AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Leta y’ u Rwanda iramagana umuco wo ‘gutera ivi’ ukomeje gufata intera mu Banyarwanda

Leta y’ u Rwanda iramagana umuco wo ‘gutera ivi’ ukomeje gufata intera mu Banyarwanda
18-11-2019 saa 17:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 28700 | Ibitekerezo 71

Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco isanga umuco wo gupfukamira umukobwa umusaba ko mwashyingiranwa uzwi nko ‘gutera ivi’ atari umuco w’ I Rwanda igasaba abasore kurambagiza bakurikije uko kera Abanyarwanda barambagizaga.

Gutera ivi ni ikintu gifatwa nk’ ikigezweho mu Rwanda cyane ko gikorwa n’ abasore b’ abasirimu.

Umusore witwa Nshimiyimana Janvier Romeo yatangarije UKWEZI ko gutera ivi abifata nko guha icyubahiro umukobwa, gusa we avuga ko atabikora ngo ahubwo umukobwa niwe ukwiye gupfukamira umugabo.

Uyu musore avuga ko gutera ivi bigaragaza gucira bugufi umuntu runaka, gusa ngo abasore babikora babikora kubera ikigare.

Agira ati “Ku bwanjye gutera ivi mbona ari igikorwa gikorwa ku bw’ ikigare cy’ abantu. Rimwe na rimwe umuntu abikora bimuvuye ku mutima cyangwa bitamuvuye ku mutima. Icyo bimaze ni icyubahiro ku mugore ariko njye sinabikora kuko umukobwa niwe ukwiye gupfukamira umusore amushimira ko agiye kumushyira mu rugo”.

Hari abasanga uyu muco wo gutera ivi uri mu byakongera za gatanya kuko ngo hari igihe umukobwa ashobora kwanga gusebya umusore kuko gutera ivi bikorerwa mu ruhame akamwemerera bakabana atamukundaga bagera mu rwabo ibibazo bigatangira.

Impirimbanyi y’ umuco nyarwanda akaba n’ umuyobozi w’ ikigo nyarwanda cy’ ubuzima bushingiye ku muco, Muganga Rutangarwamaboko, avuga ko gutera ivi atari ibintu by’ I Rwanda.

Impirimbanyi y’ umuco nyarwanda Muganga Rutangarwamaboko

Aganira na UKWEZI yagize ati “Mu muco nyarwanda gutera ivi nta byigeze bibamo na gatoya nta n’ igishashi cyabyo kigeze kibamo. Si ibintu by’ I Rwanda kuko mu makuru tugenda tubona hirya no hino kubo bibaho hari abo bitungura, kandi gushakana ntabwo ari gitunguro. Biriya usanga ari ibintu bigendana n’ amarangamutima kandi urushako ntabwo ari ibintu bigendana n’ amarangamutima”

Rutangarwamaboko avuga ko abasore bakwiye gusubira ku muco wo kurambagiza nk’ uko kera byakorwaga , imiryango ikarambagizanya, bagashimana aho kugira ngo umusore n’ ‘umukobwa bashingire ku marangamutima yaka nk’ amashara bashinge urugo’

Abwira abavuga ko gutera ivi ari ibigezweho yagize ati “Iyaba byabaga ibigezweho ari ibintu bishingiye ku muco wacu ntacyo byaba bitwaye, ariko ibintu by’ ibitoragurano bishingiye ku muco w’ ahandi utazi ukuntu byaje, urumva byageza abantu hehe se? Inama ngira abasore n’ inkumi ni ukubaho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda”.

Rutangarwamaboko amara impungenge abatekereza ko mu Rwanda rwanone imiryango idashobora kurambagizanya bitewe n’ imibereho yazanywe n’ iterambere.

Avuga ko umuhungu n’ umukobwa bashobora kumenyana bigana , basengana cyangwa bakorana, bagatangira basurana hagati yabo imiryango ikaba iramenyenyanye ariko ibyo gushinga urugo bitarazamo bikazaza nyuma.

Igihe kikazagera umusore akagisha inama umuryango we ko ashaka kuzazanamo umukobwa, ababyeyi be basanga uwo mukobwa bamuzi bakajya gufata irembo bakazasabira umuhungu wabo wa mukobwa yababwiye.

