konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera baratabaza

Abaturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera baratabaza
31-01-2018 saa 14:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2608 | Ibitekerezo

Abaturage baturiye ahari kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera (Bugesera International Airport) bavuga ko n’ubwo begerejwe iterambere ariko bisa nk ‘aho nta kamaro bibafiteiye kuko iyo abashinzwe kubakisha iki kibuga bagiye gutanga akazi bagaha abaturuka mu bice binyuranye by’igihugu ariko aba bahaturiye bakaba ari abashomeri.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na Ukwezi.com bavuze ko bababazwa cyane n’uko iterambere riri kubegera ariko bakaba batungukiramo ngo babe bahabwa akazi muri ibyo bikorwa biba biri kubegerezwa.

Aba baturage kandi bavuga ko iyo barebye mu mirenge ya Rilima, Gashora na Juru ituriye ahari kubakwa iki kibuga babona nta baturage bahakomoka bahawe akazi.

Habanabakize Jean Claude, uvuga ko avuka mu mudugudu wa Rwimpyisi, akagari ka Rwinuma, Umurenge wa Juru yagize ati “Ikibazo twebwe dufite abaturage bahaturiye hano mu kibuga twabuzemo akazi, abahakora ni aba kure iyo ugiye gusaba akazi barakakwima (…..) Ubuse ukifuza n’amafaranga inoti y’ijana ukayibura kandi ufite imbaraga zo gukora. Kitumariye iki se umusaruro ni uwuhe?”

Umuturage nawe wo mu mudugudu wa Kabagore, akagari ka Rwinume ho mu Murenge wa Juru nawo uhana imbibe n’ikibuga cy’indege cya Bugesera yagize ati “Banza urebe abasore izi mbaraga uri kubona hano, urubyiruko ruri hano uru rwose ni urudafite akazi (….) rwose ikibuga cy’indege nta kamaro kitumariye ubu muri uyu murenge harimo abantu batatu gusa bakoramo hariya nabo si abahano ni uko baje gucumbika inaha”

Undi yagize ati “Ngewe ndi umusore mfite imyaka 20, ariko nta kazi mfite nagerageje no kujyana ibyangombwa mbigejejeyo ndategereza ko bampa akazi ndaheba.Usibye kumva ngo kirakorwa gusa abantu tuhaturiye nta mumaro”

Abenshi muri aba baturage usanga bagaruka ku kuba basaba ubuyobozi ko bwabakorera ubuvugizi bagahabwa imirimo muri ibi bikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege dore ko batunga agatoki ba rwiyemezamirimo bakoresha hano ko baca amafaranga abaturage bamwe kugira ngo bahabwe akazi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred yavuze ko iki kibazo bakizi nk’ubuyobozi ariko nabo bari gukora ubuvugizi

Yagize ati “Icyo umuntu yababwira buriya biriya bintu byo kubaka ni uruhererekane, ikibuga aho kigeze ni ibintu bisaba abantu bafite tekinike aho bisaba abafite ubumenyi abazi gukoresha amakamyo, abazi gukoresha ibimashini bihinga, ibiponda sima, ibintu nk’ibyo”

Yakomeje agira ati “Ikijyanye rero n’imirimo rusange ikorwa n’abantu bose ibyo twahoze tubiganiraho n’ubuyobozi bw’akarerere ubwo hari icyo tuzakora kandi abaturage bazabonamo akazi kandi nabo barabizi mu ma nama dukora turabibabwira”

Iki kibuga cy’indege kiri kubakwa mu mirenge ya Gashora na Ririma yo mu Karere ka Bugesera gusa umubare muni w’abaturage bahaturiye ni abavuga ko nta mirimo bahabwa mu mirimo ijyanye no kubaka iki kibuga. Umurenge wa Rilima nawo ni umwe mu mirenge ihana imbibi n’ahari kubakwa ikibuga cy’indege, gusa ngo abahaturiye ntihabwa akazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...