konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Nyanza: Umusore yarohamye mu kidendezi cy’amazi ahita apfa

Nyanza: Umusore yarohamye mu kidendezi cy’amazi ahita apfa
3-04-2018 saa 13:01' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3053 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mata 2018, nibwo habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 18 y’amavuko wari umushumba uragira inka aho yaraye arohamye ni mugoroba arimo koga mu cyobo gifata amazi kiri mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Runga, Umurenge wa Rwibicuma ho mu karere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo.

Uyu musore witwaga Nsanganira Etienne yaraye arohamye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo yarimo yoga ari kumwe n’abandi bana bagenzi be ari nabo bagiye gutabaza abaturage batuye hafi aho baza kugerageza gushakisha uburyo bamubona akiri muzima biranga ariko aza kuboneka muri iki gitondo yamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kayigi Emmanuel yahamirije Ukwezi.com koko ko uyu mwana yarohamye arimo koga gusa ngo abana bagenzi be bari kumwe bagerageje gutabaza ariko biba iby’ubusa dore ko kumubona akiri muzima bitashobotse

Yagize ati “Uwitwa Nsanganira Etienne w’imyaka 18 wari umushumba wa Sibomana Absolomu yarohamye mu rugomero (ikidendezi cy’amazi cyuhira imyaka) arimo koga,yari kumwe n’abana bato nibo bagiye gutabaza,ariko umurambo ukuwemo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Yakomeje agira ati “Polisi iributsa abantu ko turi mu bihe by’imvura bagomba kwitondera imigezi n’ibyuzi kuko biba byuzuye bitandukanye nuko byahoze muzuba,Gukurikirana abana bajya gukinira mo igihe habonetse umucyo”

CIP Kayigi kandi yakomeje asaba abantu by’umwihariko ababyeyi kubwira abana babo kwitondera ibiraro n’amateme bishobora kwambura abantu ubuzima kandi aho babona hateza ikibazo bagatanga amakuru vuba kugira ngo hagire igikorwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
uwimana Kuya 5-04-2018

mbega agahinda abo babyeyi b’intakimaze mubafunge bagumemo ariko subwo uwo mugore ni muzima ahanwe by’intangarugero kuko yasebeje ba mutima wurugo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...