AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyanza: Abangavu baterwa inda bavuye kuri 307 bagera kuri 475

Nyanza: Abangavu baterwa inda bavuye kuri 307 bagera kuri 475
29-06-2019 saa 21:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 917 | Ibitekerezo

Mu karere ka Nyanza mu Ntara y’ Amajyepfo abangavu baterwa inda batarageza ku myaka y’ ubukure ni ikibazo gihangayikishije kuko barushaho kwiyongera kandi abazibatera ntibaboneke ngo bahanwe.

Imibare itangwa n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Nyanza igaragaza ko uyu mwaka wa 2019 abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ ubukure biyongereyeho 168 ugereranije n’ umwaka wa 2018.

Uyu mwaka bageze kuri 475 mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 bari 307.

Abaturage baganiriye n’ ikinyamakuru UKWEZI kuri iki kibazo bavuga ko impamvu inda ziterwa abangavu ziyongera ari ukubera ukwiyongera kw’ ikoranabuhanga , gusa umwe mu batewe inda yatubwiye ko intandaro yo guterwa inda ku bangavu ari ubukene.

Nkomeje Pascal w’ imyaka 36 yabwiye Ikinyamakuru UKWEZI ko impamvu ituma abakobwa baterwa batarageza ku myaka y’ ubukure biyongera ari ikoranabuhanga no gusohokana n’ abagabo.

Yagize ati “Impamvu ziyongera ni kubera iri koranabuhanga ryaje basigaye bajya no mu mafirimi, no mu gutembera nta mukobwa ugitemberana na mugenzi we asohokana n’ umusore runaka akaba ariwe basohokana”.

Niyonsenga Claudine, watewe inda afite imyaka 14 ubwo yakoraga I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, avuga ko ubukene buri mu mpamvu zituma abakobwa baterwa inda.

Ati “Biterwa n’ ubukene n’ ikibazo cy’ ababyeyi. Hari igihe ababyeyi baba ari abakene umukobwa akeneye amavuta n’ isabune”.

Uyu mukobwa yavuze ko umusore wamuteye inda babanaga mu gipangu I Nyamirambo. Ngo yageze muri aka kazi ko mu rugo ahamaze ibyumweru bibiri atarabona amafaranga yo kugura amavuta uwo musore w’ umushoferi amuha amafaranga 2000 yo kugura amavuta, bukeye amusigira imyenda ngo amese ataha nijoro asaba uyu mukobwa ko amushyira imyenda mu nzu ye amusambanyirizamo amwizeza ko nihagira ikibazo kivuka azakimufasha.

Niyonsenga avuga ko ubu umwana we agize imyaka 4, amurera wenyine mu buzima bugoye nyamara uwamuteye inda ntiyabonetse ngo ahanwe kuko yahise ahunga, mbere y’ uko uyu mukobwa yirukanwa ku kazi azira ko atwite.

Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme kuri uyu wa 28 Kamena 2019 yabwiye abanyamakuru ko iri zamuka ry’ umubare w’ abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ ubukure ari ikibazo gikomeye.

Meya Ntazinda yavuze ko iyo bagerageje gukurikirana iki kibazo bamwe mu bakobwa bavuga ko batazi ababateye inda abandi bakavuga ko baziterewe I Kigali.

Yagize ati “Twarabihuje dukora urutonde rw’ abana batewe inda. Imbogamizi igenda igaruka ni uko abakobwa usanga badashaka kuvuga ababateye inda, utamuhishiriye ugasanga aravuga ngo nayiterewe I Kigali sinzi aho aba sinamuzi”

Meya Ntazinda avuga izi mbogamizi zituma abakora iki cyaha cyo gutera inda abangavu badafatwa ngo bahanwe nubwo akarere kaba kakoranye na RIB ngo abakekwa bapimwe abahamwe n’ icyaha bahanwe.

Aka karere kavuga ko kakoze urutonde rw’ abakobwa 150 batewe inda, bikarangira habonetse abagabo 8 abandi kubamenya bikananirana.

Si mu karere ka Nyanza gusa hagaragara ikibazo cy’ umubare munini w’ abakobwa baterwa inda kuko iki kibazo kiri mu gihugu hose. Mu Rwanda abakobwa ibihumbi 18 batarageza ku myaka 18 baterwa inda buri mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...