konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rwamagana: Sosiyete sivile zishamikiye ku madini ntizifasha abayoboke bazo gusa

Rwamagana: Sosiyete sivile zishamikiye ku madini ntizifasha abayoboke bazo gusa
31-01-2018 saa 12:11' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 243 | Ibitekerezo

Imiryango itagengwa na Leta ishamikiye ku madini ikorera mu karere ka Rwamagana ivuga ko abaturage bayibeshyaho, bakumva ko ifasha abayoboke b’ayo madini gusa.

Iyi miryango ihamya ko ikibazo ari imyumvire y’abaturage baba badasobanukiwe kuko yo ifasha itagendeye ku myemerere.

Imwe muri iyi miryango ikorera mu karere ka Rwamagana by’umwihariko ishingiye ku madini n’amatorero ivuga ko hari abaturage bayifata uko itari, bakumva ko hari abo iheza.

Nk’Umuryango w’Ivugabutumwa wa AEE, hari abavuga ko ufasha abasengera mu matorero yawo, abo udafasha bakavuga ko biterwa no kuba batabarwa mu bakilisitu bawo.

Kumutariza Marie Assoumpta utuye mu mudugudu w’akanongo, akagari ka Bwinsange, Umurenge wa Gishari uherereye muri aka karere ka Rwamagana, afite umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange we yavuze ko atishoboye ndetse nta n’umushinga cyangwa umuryango umufasha mu kurihira amashuri abana be.

Yakomeje ashimangira kandi ko hari imishinga ibiri ajya yumva ndetse inafasha abana b’abaturanyi ariko ngo impamvu babafasha ni uko babarizwa muri ayo madini.

Yagize ati “Bafasha abakirisitu gusa ariko icyifuzo ni uko batwegera natwe ntibashingire ku madini kuko n’Imana yafashishe bose ntishingire ku myemerere.

Gusa Nyinawumuntu ushinzwe ubukungu mu Rwunge rw’Amashuri rwa GS Gishari, avuga ko AEE ari umwe mu miryango ishingiye ku madini ifasha abana itavanguye.
Avuga ko umushinga wa AEE ufasha abana bagera muri 17 aho ubagenera ibikoresho birimo amakaye, amakaramu, n’imyenda y’ishuri. Muri iki kigo kandi ngo bafite n’umuryango Handcap ufasha abafite ubumuga na Compassion.

Ushinzwe gukusanya amakuru muri AEE Rwanda (African Evangelistic Entreprise), mu karere ka Rwamagana, Umulisa Aurore yavuze ko iyo bajya gufasha batajya bashingira ku kuba umuntu ari umukirisitu wo mu itorero runaka cyangwa afite imyemerere runaka.

Ati “Nubwo umushinga ari mpuzamatorero twebwe gufasha dufasha umwana wese utishoboye mu Rwanda muri iyo mirenge dufasha ntabwo tugendera ku madini ariko twibanda ku myaka imwe ubu mu mashuri abanza dufasha abari mu mwaka wa gatanu no muwa gatandatu, mu mashuri yisumbuye ho dufasha mu wa kane, mu wa gatanu n’uwagatandatu”

Iyi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abatishoboye mu buryo bwo kuborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi mu rwego rwo gufatanya na leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ku ngingo yo kuba imishinga ishamikiye ku madini yaba idafasha abatayasengeramo, ubuyobozi bw’Umushinga wa CCDP (Children and Community Development Project) ushamikiye ku itorero rya EPR, na wo uvuga ko ufasha abaturage nta vangura na rito.
Uyu mushinga wa EPR, ukorera mu mirenge ya Musha, Muhazi ariko muri iyo mirenge bavuga ko ntan’urusengero na rumwe rwa EPR rubarizwamo.

Abahagarariye imwe muri iyi miryango ikorera mu karere ka Rwamagana kandi bavuga ko ahanini usanga n’imirenge bakoreramo nta nsengero zihubatse muri iyi mirenge
Kumutariza Marie Assoumpta, we avuga ko imishinga ifasha abari mu madini yabo Nyinawumuntu ushinzwe ubukungu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gishari Abayobozi b’umushinga wa CCDP (Children and Community Development Project) ushamikiye ku itorero rya EPR (Photo: Habimana Jean Claude)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...