konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Hoteli yafashwe n’inkongi irashya irakongoka –Amafoto

Kigali: Hoteli yafashwe n’inkongi irashya irakongoka –Amafoto
31-01-2018 saa 11:14' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3339 | Ibitekerezo 1

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018, Ihoteli iherereye ahitwa Karuruma mu Murenge wa Jabana,akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya byinshi birimo inzoga n’ibikoresho byayo birakongoka

Iyi hoteli izwi ku izina rya Harmony Palace Hotel, abakozi bayo bavuze ko batazi icyatumye ifatwa n’inkongi ndetse kugeza ubu na Polisi ikba igikomeje iperereza ngo hamenyekane icyayiteye n’ibyangirikiye muri iyi nkongi.

Uwamariya Christine, umuyobozi w’iyi hoteli yavuze ko iyi nkongi yahiriyemo byinshi cyane birimo amafirigo, ibiribwa, inzoga, n’ibindi byinshi birimo n’amatungo bateganyaga kubaga

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yabwiye Ukwezi.com ko kugeza ubu porisi iri gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi ndetse n’ibyangiritse

Yagize ati “Ntabwo turamenya icyateye iyi nkongi ariko turi gufatanya n’ubuyobozi bwa hoteli ngo tumenye icyayiteye ndetse n’ibyangiritse uko bingana.”

Ubuyobozi bw’ iyi hoteli buravuga ko bufite ubwishingizi gusa ngo hari abarimo kubaca intege bababwira ko ntacyo ubwo bwishingizi buza kubamarira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bella Kuya 31-01-2018

Yoooo!nibihangane ni ukuri!Harmony palace twifatanyije namwe muri aya makuba !service zanyu ni nziza pe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...