AMAKURU

UKWEZI

Amatungo magufi n’ibiyakomokaho bituruka mu Burundi byakumiriwe kwinjizwa mu Rwanda

Amatungo magufi n’ibiyakomokaho bituruka mu Burundi byakumiriwe kwinjizwa mu Rwanda
10-04-2018 saa 16:37' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2132 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yatangaje ko u Rwanda rwakumiriye amatungo magufi yuza (ihene n’intama) ndetse n’ibiyakomokaho byose ( impu, inyama n’ifumbire ) bituruka mu gihugu cy’u Burundi byinjizwaga mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda indwara y’amatungo yandura yitwa Muryamo.

Iyi ndwara ya Muryamo imaze kwibasira amatungo menshi yo muri iki gihugu cy’uburundi yagaragaye cyane mu Ntara za Gitega, Mwaro, Kirundo na Karuzi.

Iri tangazo rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi rivuga ko iyi ndwara igaragazwa no gukorora, gushoka kw’amarira mu maso, ibimyira, gutitira, ibisebe bigaragara ku munwa, ku mazuru, ku maso no hagati y’ibinono, guhitwa, kurwaza no gupfusha amatungo menshi mu gihe gito.

Minagri ivuga ko hashingiwe kuri raporo yakozwe na serivise veterineri y’u Burundi, imenyesha umuryango mpuzamahanga w’ubuzima bw’amatungo ku Isi (OIE) yo kuwa 09 Mutarama 2018, igaragaza ko Igihugu cy’u Burundi kirwaje indwara ya Muryamo y’amatungo magufi yuza (Peste des petits ruminants: PPR).

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko iyo ndwara yakwinjira mu gihugu, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana aramenyesha abantu bose, by’umwihariko Inzego z’Ubuyobozi n’iz’Umutekano hagati mu gihugu no ku mipaka, abacuruzi b’amatungo magufi yuza, aborozi n’abaganga b’amatungo guhagarika ingendo z’amatungo magufi yuza (ihene n’intama) n’ibiyakomokaho (inyama, impu n’ifumbire) biva mu gihugu cy’u Burundi.

Iyi Minisiteri yanasabye Inzego z’Umutekano, iza Gasutamo n’Izabinjira n’Abasohoka ku mupaka kimwe niz’Ubuyobozi bwegereye utuyira tuva mu Burundi tuza mu Rwanda gukumira ibyakwinjiza iyo ndwara ku butaka bw’u Rwanda.

Minagri yanaboneyeho guhamagarira aborozi b’amatungo magufi yuza kwirinda guhisha itungo rirwaye cyangwa guhishira abarwaje inasaba Abayobozi b’Inzego zitandukanye n’abaturage gufasha gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iri tangazo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...