konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kigali: Hatahuwe hoteli imaze igihe yiba umuriro nyirayo agwa mu kantu

Kigali: Hatahuwe hoteli imaze igihe yiba umuriro nyirayo agwa mu kantu
7-02-2019 saa 18:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9851 | Ibitekerezo

Abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG hamwe n’Ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu rifite mu nshingano gucuruza umuriro rizwi nka EUCL ku bufatanye n’inzego z’umutekano, kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, batahuye ubujura bw’umuriro bumaze igihe bukorerwa muri Laguna Apart Hotel iri mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.

Iyi nyubako ikoreramo Laguna Apart Hotel iherereye ahazwi nka Sopetrad, ikaba ikoreramo ibintu bitandukanye birimo hoteli, akabari, ivuriro ry’amaso ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye. Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu bakoraga ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’amashanyarazi basanze hari ibyuma byongewe mu bisanzwe kugirango babashe kwiba umuriro bajye bawukoresha udaciye muri mubazi.

Umushoramari nyir’ibi bikorwa by’ubucuruzi witwa Musangwa Jean, yatangarije abanyamakuru ko yiboneye koko iby’ubu bujura ariko ashimangira ko atari asanzwe azi ko bakoresha umuriro mu buryo budakurikije amategeko kuko ngo mu mwaka ushize wa 2018, umukozi ukora iby’amashanyarazi yamubwiye ko hari ibindi bikoresho bikenewe akamuha amafaranga yo kubigura ariko ngo ntiyari azi ko agamije kujya yiba umuriro.

Hari ibikoresho byongewemo ubusanzwe bikoreshwa n’ufite generator

Akomeza asobanura ko uwo mukozi yagiye amuha amafaranga yo kugura umuriro akumva ko yawuguze nyamara bakaba bamweretse uburyo bakoreshaga umuriro mwinshi utabanje guca muri mubazi, n’ubwo bajyaba banyuzamo rimwe na rimwe bakagura umuriro n’ubwo uwa vuba uheruka bigaragara mu ikoranabuhanga rya EUCL ko bawuguze mu kwezi k’Ukwakira 2018.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson, yabwiye abanyamakuru ko iby’ubu bujura byatahuwe n’abakozi bari barimo gukora igenzura ku mikoreshereze y’amashanyarazi, bakaza gutahura ko muri iyi hoteli hakorwaga ubujura. Yavuze ko bamaze icyumweru bakora igenzura, ariko muri icyo gihe cyonyine bakaba baratahuye abantu 153 biba umuriro hirya no hino mu gihugu.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo abafashwe akenshi bahita babigereka ku batekinisiye bakora iby’amashanyarazi, bo nka REG uwo bareba ari umufatabugizi bafitanye amasezerano. Ufashwe iyo ari umuturage usanzwe acibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibigo bito by’ubucuruzi bicibwa miliyoni eshatu naho ibinini bigacibwa miliyoni 10 ariko abo bose bongeraho no kwishyura umuriro wose bakoresheje udaciye muri mubazi.

Karegeya Wilson avuga ko REG itazahwema gushakisha no kwamagana abakora ubujura bw’umuriro akanasaba ababikora kubireka kuko bigira ingaruka ku bafatabuguzi bose no ku gihugu. Avuga ko ibihano batanga nka REG bidakuraho ko bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera kugirango bahanirwe icyo cyaha cy’ubujura.

Ingingo y’166 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...