konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umugabo bamutwaye intambike azira kwiba telefone nayo ishaje cyane - Amafoto

Umugabo bamutwaye intambike azira kwiba telefone nayo ishaje cyane - Amafoto
27-12-2017 saa 09:43' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2839 | Ibitekerezo 5

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 43 y’amavuko yatwawe intambike amaguru adakora hasi n’abakora irondo ry’umwuga azira kwiba telefone y’umukecuru ucuruza ibisheke mu isoko riri mu Gisiza, mu Mudugudu wa Gisiza akagari ka Gisiza, Umurenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru.

Ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017, ari nabwo isoko riba ryaremye muri iyi santere ya Gisiza, uyu mugabo wanahise atabwa muri yombi, nibwo yibye telefone igaragara nk’ishaje ndetse na nyirayo yemeza ko imaze igihe kirenga imyaka 10 ayihawe n’umuhungu we.

Bamwe mu baturage bari bashungereye uyu mujura ubwo yajyanwaga ku biro by’akagari nyuma yo kwiba telefone bavuze ko uyu mugabo yari yaturutse mu murenge wa Gakenke ndetse ko yari yazanwe no kwiba muri iri soko dore ko ryari ryitabiriwe n’abantu benshi baje guhaha ibyo kwifashisha kuri Noheli.

Uyu mukecuru Nyirabarushywanubusa Rosette wibwe telefone akaza kuyigaruza abifashijwemo n’uwamuhaye amakuru ndetse n’abakora irondo ry’umwuga, ubusanzwe acuruza ibisheke. Uyu mukecuru avuga ko uyu mujura yamuciye mu rihumye arimo kwakira abakiriya agahita amukora mu mufuka agatwara telefone ye n’ubwo nawe bitamuhiriye yaje guhita afatwa.

Asobanura uburyo uyu mujura yamwibye Telefone, uyu mukecuru yagize ati “Narimo ntemera umuntu igisheke, noneho ahita ajya inyuma yanjye, ubwo uwo musaza nari maze kumutemera igisheke ndangije mpita njya gukura telefone mu mufuka w’ikoti kubera ko akamenyero kanjye ni ukuyitwara mu ntoki sinjya nkunda kuyitwara mu mufuka. Nakozemo rero nsanga ntayirimo ariko umuntu wari wamubonye ayikuramo yahise amunyereka ndagenda mpita mufata mukubita urushyi ayikura mu gasakoshi arayimpereza ariruka ubundi bamwirukaho baramufata.”

Nyirabarushywanubusa kandi yabwiye Ukwezi.com ko iyi telefone ayimaranye igihe kingana n’imyaka 10 dore ko yayihawe n’umuhungu we ngo bajye bavugana cyangwa nakenera kujya i Kigali ajye ayifashisha ngo imufasha no mu kazi nk’iyo umuntu amuhamagaye ngo amushyire nk’isombe cyangwa ibisheke.

Iyi niyo telefone y’uyu mukecuru Nyirabarushywanubusa yahawe n’umuhungu we uba i Kigali mu myaka nk’icumi ishize none bene ngango bari bayimutwaye Aha niho bacururiza ibisheke haba hari abantu benshib baje kugura n’abagurisha ari naho uyu mugabo yibye iyi telefone y’umukecuru ukucuruza ibisheke Abakora irondo ry’umwuga bahise bafata uyu mugabo bamutwara ku kagari kumufunga ngo abanze abazwe ibyo yakoze Uyu mugabo wibye telefone yahise atabwa muri yombi n’ubwo telefone yamaze gusubizwa nyirayo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
SEMPABUKA Denis Kuya 29-12-2017

Hahahahahaha! mbega inkuru Iyi yo ntakintu kirimo pe

huh Kuya 28-12-2017

Mwagiye mureka guca imigani koko? Muvuge ngo sijye wahera hahera umujura wafashwe😂😂😂😂😂 mbega inkuru

huh Kuya 28-12-2017

Mwagiye mureka guca imigani koko? Muvuge ngo sijye wahera hahera umujura wafashwe😂😂😂😂😂 mbega inkuru

FAFA Kuya 28-12-2017

IYI NIBYENDA GUSETSA!!!!!!!!!!!!!!!!!

kadobe Kuya 28-12-2017

yewe amakuru yarabuze pe ayantarayo kwandika

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...