Rutangarwamaboko ati “Umukobwa ni uw’ umuryango yashatsemo ntabwo ari uwawe wowe musore”.

Nta mukobwa wigeze yemera kuvugana na UKWEZI avuga ko ashyigikiye umuco wo gutera ivi gusa umwe mu bagore twaganiriye yatubwiye ko asanga abakobwa aribo bakwiye gutera ivi bashimira abagabo. Ati "Abagabo Imana yabahaye icyubahiro natwe tugomba kukibaha".

Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’ Ishami ry’ Umuco Nteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco aganira na Radio Flash yasabye abasore b’ Abanyarwanda kurambagiza uko byakorwaga mu muco nyarwanda avuga ko agaya kuba iyo habayeho gutera ivi, imiryango ibibona mu itangazamakuru mbere y’ uko ibibwirwa n’ abana bayo.

Agira ati “Umuryango ujya kubona ukabibona mu itangazamakuru, utaranabibwirwa utaranabimenya njye niho ngayira bariya bantu batera amavi”.

Umuco wo gutera ivi yaturutse mu bihugu by’ I Burayi, bikekwa ko waba ufitanye isano no guha umuntu icyubahiro kuko hari ubwo umuntu apfukamira mugenzi we yakoshereje akabikora nk’ ikimenyetso cyo guca bugufi mu rwego rwo kumusaba imbabazi.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 71
iganze Kuya 5-12-2019

Gutera ivi nanjye simbishyigikiye na gato, mbona ko byaba mu byongera ubuhubutsi mu gushaka uwo muzabana. Utera ivi aba yarabanje kwiga ku mukobwa, nyamara umukobwa ntaba abizi, mu gihe umusore amutereye ivi yaramaze kugura n’impeta, umukobwa ashobora kumva kubyanga ari ukumubabaza, akabyemera. Kuva ubwo bivuga ko amwemereye ko batangiye kwitegura kubana nk’umugore n’umugabo, ariko kuri bamwe batangira kuryamana iyo batanabitangiye mbere. Numva rero bidaha umukobwa umwanya wo gutekereza neza kuwo bagiye kubakana kuko nyuma y’ivi n’impeta, ashobora kugira isoni zo kwisuburaho iyo abonye imico mibi ku musore wamwambitse impeta kuko baba babishyize ku karubanda. Nta mwanya wo kugisha ababyeyi inama reka da.
Hari n’ibindi byaje bya baby shower nabyo mbona bihabanye n’umuco wacu, twe tuzi ko umubyeyi wabyawe tumuhemba biriya ni umuco w’abanyamahanga.

NIYIGENA Edouard Kuya 23-11-2019

Uyu muco ni mubi tuwamagane ni ukwisuzugura biriya bikorwa n’ abanyabyaha tuzajya dupfukamira Imana yonyine. Nge sinzegera mbikora rwose.

NIYIGENA Edouard Kuya 23-11-2019

Uyu muco ni mubi tuwamagane ni ukwisuzugura biriya bikorwa n’ abanyabyaha tuzajya dupfukamira Imana yonyine. Nge sinzegera mbikora rwose.

Rose Mary Mary Kuya 21-11-2019

Njye ndumva icyo atarikibazo gikomeye kwataritegekose nubushake bwumuntu bitewe nagaciro aha uwoyaritereye ndumva ntacyo byishe ntanicyo bicyijije .

Ingabire Therese Kuya 21-11-2019

Ndabashimiye cyane rwose,kubw’icyo gikorwa cyo gutera IVI mwamaganiye KURE y’u RWANDA rwacu kuko nanjye ntikigeze kinshimisha>mutwemerere mugarurire HAFI wa MUCO wo K U R A M B A G I Z A wari waraciwe ugasimbuzwa n’IBYO,Murakoze.

