konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ababyeyi banyuzwe n’ubumenyi abana babo bakuye mu ishuri ry’umuziki ‘David’s Temple’

Ababyeyi banyuzwe n’ubumenyi abana babo bakuye mu ishuri ry’umuziki ‘David’s Temple’
22-01-2018 saa 15:56' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 986 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018, Abana bamazwe igihe kigera ku mezi abiri biga amasomo ya muzika mu ishuri ‘David’s Temple’, beretse ababyeyi babo intambwe bamaze gutera ndetse n’ubumenyi butandukanye bamaze kungukira muri iri shuri rya muzika benshi mu babyeyi batungurwa n’intambwe abana babo bamaze gutera.

Iri Ishuri David’s Temple rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali ku Itorero Inkuru Nziza, rikaba rinamaze kugira amashami atatu rikoreraho: ishami ryo mu Mujyi aho Itorero Inkuru Nziza ribarizwa, Kicukiro Centre ahari Itorero Glory Temple ndetse n’i Remera ku Itorero ry’aba Protestant ahazwi nko mu baporoso.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ubwo basozaga amasomo bamazemo igihe kingana n’ukwezi, abana bagera kuri 125, beretse ababyeyi babo ubumenyi mu bijyanye no gucuranga bamaze kungukira muri iri shuri , aho banahawe urupapruro rw’ishimwe rushimangira ubumenyi barahuye muri David’s Temple ‘Certificate’

REBA HANO ABANA BAGARAGAZA UBUMENYI BAKUYE MURI IRI SHURI

Ababyeyi bashimishijwe bikomeye n’ubuhanga babonanye abana babo mu gucuranga ibyuma bitandukanye aho abenshi bagiye bagaruka ku kuba iri shuri ryarababereye igisubizo ngo kuko rifasha abana babo gukomeza gutyaza ubwenge mu gihe k’ibiruhuko kandi bikanabafasha kubyaza umusaruru uyu mwanya baba babonye bitandukanye cyane na mbere ubwo babonaga ibiruhuko bakumva ko ari umwanya wo kuzerera, gukina no gukora ibindi bidafite umumaro.

Umuyobozi w’iri shuri, Ntigurirwa Peter yavuze ko abana barangije muri iki cyiciro baba bafite ubushobozi bwo gucuranga mu rusengero cyangwa muri ‘Band’, yavuze kandi ko muri iri shuri batanga ubumenyi bujyanye no gucuranga ariko bakanatanga ubumenyi burimo gufasha abana kubasha kuvugira mu ruhame ndetse no kubaha uburere

Ishuri David’ Temple Music School’ ryatangiye mu mwaka wa 2015 , aho ryigisha abana bari mu kiciro cyo kuva ku myaka itatu kugeza kuri 18, ndetse hakaba n’ikindi cyiciro cy’abafite hejuru y’imyaka 18.

Iri shuri rikunze gutanga amasomo ku banyeshuri bari mu biruhuko, kuri ubu iri shuri rimaze gusohora abana bagera kuri 270 muri bo hakaba harimo 125 basoje uyu mwaka bari mu byiciro by’abacuranga ingoma, Piano, ndetse na Guitars.

Uramutse ukeneye kwandikisha umwana wawe wabariza ibindi bisobanuro kuri 0788301895/ 0788711574 bakagusobanurira birambuye


AMAFOTO: Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...