konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Yego Moto yatangiye guhemba abamotari bitwara neza, inkwakuzi zegukana Smart phones na moto

Yego Moto yatangiye guhemba abamotari bitwara neza, inkwakuzi zegukana Smart phones na moto
4-12-2017 saa 19:58' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 726 | Ibitekerezo

Kompanyi Yego Innovision Ltd ifite umushinga wa ‘Yego Moto’ ikoreshwa n’abamotari bishyuza abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS hakurikijwe ibirometero bagenze, yatangiye gahunda yo guhemba abamotari bakoresha neza iyi gahunda aho ku ikubitiro uwa mbere yegukanye Moto nshya.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ukuboza nibwo umumotari witwa Munyemana Jean Claude yegukanye Moto ndetse na bagenzi be 2 begukana telephone ngendanwa [Start Phones] bazajya bakoresha mu kazi kabo.

Ushinzwe itumanaho mu ikompanyi ya Yego Innovision Iradukunda Irene yavuze ko mu gutanga ibihembo harebwa abamotari bitwaye neza maze bakabahamagara bagatombora ibihembo biba byateganyijwe birimo na Moto.

Yagize ati “Haba hari amategeko ya Yego Moto abamotari bagomba gukurikiza, harimo nko gukoresha mubazi, kutarenza umuvuduko, kwishyura amafaranga ya Caution ndetse n’andi mabwiriza yose.”

Abamotari 23 bitwaye neza kurusha abandi nibo bahamagawe n’iyi Kompanyi maze bakora tombora hifashishijwe udupapuro uwitwa Munyemana Jean Claude amahirwe aramusekera atombora Moto nshya ndetse na bagenzi be babiri batombora telefoni ngendanwa.

Munyemana Jean Claude yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kuba ahawe moto na Kompanyi ya Yego Innovision avuga ko agiye kubyaza umusaruro amahirwe ahawe n’iyi kompanyi yo kwiteza imbere.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh yavuze ko gahunda yo guhemba abamotari igamije gushyigikira umwuga bakora no kubashishikariza gukunda no kumenya uburyo bugezweho bwa ‘Yego Moto’ bamenya amategeko n’amabwiriza yayo kugira ngo basobanukirwe neza imikoreshereze yayo.

Karanvir Singh yanavuze ko gahunda yo gutanga ibihembo ku ba motaroi bitwaye neza izajya iba buri kwezi, ndetse bakaba bateganya ko ibihembo bya za moto ndetse n’amatelefoni biziyongera ku buryo bazajya bahemba abamotari benshi.


Umuyobozi mukuru wa Yego Innovision ashyikiriza Munyemana Jean Claude urufunguzo rwa moto yari amaze gutombora


Aba nibo begukanye ibihembo bya Yego Moto ku ikubitiro


Karanvir Singh ndetse n’ushinzwe itumanaho muri Yego Innovision Irene Iradukunda batanga ibihembo


Munyemana Jean Claude yishiiye cyane igihembo cya Moto yahawe na Yego Innovision Company


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...