konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bafashwe bibye moto I Kigali

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bafashwe bibye moto I Kigali
16-01-2018 saa 21:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 805 | Ibitekerezo

Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba yataye muri yombi abagabo babiri bafatanywe moto ebyiri zari zibwe muri Kigali. Abazibye bombi bakaba bafashwe tariki 15 Mutarama 2018, izi moto bikaba bivugwa ko abazibye bazikuye mu Mujyi wa Kigali bakaza gufatwa bazigejeje mu karere ka Rubavu

Umwe muri aba bagabo ni Niyonkuru Japhet w’imyaka 28 wafatiwe mu kagari ka Byahi, mu murenge wa Gisenyi. Yafatanwe moto ifite pulake RD 689 M., naho uwitwa Tuyisenge Oscar wafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ifite pulake RD 392 J; akaba yarafatiwe mu kagari na Rubona, mu murenge wa Nyamyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko kugira ngo zifatwe abaturage babigizemo uruhare runini kubera ko bahaye amakuru Polisi bakizibonana aba bazifatanywe.

Yagize ati,"Kugira ngo iriya yafatanwe Niyonkuru ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ugiye kuyigura wasanze nta byangombwa byayo afite agahita aduhamagara. Niyonkuru amaze gufatwa yavuze ko yayisanze mu gipangu cy’umuturage mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo ahita ayiba; ayizana i Rubavu agamije kuyigurisha."

CIP Gakwaya yakomeje avuga ko iyafatanwe Tuyisenge byatewe n’amakuru yatanzwe n’umuturage wo muri Rubavu wabwiye nyirayo utuye muri Kigali ko abonye moto ye itwawe n’umuntu atazi. Nyirayo yahise abimenyesha Polisi ishaka uwayibye kugeza imufatiye hafi y’Uruganda rw’inzoga rwa Bralirwa.

Aba bagabo bafatanywe izi moto bahise batabwa muri yombi naho izi moto bari bibye zo zafatiwe mu karere ka Rubavu ziri mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

Niyonkuru na Tuyisenge nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yerekeye ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...