Uwingeneye leonie Kuya 20-11-2019

Biriya nibyo bituma Ingo zisigaye zisenyuka zitaramara 2

Xavella Kuya 20-11-2019

Jye mbona gutera ivi ari igikorwa kigayitse rwose, mwa bagabo mwe icyubahiro umuntu aracyiha hanyuma akabona kugihabwa n’ undi, ese abo bagore mupfukamira nimubageza mu rugo bakabasuzugura, muzabarenganya, umugabo akwiye icyubahiro ni ko Imana yabiremye nubwo muvuga iterambere ntishobora gukuraho itegeko ry’ Imana kuko riri muri kamere . Nta mpamvu n’ imwe mbona umugabo akwiye gupfukamira umugore ngo aramusaba urukundo byongeye Kandi so byo byerekana urukundo, jyewe umugabo wanjye anyambika impeta sinigeze mwemerera kumpfukamira Kandi tubanye neza. Ntidukwiye kujya dutoragura ibyo tubonye byose ngo ni iterambere, tujye dushungura. Murakoze

elie onesme Kuya 20-11-2019

ngewe mbona ari ukwisuzuguza kubakobwa kukouba umukuye ku ishyiga rero basore mwisubireho wasanga uba uegeze igihe cyo gushaka warakoreye mama wae ikosa utaramupfukamira ugapfukamira umuntu mumaranye amezi2 kd waranamukoshereje ukwamwirengagiza

Jackson Kuya 20-11-2019

Gutera ivi nange simbyemera rwose, si umuco w’IRwanda, nibyo koko umuco urakura, ariko ukura mu bihesha agaciro, biriya ni amakabyo ngo ubwo babaye abasirimu da.
Rwose abanyarwanda bakwiye kubireka, kimwe nimyambarire njya mbona idahwitse.

Yyyy Kuya 20-11-2019

ESE koko inteko y’umuco n’ururimi nicyo yabonye cyibangamiye umuco nyarwanda cyihutirwa cyo gucyemurwa

Yyyy Kuya 20-11-2019

ESE koko inteko y’umuco n’ururimi nicyo yabonye cyibangamiye umuco nyarwanda cyihutirwa cyo gucyemurwa

YOZEFU Kuya 20-11-2019

Mbere y’uko hazagira uzamura umunwa ngo UMUCO.

BAzabanze BIRUKANE IMANA Z’ABAZUNGU n’IMYENDA batuzaniye.

Bagarure RYANGOMBE no GITEREKERA.

Ibindi byose natwe tuzabyemera tubireke.

UMUCO utahize icyo wangije utwaye iki..??

Ese iyo APFUKAMYE BIBARYA HE..??

si AMAVI ye..??

Bagabanye UBUJAJWA bareke kurangaza RUBANDA YISONZEYE.

Enzo fizzo Kuya 20-11-2019

Njyewe ndumva ari uburenganzira bw’umuntu mbese urebye cyera ndibaza ko ntawa mbikagaga impeta umugore ariko ubu byinjiye mumuco kandi byavuye mumahanga gusa nshobora kuba ntafite amakuru ahagije kumateka niba barambikwaga impeta gusa nabyo twinjiye mumuco tuzasanga ari inzaduka ikindi kandi muziko mwabasore MWe mutajya mukwa inka mwese rero ,no kurambagiza mwijyirayo ntanuwo umubyeyi arambagiriza NGO yemere rero twataye umuco neza neza ndumva rero mutaveba abatera ivi kuko twese ntidutekereza kimwe

Nimba mushaka umuco byose tubisubiremo kandi ntimwirengagize ko hari imico y’imitirano usanga ikenewe cyane murakoze

yyyz Kuya 20-11-2019

mu rwanda hari ibibazo byishi biruta icyo mwagize ikibazo cyo gutera ivi,gutera ivi numuntu ku bushake bwe ,ntago ari ukwica umuco kuko niba ari ukuwica umuco wapfuye kera. ubuse kera ko ababyeyi aribo barambagizaga abana babo ubu baracyamenya naho bahuriye!!! niba mushaka uri pure mureke dusubire kumpuzu ibintu byose byakera byongere bikorwe,naho gutera ivi numuntu kugiti ke bitewe na definition yahaye icyo gikorwa nuwo agiye kugikorera,ubishaka arabikora nutabishaka ntategeko rihari ribi mutegeka!!

