konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

CLADHO yasabwe gucunga neza amafaranga y’inkunga ihabwa no kuyikoresha mu nyugu z’abaturage

CLADHO yasabwe  gucunga neza amafaranga y’inkunga ihabwa no kuyikoresha mu nyugu  z’abaturage
31-01-2018 saa 16:45' | By Jerome Munyentwari | Yasomwe n'abantu 796 | Ibitekerezo

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, cyasabye ihuriro ry’imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu CLADHO, gukoresha no gucunga neza inkunga y’amafaranga ihabwa mu rwego rwo kuyakoresha mu nyungu z’abagenerwabikorwa aribo baturage, aho kuyakoresha nabi buri wese yikuriramo

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2018, na Madamu Kazayire Judith, Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana imitangire ya serivisi n’imiyoborere myiza, ubwo yatangizaga umushinga witwa ‘Citizen Voice Rwanda’ wateguwe na CLADHO.

Madamu Kazayire Judith yavuze ko uyu mushinga ugamije kwimakaza uruhare rw’ijwi ry’umuturage mu bikorwa bimugenewe ari mwiza , kuri we asanga magingo aya imyumvire y’umuturage mu gutanga ibitekerezo mu bikorwa bimugenerwa ihagaze neza n’ubwo na none kugera ku iterambere ryifuzwa bisaba guhozaho.

Mu guha umurongo aba bafatanyabikorwa ba leta mu guteza umuturage imbere yabasabye gukoresha neza amafaranga y’inkunga aba yabonetse agakoreshwa icyo yagenewe,

Yagize ati "Mu miyoborere y’igihugu cyacu umuturage ahabwa umwanya wa mbere, k’uruhande rw’abafatanyabikorwa rero kugirango ibi bigerweho bisaba ko amafaranga atangwa n’abaterankunga muba mwakiriye akoreshwa neza bityo ibikorwa aba ateganyirijwe bikagezwa neza ku bagenerwabikorwa aribo baturage, aho kuyakoresha nabi buri wese yikuriramo aye

Yakomeje avuga ko ibi bitari mu rwego rwo kubakemanga ngo ahubwo ni uko ibyo byose bijya bibaho ko imwe muri iyi miryango ifatwa nk’abafatanyabikorwa ba leta yangiza inkunga iba yahawe, gusa aha yirinze gutanga ingero. Kazayire Judith, Ukuriye Ishami rishinzwe gukurikirana imitangire ya serivisi n’imiyoborere myiza muri RGB

Umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu CLADHO, Jean leonard SEKANYANGE akaba n’umuvugizi wa sosiyete sivile, avuga ko uyu mushinga uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo itegeko nshinga ryemerera abaturage, aho rivuga ko bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa,

Yagize ati "Twe dusanga muri rusange ukugira uruhare k’umuturage mu bimukorerwa kukiri hasi, umuturage agomba kumva ko ariwe utanga umurongo w’ibimukorerwa kandi ibi bikorwa biba bigamije kumufasha guharanira uburenganzira bwe akumva ko ari ibye, kugirango abashe no kubibungabunga"

Ku kibazo cy’ikoreshwa nabi ry’inkunga ziba zahawe imwe muri iyi miryango itari iya leta, bwana SEKANYANGE yavuze ko iri koreshwa nabi batarihakana.

Ati “ Ntabwo duhakana ko aya mafaranga y’abaterankunga rimwe na rimwe acungwa nabi, gusa RGB nk’urwego rukurikirana Sosiyete Sivile, rugomba kumenya uko ayo mafaranga tuba twahawe akoreshwa , kuko aya mafaranaga aza ari inkunga agenewe abanyarwanda /Abaturage niyo mpamvu akoreshejwe nabi cyaba ari ikibazo, si ukuvuga ko hari aho biri kuko nta bushakashatsi turakora, gusa ninabyiza kudukebura”

Uyu umushinga “Citizen Voice Rwanda” ugamije gukangurira abaturage gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu ishyirwaho n’igenwa ry’ibibakorerwa. Ukaba kuri ubu waratangiriye mu turere twa Musanze, Gisagara na Ngororero.

USAID itera inkunga uyu mushinga , ku ikubitoro yaratanze asaga ibihumbi bisaga 37 by’amadolari ya Amerika azakoreshwa mu gihe cy’amezi 6 ari imbere. Umuyobozi w’ ihuriro ry’imiryango ry’imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu CLADHO, Jean leonard SEKANYANGE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...