AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyamata : Imodoka yari itwaye ibicuruzwa yahagaritswe na Polisi iranga ahubwo ihita ishya irakongoka

Nyamata : Imodoka yari itwaye ibicuruzwa yahagaritswe na Polisi iranga ahubwo ihita ishya irakongoka
2-08-2021 saa 10:36' | By Martin | Yasomwe n'abantu 4203 | Ibitekerezo

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ihiriye muri Gare ya Nyamata mu Karere ka Bugesera ubwo yari itwaye ibicuruzwa Polisi ikayihagarika ariko igahita ishya.

Iyi modoko yo mu bwoko buzwi nka Taxi Min-Bus, yahiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

Iyi modoka isanzwe itwara abagenzi, yari itwaye ibicuruzwa ikaba yahiye ubwo yari ihagaritswe na Polisi ariko bakabona ihise ishya.

Ababonye iyi nkongi, bavuga ko ku bw’amahirwe nta muntu wahiriye muri iriya modoka gusa ngo ntibazi icyayiteye.

Ngo umushoferi wari utwaye iriya modoka, yahise aburirwa irengero nyuma y’uko ihiye gusa ngo ubu aracyashakishwa.

Iyi modoka ihiriye i Nyamata nyuma y’umunsi umwe indi modoka yo mu bwoko bw’ivatiri ihiriye i Rugende ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werecyeza i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA