konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi 49 bashinjwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibirayi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi 49 bashinjwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibirayi
17-01-2018 saa 20:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1197 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama, 2018, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 49 yataye muri yombi bashinjwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibirayi no kutubuhiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda akajagari kagaragara mu micururize yabyo.

Ibi byabaye mu muhango wari wahuje inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’u Rwanda zahuriye n’abacuruzi b’ibirayi n’abaturage b’umurenge wa Kanyinya ku ikusanyirizo ry’ibirayi rya Nzove, mu biganiro aba bayobozi bagiranaga n’abafite uruhare mu icuruzwa ry’Ibirayi, babasaba kubahiriza amabwiriza abigenga.

Mu bayobozi bari bahari, harimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubuhinzi Gerardine Mukeshimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Busabizwa Parfait, n’abandi.

Mbere y’uko bageza ubutumwa kubari aho, Polisi y’u Rwanda yabanje kubereka abantu 49 bafatiwe mu gihugu hose, bari mu makosa atandukanye afite aho ahuriye no kutubahiriza amabwiriza agenga imicururize y’ibirayi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Theos Badege. Yerekana abatawe muri yombi

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko mu minsi ishize habaye inama yahuje inzego zitadukanye harimo Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (RAB) maze hafatwa imyanzuro igamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guca akajagari kagaragaraga mu bucuruzi bw’ibirayi, ariko hagaragaye ko kugeza n’ubu hari abatayubahiriza.

Yavuze ati ”Kuba hari abatawe muri yombi, ni ibibereka ko abakomeje gutekereza ko ibyo twavuze tutabikomeyeho bibeshya. Turashaka gutunganya ubucuruzi bw’ibirayi kuko uko twari twabigennye umuhinzi arunguka, ikusanyirizo rikunguka, umucuruzi akunguka ndetse n’umuturage ubigura akunguka kuko abigura adahenzwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko abo 49 bafashwe barimo 28 bafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba, 10 bafatiwe mu Majyaruguru naho 11 bafatirwa mu Mujyi wa Kigali.

Yasabye abakora ubucuruzi bw’ibirayi kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubucuruzi bakora kugirango birinde ibihano ateganya, kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira uzafatwa yanyuranyije nayo.

Yavuze ko kuba barafashwe byerekana ubushake bwa Polisi y’u Rwanda bwo kureba ko amabwirizwa yashyizweho yubahirizwa.

Aha yavuze ati:”Aba batawe muri yombi ndetse n’imodoka zafashwe zipakiye ibirayi ni kimwe mu bikorwa Polisi iri gukora ngo aya mabwirizwa yubahirizwe, kandi tuzakomeza gukurikirana ko ashyirwa mu bikorwa, turushaho gusura amakusanyirizo ndetse tunakora imikwabu yo kureba ko imodoka zipakiye ibirayi zujuje ibyangombwa bisabwa.”

Umwe mu bafatiwe muri aya makosa witwa Majoro Elie wari umwanditsi ku ikusanyirizo ry’ibirayi riri mu muenge wa Rugarama akarere ka Burera yavuze ikosa yakoze anarisabira imbabazi.

Yavuze ati:”Abanyonzi 3 bansanze ku ikusanyirizo bazanye ibirayi bakuye mu baturage, bansaba kubaha icyemezo cy’uko babikuye ku ikusanyirizo ryacu, ngwa mu ikosa ndakibaha.”

Yakomeje asaba imbabazi muri aya magambo:”Ndasaba imbabazi kubera aya makosa nakoze, nkanizeza inzego zose ko ndingirirwa imbabazi nzakangurira abakora amakosa mu micururize y’ibirayi kubireka, ahubwo bakubahiriza amabwirizwa yashyizweho n’inzego zibishinzwe.”

Igiciro cy’ibirayi cyemejwe na Minisiteri y’Ubucuruzi kigomba guhabwa umuhizi ntikigomba kujya munsi y’amafaranga 135 kandi ntikirenze amafaranga 175 bijyanye n’ubwoko bwabyo, kandi umuguzi wa nyuma ntarenze amafaranga 250 nabwo bitewe n’ubwoko bwabyo.

Uzanyuranya n’imyanzuro itandukanye yafashwe igamije gushyira ku murongo ubucuruzi bw’ibirayi, azahanwa hisunzwe ingingo ya 27 y’itegeko No 15/2001 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu aho azahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi makumyabiri (20,000) na miliyoni ebyiri (2,000,000) z’amafaranga y’u Rwanda hakurikijwe uburemere bw’icyaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...