AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusesabagina wari wasabiwe burundu yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20, Herman 5, Mukandutiye 5,...

Rusesabagina wari wasabiwe burundu yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20, Herman 5, Mukandutiye 5,...
20-09-2021 saa 17:37' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2008 | Ibitekerezo

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya bimwe mu byaha aregwa birimo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Ni isomwa ryafashe amasaha atanu aho Inteko y’urukiko yatangiye gusoma imyanzuro yarwo muri uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo Paul Rusesabagina wafatwaga nk’aho ari we uyoboye iri tsinda.

Ku isaha ya saa kumi zirengaho iminota, Umucamanza yageze ku cyemezo cy’urukiko avuga ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa uretse icyo kurema umutwe w’ingabo.

Yemeje ko Rusesabagina akatirwa gufungwa imyaka 25 igenwa n’itegeko ndetse ko nta nyoroshyacyaha yabaho kuko uregwa yikuye mu rubanza ku bushake.

Rusesabagina n’ubundi utitabiriye isomwa ry’icyemezo, yari yasabiwe gufungwa burundu kubera uruhurirane rw’ibyaha aregwa ndetse ko atagaragaje kwicuza.

Sankara we yakatiwe 20

Urukiko Rukuru kandi rwanzuye ko Nsabimana Callixte alias Sankara we akatirwa gufungwa imyaka 20 kuko yaburanye yemera ibyaha ashinjwa ndetse akabisabira imbabazi kandi bikaba ari bimwe mu bishobora gushingirwaho habaho inyoroshyacyaha.

Urukiko rwahamije Sankara ibyaha by’iterabwoba ; guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe.

Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, yagombaga guhanishwa gufungwa imyaka 25 ariko kubera ko ibikorwa by’iterabwoba aregwa byateje urupfu, yari guhanishwa igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera.

Icyakora ngo ku mpamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba uregwa yaremeye ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi aka ari byo byahereweho akatirwa imyaka 20.

Urukiko rwagize umwere Sankara ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe ; kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara ; gutanga, kwakira no gushishikariza abantu kwakira ibikomoka ku iterabwoba ; iterabwoba ku nyungu za politiki ; kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba no gukwirakwiza amakuru atariyo bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Nsengimana Herman wari warasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN, we yakatiwe gufungwa imyaka itanu.

Naho abandi bo bakatiwe muri ubu buryo : Nizeyimana Marc (20), Bizimana Cassien (20), Matakamba Jean Berchmans (20), Shaban Emmanuel (20), Ntibiramira Innocent (20), Byukusenge Jean Claude (20), Nsabimana Jean Damascene (20), Nikuzwe Simeon (10).

Naho Nsanzubukire Felicien (5) Munyaneza Anastase (5), Hakizimana Theogene (5), Iyamuremye Emmanuel (5), Niyirora Marcel (5), Kwitonda Andre (5), Mukandutiye Angelina (5), Ntabanganyimana Joseph (3), Nshimiyimana Emmanuel (3), Ndagijimana Jean Chretien (3)

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA