AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara Yannick wakusanyirijwe amafaranga akajya kwivuriza mu Buhinde yitabye Imana

Gisagara Yannick wakusanyirijwe amafaranga akajya kwivuriza mu Buhinde yitabye Imana
27-06-2019 saa 15:36' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4449 | Ibitekerezo 2

Umusore w’ imyaka 23 wo mu karere ka Rwamagana wakusanyirijwe amafaranga ngo age gusimburizwa impyiko mu Buhinde yitabye Imana kuri uyu wa 27 Kamena 2019 aguye mu bitaro bya Kanombe.

Gisagara Yannick yafashwe muri 2016 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali. Nyuma y’isuzuma yakorewe n’abaganga basanze agomba gushyirwamo izindi mpyiko kuko izo yavukanye zari zaramaze kwangirika.

Jean Claude Habimana , umaze igihe arwaje Gisagara Yannick yabwiye UKWEZI ko Yannick yitabye Imana saa cyenda z’ igicamunsi yari muri koma kuva ku wa Kabili.

Abaganga bamubwiye ko akeneye miliyoni 19 kugira ngo age gushyirwamo izindi mpyiko mu Buhinde.

Abantu batandukanye bakusanyije amafaranga kugira uyu musore wo mu murenge wa Kigabiro age kwivuza.

Muri Nzeli 2018, Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cyayo gifasha abantu kujya kwivuriza mu bitaro byo mu mahanga, yemeye kwishyurira Gisagara Yannick, ubuvuzi bwose azahabwa asimburizwa impyiko mu Buhinde.

Mu ijoro rya tariki 05 Mutarama 2019 ni bwo Yannick yafashe indege ajya kwivuriza mu gihugu cy’u Buhinde ari kumwe n’ umurwaza witwa Claude ndetse n’umuvandimwe we Nsumbaburanga Innocent wemeye kumuha impyiko.

Nyakwigendera Gisagara ageze mu Buhinde yaravuye agaruka mu Rwanda yarorohewe, nyuma y’ igihe arongera ararwara ajyanwa mu bitaro bya Kanombe ari naho yaguye.


Gisagara Yannick yaguye mu Bitaro bya Kanombe azize uburwayi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Anastase Kuya 30-06-2019

Nkomeje kwihanganisha umiryango wa nyakwigendera gisagara yanick Imana imwakire mubayo.

Solange Kuya 27-06-2019

Iruhukire mu mahoro mama wababaraga cyane reka uruhuke,nukuri ntabwo twakwibagirwa gusa ugite kare cyane Ariko Imana ifite impamvu yabikoze, ndashimira abantu bose bagize icyo bakora ngo akire Imana ibahe umugisha,mwakoze icyo mushoboye aho mwakuye Imana izabakubire 7 RIP Gisagara Yannick

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...