konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo niryo ‘Pepiniere’ y’andi mahohoterwa yose –Karangwa

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo niryo ‘Pepiniere’ y’andi mahohoterwa yose –Karangwa
30-05-2018 saa 17:47' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1323 | Ibitekerezo

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ‘Humanite et Inclusion’ uzwi cyane nka Handicap International, bwagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo riri ku kigereranyo cyo hejuru ugereranyije n’andi mahohoterwa, ndetse rikaba riza ku isonga mu guteza ibibazo bikomeye mu muryango nyarwanda, birimo no kuba isoko y’andi mahohoterwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Gicurasi 2018, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abayobozi ba Humanite et Inclusion n’abanyamakuru kigamije gukora ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Umuyobozi w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku myaka ndetse no ku bumuga, Charles Karangwa yavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rimaze gufata indi ntera ndetse ko riteye inkeke.

Yanavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ribyara amakimbirane akomeye anateza ubwicanyi, ngo kuko akenshi ingo zimwe zibihishira bikazamenyekana habayeho amahano kubera kuba batarabisohoraga ngo bigere hanze.

Aha yatanze ingero z’abagabo benshi bishe abagore babo ndetse na bamwe mu bagore bishe abagabo babo aho izi mfu zose zifitanye isano n’amakimbirane bagiranaga rimwe na rimwe ntibabisohore ngo ubuyobozi bubimenye.

Karangwa yavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo riri ku isonga mu guteza ibibazo mu muryango nyarwanda, aho rinafatwa nk’isoko y’andi mahohoterwa agenda agaragara mu miryango.

Yagize ati “ Mubyo twabonye ni uko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari niho pepiniere’ y’andi mahohoterwa yose agaragara mu muryango. Amahohoterwa yose twumva avugwa, ayibasira umubiri, ashengura umitima, ay’imibonano mpuzabitsina n’andi mahohoterwa yose tugira aturuka ahanini mu ngo zirangwamo amakimbirane.”

Yanavuze ko ingo nyinshi zifite amakimbirane cyangwa se ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ariko hakaba hari ikibazo gikomeye cy’uko babihisha bigatuma bigira ingaruka mu bakomoka muri iyo miryango, aho abana bata amashuri n’ibindi.

Uyu mushinga wo kurwanya ihohoterwa uterwa inkunga na Handicap International, ukorera mu turere 2 aritwo Gasabo na Rutsiro, aho bagenda bakora ibikorwa binyuranye nko gufasha imiryango kuva mu makimbirane, kuvana abakobwa mu buraya, gufasha abakobwa babyariye iwabo, gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge bakabibakuraho, gufasha abanduye agakoko ka SIDA maze bakabahuriza mu matsinda bakabahugura bakanabafasha gutegura imishinga ibabyarira inyungu igaterwa inkunga.

Umuyobozi w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,irishingiye ku myaka ndetse no ku bumuga, Charles Karangwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...