konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ruhango : Abaturage bamaze imyaka 5 bategereje ingurane baratabaza

Ruhango : Abaturage bamaze imyaka 5 bategereje ingurane baratabaza
14-01-2018 saa 07:21' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 603 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango ho mu Ntara y’Amajyepfo baratabaza basaba kurenganurwa nyuma y’uko bamaze imyaka itanu bategereje amafaranga bagombaga kwishyurwa kubera ibyabo byangirikiye mu gikorwa cyo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi muri ibi bice.

Aba baturage bavuga ko ibyabo byangijwe birimo urutoki n’amashyamba byatemwe kugira ngo bitabangamira insinga z’amashanyarazi gusa ngo ubuyobozi bwabijeje ingurane ariko kugeza ubu imyaka ishize ari itanu bagitegereje dore ko bahamya ko iyi mirimo yabaye muri 2013 kuri ubu bakaba bageze muri 2018.

Umwe muri aba baturage bari babaruriye amafaranga ibihumbi magana abiri (200 000Frw), yagize ati “Hari hari urutoki kuva bararuhakuye nahinze izi mbuto kugira ngo batazagaruka bakabyangiza, nka biriya biti nakuragamo urukwi rwo gucana none dore ibiti uko bishibutse baraza bakabitema kandi ntibagire n’ikintu batugenera”

Umusaza nawe uvuga ko bari bamubaruriye 600 000Frw, yagize ati “Ishyamba ryange bararitemye ariko nari mfite kuba naryubakisha no kuba narigurisha rikanteza imbere nkarihirira umwana, mfite umwana warangije akaba atarakomeje kwiga. Ubuse si akababaro ko natwe dusaba ubuvugizi, ayo ngayo byibura sinari kuyariha nk’umwaka umwe cyangwa ibihembwe bibiri, kandi singe ngenyine hari benshi noneho batabonye na mituweri twabuze uwo dutakira n’uturenganura rwose”

Aba baturage kandi bavuga ko bakwiye no gufashwa kuko ubuzima budahagaze neza kubw’ibibazo by’ibiza bahuye nabyo ku buryo kuri bamwe usibye no kuba izi nsinga z’amashanyarazi zaranyuze hejuru yabo bakaba bagicana agatadowa kubw’uko batabona ubushobozi bwo kugura umuriro banavuga ko no kubona icyo kurya ubwabyo bigoye muri ibi bihe

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yabwiye Ijwi ry’America ko abari bafite ibibazo bagiye bishyurwa mu bihe bitandukanye ndetse n’abatari bishyurwa ari ibibazo byagiye bibaho bijyanye na za konti zabo bagombaga kwishyurirwaho ayo mafaranga.

Meya Mbabazi yagize ati “Bagiye bishyurwa mu byiciro bitandukanye abambere bari bafite ama dosiye yujuje ibyangombwa barishyuwe hari abandi bafite amadosiye afite ibyo abura abo nabo yarakosowe nabo batangiye kubona amafaranga yabo, ufite ikibazo bwite tumusaba ko atwegera tukagikurikirana tukagikemura kuko ni inshingano zacu”.
Iyi foto igaragaza insinga z’amashanyarazi zinyura hejuru y’ingo z’abaturage gusa hari bamwe bavuga ko nta bushobozi bwo gutunga umuriro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...