konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Burera: Babiri batawe muri yombi binjiza amasashe ya pulasitiki

Burera: Babiri batawe muri yombi binjiza  amasashe ya pulasitiki
22-12-2017 saa 08:19' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 332 | Ibitekerezo

Ku wa kane tariki 21 z’uku Kwezi Polisi ikorera mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe imodoka ipakiyemo amapaki 60 y’amasashe ya pulasitiki yinjizwaga mu gihugu.

Ayo masashe yari mu modoka ifite nomero za pulake RAD 870M. Yari ahishwe mu bindi bicuruzwa bibuzanyijwe mu Rwanda birimo inzoga yitwa Blue Sky itemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ayo masashe yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye, mu murenge wa Kagogo n’Umutwe wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) nyuma y’aho abayapakiraga mu modoka bayambukije Ikiyaga cya Burera.

Yavuze ko imodoka yari ipakiyemo ayo masashe yafashwe ahagana saa cyenda zo ku gicamunsi cy’uwo munsi; kandi ko muri iyo modoka harimo amapaki 60 ya Blue Sky.

Abantu babiri babifatanywe barafunzwe. Amasashe ya pulasitiki yabuzanyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2008.

IP Gasasira yibukije ko amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije; bityo asaba buri wese kwirinda kuyinjiza mu gihugu, kuyacuruza no kuyakoresha.

Mu mezi abiri ashize Polisi muri aka karere (Burera) yafatanye abantu bane amasashe ya pulasitiki ihihumbi 24 barimo kuyinjiza mu gihugu bayakuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Na none muri Gashyantare uyu mwaka, Polisi mu karere ka Gicumbi yafashe amakarito 60 yayo. Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera no kubungabunga ibidukikije (REMA) bafashe amakarito 2,175 y’amasashe ya pulasitike.

Umuntu ugurisha amasashe ya pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 433 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe gukumira no kurwanya ibyaha byo kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit). Na none Polisi n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubirengera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...