AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikibazo cy’ubukonje mu nzu (Humidité) cyabujije benshi umutuzo cyazaniwe umuti uvuye mu Bubiligi

Ikibazo cy’ubukonje mu nzu (Humidité) cyabujije benshi umutuzo cyazaniwe umuti uvuye mu Bubiligi
2-03-2020 saa 08:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3578 | Ibitekerezo 1

Ikibazo cy’ubukonje mu nzu (Humidité) bwangiza inkuta z’inzu cyane cyane mu gice cyo hasi ugasanga irangi n’isima byari byometse ku matafari biromoka, gihangayikishije benshi mu bubatsi ndetse na ba nyiz’inzu kuko uretse kuba giteza umwanda, kinabangamira cyane uburambe bw’inzu. Abahangayikishijwe n’iki kibazo ariko ubu hari icyizere ko baba bagiye gushyirwa igorora.

Akenshi iki kibazo kigaragara ku nzu zubatswe mu buryo bugezweho ndetse hanakoreshejwe ibikoresho biramba nk’amatafari ahiye cyangwa borokesima (bloc-ciment), kuburyo atari ibireba gusa abubakisha rukarakara cyangwa ibindi bamwe bafata nk’ibikoresho bitaramba. Ibi ariko ahanini ngo biterwa no gukoresha ibikoresho nk’umucanga bitujuje ubuziranenge kuko ubusanzwe biba byakabanje gupimwa.

Eng. Papias Kazawadi, impuguke mu bwubatsi, unakuriye kompanyi yo kubaka ya SCC, avuga ko kubona ibikoresho byujuje ibisabwa biboneka bigoranye ndetse n’ubumenyi bw’abubaka ugasanga bushobora kuba intandaro y’iki kibazo.

Ibi yabitangaje mu imurikwa ry’ibikorwa by’ikigo cyaje gukemura iki kibazo kibangamiye abubatsi benshi, ryabereye muri Grand Legacy Hotel kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020. Icyo kigo kitwa Rwanda Chemicals, kigizwe n’abahanga mu by’ubutabire batangije isosiyete igeze ku Banyarwanda imiti n’ibikoresho byafasha uwamaze kwibasirwa n’icyo kibazo cy’ubukonje mu nzu (Humidité).

Theotime Nzeyimana, impuguke mu by’ubutabire akaba n’umwe mu bayobozi b’iyi sosiyete, avuga ko ubusanzwe imiti bakoresha bayikura mu Bubiligi ariko bakaba bateganya no gushyira uruganda rwayo mu Rwanda. Asobanura ko imiti ikoresho ifite amoko atandukanye anakoreshwa bitandukanye.

JPEG - 56.3 ko

Theotime Nzeyimana, impuguke mu by’ubutabire akaba n’umwe mu bayobozi b’iyi sosiyete

Ati “Ubu hari amoko atatu, ubwa mbere ni umuti usigwa ku rukuta runyagirwa rukangirika, icyo gihe amazi akanyerera kandi ntuhindura ibara ry’inzu. Hari kandi umuti urwanya ubukonje buzamuka mu nkuta, ni ugupfumura urukuta ukawuteramo (injection) hakaba n’uvangwa n’isima, umucanga n’amazi, ku rukuta ruzima”.

Akomeza avuga ko abantu nibamara kumenyera gukoresha iyo miti, bazubaka uruganda mu Rwanda ikazajya ihakorerwa, aho gukomeza kuyitumiza mu Bubiligi kuko bituma ihenda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Fidelis Kuya 3-03-2020

Murakoze kuri iyi nkuru, iyo miti turayikeneye mwaduha nimero yabo twababonaho ngo batugezeho iyo miti

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA