konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Impanga zo mu Rwanda zongeye gukora ibirori bikomeye banifurizanya umwaka mushya-Amafoto

Impanga zo mu Rwanda zongeye gukora ibirori bikomeye banifurizanya umwaka mushya-Amafoto
15-01-2018 saa 17:19' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 3897 | Ibitekerezo 2

Abavutse ari impanga batuye mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bahuriye hamwe mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya, baganira ku bibazo bagenda bahura nazo mu buzima bwa buri munsi,barasangira, barishimana ndetse baniyemeza kuzajya bafasha ababyaye impanga badafite amikoro yo kuzitunga.

Aba bavutse ari impanga bibumbiye mu muryango " Rwanda Twins Family " aho bahurira mu birori ngarukamwaka, bakaganira ku bintu byinshi byabateza imbere, bakamenyana ndetse bakanakora ubusabane basangira amafunguro n’ibyo kunywa.

Kuri iki cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 impanga zaturutse mu bice bitandukanye mu Rwanda bahuriye Kimironko mu mujyi wa Kigali basangira n’ababyeyi babo n’inshuti n’abavandimwe mu busabane bwari bunyuze ijisho kubera ibyishimo n’akanyamuneza kagaragaraga mu masura y’abari babyitabiriye dore ko harimo impanga zisa ku buryo kuzitandukanya byagorana.

Umuyobozi wa Rwanda Twins Family Niyomuremyi Pascal yavuze ko uyu muryango washinzwe muri 2012 ari naho batangiye ibikorwa byo gukora ubusabane, ibintu bakoze ari ukugira ngo bahura n’izzindi mpanga bamenyane ndetse ni binaba ngombwa bazajye bafashanya mu bikorwa binyuranye.

Ati “Twatangiye gukora ubusabane muri 2012 intego yacu yari ukugira ngo duhure na bagenzi bacu batandukanye tumenyane kandi tunafashanye. Nk’ubu dukora ibikorwa byo gushyigikirana iyo wapfushije turagutabara wakora ubukwe tukagushyigikira mu mirimo mu bushobozi bw’amafaranga n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko kugeza magingo aya abamaze kwinjira mu muryango wa Rwanda Twins Family ari 200 gusa bakaba bagenda biyongera umunsi ku munsi ngo kuko ngo impanga zivuka buri munsi.

Muri ibi birori bafashije ababyeyi barera impanga badafite ubushobozi buhagije ,bagurira abana ibikoresho by’ishuri ndetse banavuize ko biteze ko ubushobozi nibwiyongera bazagera no hirya no hino mu gihugu bamenyeshe n’abakure uyu muryango .

Umuhoza Mery urera abana b’impanga yavuze ko n’ubwo kubyara impanga bishimisha cyane ngo hari utubazo tumwe na tumwe ababyeyi bahura natwo mu kubarera ngo kuko akenshi iyo umwe arwaye na mugenzi we ahita afatwa bose bakarwarira rimwe.

Ati “Kurera abana b’impanga biragoranye cyane ariko nanone birashimisha kuko ntawe urya ngo acure undi, tube duke baradusangira.Abana b’impanga kandi barambarana mbese boroshya ubuzima ariko nanone iyo bakiri bato biragorana cyane kuko akenshi iyo barwaye barwarira rimwe.Ikindi kandi ntushobora kugurira umwe umwenda ngo undi ntumugurire ngo bibe amahoro niba uguze inkweto biba ngomba ko bose ubagurira icyarimwe. "

Peacemaker Mbungiramihigo nawe ufite impanga ye, yavuze ko bifuza ko uyu muryango wabo waguka ukagira imbagara ugafasha abawurimo bafite ibibazo kubyivanamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
immaculee Kuya 16-01-2018

nkeneye number yuwo nahamagara nkabazanira izindi mpanga, nanjye ndazifite

dada Kuya 16-01-2018

Byiza cyane

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...