konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abana babiri b’abanyarwanda byavugwaga ko bashimutiwe muri Uganda babonetse

Abana babiri b’abanyarwanda byavugwaga  ko bashimutiwe muri Uganda babonetse
2-04-2018 saa 22:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4205 | Ibitekerezo 1

Abana babiri b’abanyeshuri b’abanyarwanda bigaga mu ishuri ribanza ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi riri i Kabare muri Uganda ryitwa Adventist Parents School, bari baburiwe irengero bikekwa ko bari barashimuswe baje kuboneka aho bivugwa ko bafashwe berekeza iwabo mu Rwanda

Aba bana uko ari babiri barimo uwitwa Vincent Isingizwe wigaga mu mwaka wa Kabiri na mugenzi we witwa Sabato Mugisha wigaga mu mwaka wa Kane bombi b’abanyarwanda baburiwe irengero mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 30 Werurwe mu masaha ya saa mbili n’igice z’ijoro.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko aba bana babonetse ahitwa Kitumba ku muhanda wa Kabale- Katuna aho bivugwa ko bari batashye mu Rwanda.

Umuyobozi w’iri shuri Felly Byobusingy yavuze ko aba bana babonetse ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 1 Mata 2018, aho ngo bari basubiye iwabo mu Rwanda dore ko ngo babasanze mu gace ka Kitumba ku muhanda wa Kabale- Katuna ari nawo ukomeza ukagera ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Eliab Ladjab Kuya 3-04-2018

Byari kuba byiza iyo ugaragaza imyaka yabo tugakora ubusesenguzi niba koko bashobora kwifatira icyemezo cyo gutaha

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...