AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kamonyi: Umubyeyi aravuga ko umwana we yatewe inda abura ubutabera

Kamonyi: Umubyeyi aravuga ko umwana we yatewe inda abura ubutabera
15-05-2020 saa 15:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3249 | Ibitekerezo 2

Umubyeyi wo mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi aravuga ko ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge yahinduye imyaka y’umwana we w’imyaka 17 watewe inda, gusa ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko imyaka yasohotse ku cyangombwa cy’amavuko cy’uyu mwana ariyo iri muri sisiteme..

Uyu mwana watewe inda yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Avuka mu murenge wa Ngamba ariko yatewe inda aba mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi kwa mwenewabo ari naho yiga.

Magingo aya uyu mwana yasubiye kwa nyina Mukashema Marceline. Aho yabaga kwa nyirakuru bavuga ko uyu mwana yababwiye ko uwamuteye inda atwite ari umusore w’umucunda (utwara amata).

Kalisa Pierre Claver (aho umwana yabaga aterwa inda) avuga ko umusore uvugwaho kuba yarateye uyu mwana inda yabimwemereye, gusa ngo mu gihe we na Mukashema bari bagiye gushaka igihamya ko uyu mwana afite imyaka 17, uyu musore wamuteye inda bamusigiye abanyerondo n’umuyobozi w’umudugudu bagarutse abanyerondo bavuga ko uwo musore yabacitse kugeza n’ubu ntabwo bazi aho asigaye aba.

Mukashema aganira na UKWEZI yavuze ko abizi neza ko umwana we afite imyaka 17, gusa ngo yajyanye ikirego kuri RIB bamutuma icyemeza ko umwana we afite imyaka 17. Ajya gusaba icyangombwa cy’amavuko attestation de naissance isohoka iriho ko uyu mwana afite imyaka 19.

Ati “Dukeka ko umusore wateye inda umwana wanjye ashobora kuba afite uko yavuganye na etat civile bahindura imyaka w’umwana wanjye ku cyangombwa bampaye”.

Ikarita ya mituelle ya 2016, uyu mukobwa yivurizagaho igaragaza ko yavutse muri 2003 ari nabyo bishimangirwa na nyina. Nyina avuga ko mukuru w’uyu mwana watewe inda ariwe wavutse muri 2001.

Mukashema avuga ko icyo yifuza ari uko umwana we yabona ubutabera uwamuteye inda agahanwa. Uyu Mukashema ari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse ahamya ko adafite ubushobozi bwo kurera uyu mwana w’umwuzukuru uzavuka mu mezi ane ari imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Niyobungiro Obed yatangarije UKWEZI ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

Nyuma yo kugikurikirana twongeye kuvuga avuga ko yasanze icyangombwa cy’amavuko cyahawe umwana watewe inda wa Mukashema cyaravuye muri sisiteme y’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIDA).

Ati “Namugiriye inama yo kongera kudekarara agasaba ikindi cyangombwa cy’amavuko tukazareba igihe cy’amavuko kizasohokaho”.

Mukashema avuga ko abizi neza ko umwana we yavutse muri 2003, afite imyaka 17 kandi ko atigeze yibeshya mu gihe cyo kujya kumwandikisha.


Icyemezo cy’amavuko cy’umwana watewe inda


Ikarita ya mituelle y’umwana watewe igaragaza ko afite imyaka 17, na nyina akavuga ko umwana we afite imyaka 17 atari 19

Mu mategeko y’u Rwanda umwana ntabwo yemerewe gutwita ngo kubyara, bityo amategeko amuha uburenganzira bwo gukurirwamo inda ntihabeho uburyozwacyaha Ikindi amategeko agaragaza ko gusambanya umwana utarageza ku myaka 18 ari icyaha mu gihe urengeje imyaka 18 kumusambanya biba icyaha iyo byakozwe ku gahato.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Mituga Kuya 16-05-2020

Mwiriwe neza,inkuru mwanditse ko CRO wa NGAMBA akurikirankweho kuba yarahinduye imyaka yumwana sibyo sibyo.Rero inkuru zikorwa mwajya mushishoza neza mukanavugana nimpande bireba rwose.
Nkubu mwamukoreye amakosa rwose.
Ikindi kandi siwe wamwimye ubutabera so inkuru rwose mwakoze ntabwo mwabanje kuyitondera pe.
Murakoze.

Nzayisenga Jean Pierre Kuya 15-05-2020

Birashoboka ko ababyeyi bumwana batinda kumwandukuza bijya bibaho cne

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...