe igipapuro kibimuhera uburenganzira.

Bavuga kandi ko kubona uburenganzira bibona umugabo bigasiba undi kuko no kugira ngo umuhinzi abuhabwe agomba kugira icyo aha abayobozi [ruswa] b’amakoperative ngo kuko biba bisabwa n’abantu benshi kubera ikibazo cy’uko ibirayi byabo biri kuborera mu mirima.

Gusa n’ibiciro byemejwe na Leta bivuga ko umuhinzi ahabwa amafaranga 135 ku kilo cy’ibirayi by’umweru ngo ntibayabona, ahubwo abayobozi b’amakoperative ntibatinya kubaha amafaranga ari munsi y’ijana ku kilo, bakabaha inyemezabwishyu zanditseho ko baguriwe ku mafaranga 135 .

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Burera mu murenge wa Cyanika baherutse kuganira na Radio Ijwi ry’Amerika mu kiganiro Dusangire Ijambo bagaragazaga ko amategeko agenga ibirayi yashyizweho yabateje ibibazo bikomeye cyane ndetse ngo yanatumye ibirayi byabo biborera mu mago no mu mirima ngo kuko nta wemerewe kujya mu murima atabifitiye uburenganzira ahawe n’ubuyobozi.

Aba bahinzi kandi babwiye Ijwi ry’Amerika ko ngo kubera ukuntu ibirayi bisigaye bifatwa mu Ntara y’Amajyaruguru ngo kubona umuturage yikoreye ibirayi nta burenganzira afite birutwa no gufatwa yikoreye kanyanga.

Bavuga ko Leta ishaka yabareka bakagurisha ibirayi byabo abo bashaka kuko yaba amakusanyirizo, amakoperative byose ababiyobora ari ba rusahurira mu nduru, baba bishakira ruswa kugira ngo baguhe icyemezo kikwemerera kujya mu murima wawe, abandi bakakugurira ku mafaranga ari munsi y’ijana bakaguha inyemezabuguzi yanditseho ko bakuguriye ku 135.

Aba bahinzi bavuga ko nyuma y’impinduka ziherutse kuba mu micururize y’ibirayi bugarijwe n’ibibazo by’ingutu, birimo gutinda guhabwa uburenganzira bwo gusarura ibirayi byabo ndetse no kugurisha ku biciro abayobozi b’amakoperative bishakiye kandi hari ibyashyizweho na Minisiteri.

Aba bahinzi basaba ko bahabwa uburenganzira mu byabo, bagakura ibirayi byabo igihe bashakiye bakagurisha ayo bashaka n’uwo bashaka nk’uko byahoze ngo kuko n’iyo yaba make bayabona akabakemurira ibibazo aho kugira ngo ibirayi byabo bikomeze biborere mu mirima.

Umwe yagize ati "Kuki mu guhinga batatwaka icyemezo ariko mu gihe cyo gusarura bakatwaka icyemezo, ni ukubera iki ? Niba ari imisoro bakagombye kudusoresha ariko ntibavuge ngo icyemezo kikwemerera kugurisha ibyawe. Hari ubwo se umuntu aba yabyibye? Iki ni ikibazo cyo kubura ubwisanzure mu byacu."

Yakomeje avuga ko itegeko ryashyizweho na Minisitiri ntacyo ryabamariye cyane ko nta muhinzi uratangira kugurisha ibirayi bye byibura no ku mafaranga 100. Avuga ko bagurisha kuri 70 cyangwa 80 nabwo ngo bikagurisha uwatanze ruswa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka, aherutse gutangaza ko ibiciro byashyizweho ku bwumvikane bw’inzego zose haba abahinzi, abacuruzi ndetse n’inzego za Leta mu rwego rwo kurengera impande zombi hagati y’ umucuruzi ndetse n’umuhinzi.

Yagize ati “ Biriya biciro byashyizweho ku bwumvikane bw’inzego zose, ari abahinzi ari abacuruzi ndetse natwe ku rwego rwa Leta n’uturere tubagira inama. Ikigaragara rero ntabwo ari ikibazo cyakemuka ku munsi umwe, turimo kubikurikira twashyizeho ingamba zo gukurikirana, kandi icyo turimo kubona ni uko mu masoko y’i Kigali igiciro kiri kugenda cyubahirizwa.”

Minisitiri Munyeshyaka yakomeza avuga ko nta muntu n’umwe wagombye kubangamirwa aho umuhinzi agomba gukora ubuhinzi bwe bukamuha amafaranga ndetse n’umucuruzi agakora akunguka ntawe uryamiye undi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Nsengemungu Innocent Kuya 1-02-2018

Bavandimwe ndababwiza ukuri njye ntuye iburengerazuba kabisa abahinzi barahombye 100/100

Nsengemungu Innocent Kuya 1-02-2018

Bavandimwe ndababwiza ukuri njye ntuye iburengerazuba kabisa abahinzi barahombye 100/100

mazi Kuya 1-02-2018

droit DE l’homme please!Ibikorwa Sur terrain ni agahomamunwa.ntabwo muzi kubona ibirayi byawe bibora ubireba no kwiyahura wakwiyahura ufite intege nke.Bareke umuturage agurishe uwo ashaka umutungo we.

MAX MIX Kuya 31-01-2018

mubucuruzi nihagomba kubaho inzitizi nimwe leta ntikwiye kwivanga muri BUSINES. icyo yakaye ishizwe nugukurikirana ko ntakarengane kabaho. naho ubundi bazibwira ko bakorera neza rubanda kd babahemukira.

musonera Kuya 31-01-2018

aya bareke babigurishe. icyemezo kizatangire kubahirizwa next season. ils sont innocent comme les bebes sibo bokubihombera mo

musonera Kuya 31-01-2018

oya dii

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...