konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Rutsiro: Umugore akekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umukobwa babyaranye

Rutsiro: Umugore akekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umukobwa babyaranye
18-05-2018 saa 09:40' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5860 | Ibitekerezo

Umugore wo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro Intara y’Iburengerazuba, akurikiranweho icyaha cyo kwivugana umugabo we afatanyije n’umukobwa babyaranye, barangije umurambo bawushyira mu mugozi barawumanika kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko ibimenyetso byawugaragaragaho byerekanaga ko ashobora kuba yishwe hanyuma akajya yashyirwa mu kagozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, Bisangabagabo Sylvestre yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uko ibimenyetso basanze ku murambo byatumye bakeka ko yaba yishwe, bahita bata muri yombi umugore we n’umukobwa wabo kugira ngo bajye gukorwaho iperereza.

Yavuze ko ubusanzwe babwiwe ko uyu muryango usanzwe ubamo amakimbirane, nabyo bikaba bishingirwaho mu gukeka ko uyu mugore n’umukobwa we baba bafite uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Gitifu Sylvestre Bisangabagabo yagize ati “Ku munsi w’ejobundi tariki 16 Gicurasi2018, hari amakuru yatugezeho avuga y’uko hari umuntu wiyahuye, akiyahurira mu nzu ye mu cyumba cye araramo.Twaje kugerayo rero dusanga umurambo umanitse usa nk’umuntu wiyahuye, twatangiye kubaza icyaba cyatumye yiyahura, maze baduha amakuru ko mu muryango hari hasanzwemo amakimbirane.”

Gitifu yakomeje avuga ko barebye imiterere y’umurambo babona bisa n’aho yishwe akamanikwa bakabeshya ko yaba yiyahuye.

Ati “ Twarebye imiterere y’umurambo, dukurikije abandi tujya tubona biyahuye, dukeka ko yaba yishwe akamanikwa bakabeshya ko yiyahuye. Umurambo wari umanitse hafi y’uburiri bararaho, ukaba wari ufite igikomere mu gahanga, umugore we akaba avuga ko ngo yatashye mu ijoro avuga ko bamuteye ibuye mu nzira, ariko abaturanyi bakaba bavuga ngo bumvise umugabo ataka avuga ko umukobwa we amukubise ibuye.”

Yunzemo ati “ Twarebye mu ikoti yari yambaye, dusanga mu mufuka harimo ka gasokozo gafite ikirahure, ariko cyamenaguritse bigaragara ko ashobora kuba yakubiswe. Ni ukuvuga ngo muganga niwe uzabyemeza byose,twe ni ugukeka kuko twagendeye ku bimenyetso twabonye, kuko amaboko ye yari arambuye kandi ubusanze umuntu wiyahuye ubona nibura yageragezaga kwikuramo umugozi. Ibyo rero ntabyo twabonye bityo tuvuga ko uko byamera kose uwo mugore n’umukobwa we bashobora kuba babigizemo uruhare.”

Uyu mugore n’umukobwa we bahise batabwa muri yombi, kugeza ubu bakaba bakiri mu maboko ya Polisi mu murenge wa Kivugu kugira ngo bakorweho iperereza ryimbitse ku rupfu rwa nyakwigendera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...