Umu Kuya 20-11-2019

Aha data mwene KAVUNJO KA KAVUMBURAMASHYIGA sinteze kuzapfukamira umukobwa mba ndoga UMWAMI RWABUGIRI. KUVA KERA UMUGABO ARANGWA NO KWIHAGARARAHO IMBERE YUMUKOBWA GUTERIA IVI RERO BIVUZE KO WISUZUGUYE KANDI UGAYITSE

Kingdom 2 Kuya 20-11-2019

Ndabona iyi nkuru ntacyo itwungura, baritere cg barorere hakenewe kuganiriza abubaka n’ abubatse bagashakisha icyatuma ingo zirama kuko gatanya zimeze nabi

Anna Kuya 20-11-2019

Njye numva ntamusore wakagombye gupfukamira umukobwa nibareke guca umuco wacu.

Fred.kabirigi Kuya 20-11-2019

Gutera ivi urumusore nukwisuzuguza rwose uwomoco mutoragurano tuwuce

Fred.kabirigi Kuya 20-11-2019

Gutera ivi urumusore nukwisuzuguza rwose uwomoco mutoragurano tuwuce

Felicien Kuya 20-11-2019

Oya. Urukundo ntirugira formule ikurikizwa. Muri societies zose umuco urakura, akenshi uba utiye mu yindi mico. Ibitekerezo byanyu rero ntabwo biri kugaragaza (convince) ububi bwo gutera ivi ku buryo abandi batabyigana, uretse kuvuga ngo ntibyabaga mu mumuco wacu. None se umwishywa ko udakoreshwa mu gusezerana....

Byiringiro Damien Kuya 20-11-2019

Jyi ndumva gutera ivi arumuco mubi abasore bandukanye ESE ko umukobwa ariwe warukwiye kubikora none numusore biratagaza ndukwiriye kubicyikaho

Byiringiro Damien Kuya 20-11-2019

Jyi ndumva gutera ivi arumuco mubi abasore bandukanye ESE ko umukobwa ariwe warukwiye kubikora none numusore biratagaza ndukwiriye kubicyikaho

Yaman! Kuya 20-11-2019

Gutera ivi ntacyo byica ntacyo bikiza... Dufite ibibazo bikwiye kuba subject to our focus and debate, abananirwa kubaka bakabeshyera gutera ivi.. N’ababyemera, bombi bafite issues... Nk’Abantu bafite icyerekezo we should discuss innovative ideas and projects of progress, no time for blablabla zo gutera amavi.. total waste of time and energy. You people grow up..

Bwiza Kuya 20-11-2019

Ibintu byo gutera ivi bisa nabi rwose. Abantu babona iby’iMahanga byose bakamira bunguri!

Esther Kuya 19-11-2019

Ni ukuri rwose mba mbona muvunika, nimushake mujye mureka abashaka amafr bayakorere, ubwo c niwo muco wa mbere abanyarwanda biganye kuki ibi byabavugishije koko?

Kizito Ngaruye Kuya 19-11-2019

Gutera ivi ni iby’abanyabyaha babikora bicuza bashakakwerekana ko batazazubira gukosa ukundi!.

Kizito Ngaruye Kuya 19-11-2019

Gutera ivi ni iby’abanyabyaha babikora bicuza bashakakwerekana ko batazazubira gukosa ukundi!.

-xxxx- Kuya 19-11-2019

Ubundi umuhungu apfukamira Umukobwa kuberiki????? Usibye nibyumuco nyarwanda muvuga ntago aribyo pe!ubyemere ubyange.gusa wamukoshereje byabaho murwego rwo kumusaba imbabazi .

Museveni Fred Kuya 19-11-2019

Njyewe sinemeranya nabatera ivi kuko turetse nabasuzugura umuco wacu nkabanyarwanda ,sinibaza ko uri umusore ugatera ivi ngo urasaba umubano ,nyuma wazakenera ko wubahwa nkumugabo murugo utarihesheje icyo cyubahiro mukurambagiza uwo mukobwa

Fisto Kuya 19-11-2019

Nanga kubona ikintu kikigabo cyapfukamiye akana ka gakobwa ngo kiragasaba urukundo kikambika impeta! Mwabakobwa mwe biriya ni uburyarya kandi nawe ukunda umugabo wawe ntuzigere wemera ko agupfukamira, leta y’u Rwanda rwose hano yaba ikoze neza kubihagarika

Muhire Kuya 19-11-2019

Ngo gutera ivi ni ukuri! Ibi bintu abasore biyubaha bazabirekere inkundarubyino zataye umuco!!

