AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Museveni yashyize avuga ku ifungwa ry’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda

Perezida Museveni yashyize avuga ku ifungwa ry’ umupaka w’ u Rwanda na Uganda
17-05-2019 saa 08:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7710 | Ibitekerezo 1

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko ifugwa ry’ umupaka wa Uganda n’ u Rwanda ari akantu gato kadashobora gusubiza inyuma akarere kuko ubucuruzi bukomeza mu bundi buryo.

Ati “Nubwo umupaka ufunze, ubucuruzi buzakomeza hari ubuzakorwa mu buryo bwa magendu. Ntushobora guhagarika ubucuruzi ukoresheje ubutegetsi bwo ku mupaka. Abantu bazacuruza mu buryo bwa magendu. Abandi bazashakira inzira mu kongera ibyoherezwa muri Sudani y’ Epfo, RDC, Kenya, Tanzania n’ ahandi”.

Perezida Museveni yabivuzeho kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019, ubwo yaganirizaga abasirikare bakuru 17 bo mu bihugu 11 bitandukanye birimo US, UK, Germany, Netherlands, na Bolivia mu karere ka Masindi.
Umuyobozi ushinzwe imyitozo no kwinjiza abasirikare mu ngabo za Uganda, Maj Genl Jim Willis Byaruhanga, ari kumwe n’ abo basirikare bari gufatira amasomo muri Uganda.

Perezida Museveni yavuze ko ukwishyirahamwe kw’ ibihugu mu bya politiki n’ umutekano bibyara uburumbuke n’ iterambere ry’ ubukungu ku mugabane w’ Afurika.

Yagize ati “Inzira igezweho y’ uburumbuke ni ukureka ibicuruzwa bikagenda ibindi bikinjira kuko iyo abaguzi babaye benshi biba byiza kurushaho. Ubu dufite amasezerano rusange y’ isoko rya Afurika (AfCFTA) , aho ushobora gucuruzanya n’ uwo ariwe wese. Afurika y’ iburasirazuba ni imwe irahuje ariko ubuvandimwe ntabwo bwahawe imbaraga”.

Perezida Museveni yavuze ko ibihugu 6 bigize EAC byemeranyije ko bigombwa gushimangira ubutwererane.
Leta ya Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze umupaka uruhuza na Uganda gusa u Rwanda ntabwo rubyemera ahubwo ruvuga ko ari imodoka nini nk’ amakamyo zabujijwe gukoresha umupaka wa Gatuna kubera imirimo y’ ubwubatsi.

Magingo aya iyo mirimo iragana ku musozo kuko umuvugizi wa guverinoma y’ u Rwanda Minisitiri Dr Richard Sezibera yavuze ko iyo mirimo izarangira mu mpera z’ uku kwezi kwa 5.

Leta y’ u Rwanda muri iyi minsi ishize ingufu mu gukorana ubucuruzi na Repubulika ya Demukarsi ya Kongo na Tanzania kurenza uko icuruzanya na Uganda n’ u Burundi bifitanye umubano utifashe neza.

Mu minsi mike ishize ubwo Perezida Kagame yari yasuye akarere ka Rubavu, yabwiye Abanyarubavu ko muri Kongo hari amahirwe y’ ishoramari kuko hariyo abantu benshi by’ umwihariko mu mujyi wa Goma muri Kongo wegereye u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Mimi Kuya 17-05-2019

Kubana na Uganda nta nyungu dufitemo kuko ibyicuruzwa bwacubbiva Kenya babifungirana, abantu bacu bakabafunga bakanabakorera iyicarubozo, ubwo rero nta kiza cyabo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...