konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gicumbi: Polisi yataye muri yombi abashoferi 2 bari bapakiye caguwa

Gicumbi: Polisi yataye muri yombi abashoferi 2 bari bapakiye caguwa
19-01-2018 saa 08:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1222 | Ibitekerezo 2

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru yataye muri yombi abashoferi babiri bari batwaye imodoka ebyiri aho ibakurikiranyeho magendu bafatanywe y’amabalo 18 ya caguwa.

Abashoferi babiri ni Domile Musimente wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Primio UAY 578N ndetse na Hassan Hakizimana wari utwaye Toyota Primio UAV 468P

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira avuga ko Polisi yatangiriye inafata ziriya modoka zigeze mu murenge wa Mulindi, mu karere ka Gicumbi aho abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba , imodoka zigafatirwa kandi hakaba hatangiye iperereza.

Amabalo y’imyenda yo yashyikirijwe umutwe wa Polisi ushinzwe kurengera imisoro n’amahoro, Revenue Protection Unit (RPU).

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yafashe imodoka yari ipakiye amakarito 60 y’imyenda ya caguwa hamwe n’abantu babiri barimo umushoferi wayo na nyir’iyo myenda.

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Naho ingingo y’199 yo mu muryango w’Afurika y’I Burasirazuba n’u Rwanda rukaba ruyikoresha yerekeranye n’ibyubucuruzi mu bihugu biwugize, yo ivuga ko umushoferi utwaye ibicuruzwa bya magendu acibwa amadorali ibihumbi 5; n’imodoka ibipakiye ikaba yatezwa cyamunara. Iyo bigaragaye ko umucuruzi yakoresheje impapuro n’ibindi bikoresho mpimbano mu kwinjiza ku buryo butemewe ibicuruzwa; ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’amande angana n’agaciro k’ibyo yanyereje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
hee Kuya 23-01-2018

Ndunva bitoroshye kbsa,reta ijyeyorohereza abaturage kuko twese ntitwabona ibiro dukoramo.Tuzabahogute??

Zihindura Kuya 21-01-2018

None. Kobanze ko bisorerwa uyu mucuruzi yarikubigenza ute ariko ntabwo ari urumogi kd aho kwiba yabizana rwose

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...