Teta Kuya 19-11-2019

Njye ndumva gutera ivi ntaho bihuriye no guta umuco cg gusuzuguza umuryango ese buriya ahaaaaa, umuntu wabyanditse ko nabonye afite drede ! Zo Ni izirwanda?

Joseph Kuya 19-11-2019

hari byinshi bidakurika umuco

Joseph Kuya 19-11-2019

Ibi ntago aribyo kibazo cyonyine impeta se bambikana ziri mumuco nyarwanda. gusezerana muri ubu buryo bwikigihe se niko byakorwaga they need to do and change many things

Dusengimana Leonce Kuya 19-11-2019

reka gutera ivi nanjye mbona atari umuco wacu mu Rwanda.biriya ni ugucinya inkono kumukobwa Kandi nubundi bibaye bimurimo kubana nawe inzira yibiganiro irahagije.ntampamvu zibyo kbsa.

Gitefano Kuya 19-11-2019

Hoya kuko ntabwo umusore yirambagirizaga ababyeyi nibo bubakiraga abana, kubu byabaye inverse rero mwirenganya urubyiruko rw’ubu, Kandi umuco ugomba gukura

DIDI Kuya 19-11-2019

Kubwanjye yaba umukobwa yaba umuhungu ntanumwe warukwiye gutera ivi kuko bihabanye n’umuco nyaRwanda.
Gusa nagirango nisabire bagenzi banjye bumva ko hari ukwiye icyubahiro kurusha undi (Umusore n’inkumi) bose banganya icyubahiro. Twese turi Umwe

Manzi Kuya 19-11-2019

Biriya byo gutera ivi ni umwanda muyindi i

Kaliza beneath Kuya 19-11-2019

Mukinyarwanda baravuga ngo agahugu katagira "umuco karacika" Njye Simbona impamvu yo gupfukamira umuntu umusaba ko mufatanya urugendo rw’ubuzima biba bisa nko kumukurura umuhatira gukora ibitamurimo kandi urugo ni urwa babiri mbona gutera ivi bituma ingo zitagikomera.

NIKOMBABONA Alexis Kuya 19-11-2019

Mbere nambere mbanje gushimira abantu bose bakomeje kuba maso bakumira ibintu byose byatuma umuco nyarwanda ucika cyane cyane nkibyo biza arinzaduka
ariko nanone nkongera nkagira impungenge ko har bimwe bikomeje gukorwa barebera.
urugero: mbere mubukwe nyarwanda wasangaga abatahira binka bavugira inka ihari none ubu murikigihe usanga batinyuka bakavuga amazina y’inka kandi bizwi neza ko uwakoye yatanze amafaranga, none nkibaza nimba ibi byo bizakomeza gusigasira umuco nyarwanda nkuko dusanzwe tuwuzi.

murakoze mureke fukomere kumuco wacu.

Pascal Kuya 19-11-2019

Mbese gutera ivi ni byo byongera divorce ko muri iyi myaka zabaye nyinshi?

Mwirengagiza ibibazo mukabirenza amaso mubireba, mukavuga ibidafite icyo byishe cg bikijije.

Pascal Kuya 19-11-2019

Mbese gutera ivi ni byo byongera divorce ko muri iyi myaka zabaye nyinshi?

Mwirengagiza ibibazo mukabirenza amaso mubireba, mukavuga ibidafite icyo byishe cg bikijije.

