konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kayonza: Abasore batatu baguwe gitumo bagerageza kwiba moto ebyiri

Kayonza: Abasore batatu baguwe gitumo bagerageza kwiba  moto ebyiri
6-02-2018 saa 08:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 946 | Ibitekerezo 1

Abasore batatu bo mu karere ka Kayonza baguwe gitumo na Polisiy’u Rwanda ikorera muri aka karere ubwo bageragezaga kwiba moto ebyiri zari zimaze iminsi ziburiwe irengero. Kuri ubu aba basore bose bahise batabwa muri yombi

Abakurikiranywe barimo uw’imyaka 22, 24 na 18 y’amavuko bafungiye kuri Sitasiyo ya Rukara kuva mu rukerera rwo ku ya 5 Gashyantare 2018.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Théobald Kanamugire yatangaje ko ku ya 23 Mutarama, sitasiyo ya Polisi ya Rugarama mu karere ka Gatsibo aribwo yakiriye ibirego ku ibura rya ziriya moto zombi, zikaba zari zibiwe mu Murenge wa Rugarama.

Yagize ati “Moto RB 046 V y’uwitwa Gasekendi Emmanuel yavanywe iwe mu nzu naho RC 831 Y ya Kubwimana Victor yakoraga akazi ko gutwara abagenzi ikaba yaribiwe aho yari yegetse ubwo yari mu kazi.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yo kwakira ibi birego, hatangijwe iperereza maze amakuru twakuye mu baturage agaragaza ko moto zibwe kiriya gihe zaba zihishe mu Kagari ka Rukara, mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.’’

Ni mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo ku ya 5 Mutarama, Polisi ikorera mu Murenge wa Rukara yatahuye aho ziriya moto zihishe, mu nzu abasore babiri mu bakekwa babanamo, banavuze ko bafatanyije n’umuturanyi wabo kwiba izo moto. Aba basore uko ari batatu bakaba bibana mu isanteri y’ubucuruzi ya Rukara.

CIP Kanamugire yongeyeho ati “Mu nzu umwe muri bo abamo twahasanze umufariso baryamira n’igare nabyo avuga ko yibye ariko ba nyirabyo ntibaramenyekana; ubu bose n’ibyo bibye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara mu gihe iperereza rikomeje.”

Yavuze ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi kuko ari uburyo bwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Ati “Kuba aba bajura barafashwe nyuma y’igihe kingana kuriya bibye, byatewe n’ubufatanye hagati ya Polisi, abibwe ndetse n’abaturage basangiye amakuru kandi ku gihe kuko zari zajyanywe kure. Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa.”

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Police Kuya 8-02-2018

Reka mfate umwanya nshimire rwose nivuye inyuma abantu bose bagize uruhare mu iboneka ryizo moto rwose turabashimiye pe.Naho abo banyabyaha bafatwe bakurikiranwe

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...