DIDI Kuya 19-11-2019

Kubwanjye yaba umukobwa yaba umuhungu ntanumwe warukwiye gutera ivi kuko bihabanye n’umuco nyaRwanda.
Gusa nagirango nisabire bagenzi banjye bumva ko hari ukwiye icyubahiro kurusha undi (Umusore n’inkumi) bose banganya icyubahiro. Twese turi Umwe

muraza Kuya 19-11-2019

Njyewe mbona bigayitse ntacyubahiro kirimo, turikugenda twica umuco nyarwanda. Babyamagane rwose njyewe sinakwemera umugabo apfukamira. Bazajyabatuma abagore babasugura.

muraza Kuya 19-11-2019

Njyewe mbona bigayitse ntacyubahiro kirimo, turikugenda twica umuco nyarwanda. Babyamagane rwose njyewe sinakwemera umugabo apfukamira. Bazajyabatuma abagore babasugura.

Sylvere nshimiyimana Kuya 19-11-2019

Ikingenzi ni ukumenya igisobanuri cyahi gutera ivi byavuye nicyo bisobanuye .Hanyuma Byamenyekana tukareba ko ari byiza ,kko ibyiza by’imahanga bishobora gukoreshwa mumuco igihe bitabangamira cg ngo bisimbute ymuco wacu.
Naho ababikora bo ntiwamenya nimba biva kumutima cy bitava kumutima ,gusenyuka kwingo ntaho bihuriye no gutera ivi.
Ahubwo njyewe nagiranti bose bajye babikora bivuga ngo"twese turubahanye ntawuri hejuru y’undi" Ndakwemera nanjye ukanyemera.
Kubimenyesha ababyeyi ntacyo bivuze kko urukundo rwo muri iyi minsi kubona umugeni bisigaye bica munzira nyinshi ndetse zakure, ntago umusore agishaka uwo bavukanye, ahubwo ashaka uwo bamenyanye bitewe naho bahuriye.
Gusenyuka kwingo biterwa n’amarangamutima yakoreshekwe muguteretana ,nkukundiye urwego wigejejeho, mbega ndakubonamo ibisubizo byanjye ,tuzahita twihuta tugure imodoka,indege,tugire imitungo myinshi bitandukanye na ndagykunda uko uri kose tuzabishakana ,wangiriye neza ,wankuye mubmenyo yarubabamba,wantabaye aho rukomeye nda, imico yawe ivugwaneza n’abantu bose.
Take time to find patner no dreaming beautiful lady and get her,no,no,no

NTIRAMPEBA Pierre Claver Kuya 19-11-2019

Nimba bigeze hiyo ndumva ejo umugore ariwe azaba asigaye afata ingingo n’umurongo w’urugo ibyo bikaba binyuranye na Bibiliya ivuga ko umugabo ariwe mutwe w’urugo none amaze kumufukamira akiri iwabo namushyikana mu rugo ho bizamera bite?Uwo muco siwo ni uwo kwamagana

Izabay Kuya 19-11-2019

Ariko iyo muvuga umuco nyarwanda ni ukuva hehe mubara kugeza hehe?
Ubuse mu rwanda ko kera bataryaga inkoko zari izo guterekereraho ubu uyumunsi akaba ariyo nyama ihenda kuki umuco utabyanze?

Numva uwatera ivi ari uburenzanzira bwe nimyumvire ye ntawabimurenganyiriza kuko iyo tuguma kumuco niyo smart phone ufite ntayo uba ufite niyo myenda ntago uba uyambaye wari kwambara inshabure.

Umuco urakura Mr

-xxxx- Kuya 19-11-2019

😠😠😠mutubabarire cyane ibyo bintu nimyumvire isi yose abantu barabikora,ntimukabangamire amarangamitima yabanyarwanda kbs,ibikabyo bicye rwose

Izabay Kuya 19-11-2019

Ariko iyo muvuga umuco nyarwanda ni ukuva hehe mubara kugeza hehe?
Ubuse mu rwanda ko kera bataryaga inkoko zari izo guterekereraho ubu uyumunsi akaba ariyo nyama ihenda kuki umuco utabyanze?

Numva uwatera ivi ari uburenzanzira bwe nimyumvire ye ntawabimurenganyiriza kuko iyo tuguma kumuco niyo smart phone ufite ntayo uba ufite niyo myenda ntago uba uyambaye wari kwambara inshabure.

Umuco urakura Mr

1 | 2
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...