konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Rwanda rwafashe mu mugongo Kenya yagabweho igitero kigahitana 14

U Rwanda rwafashe mu mugongo Kenya yagabweho igitero kigahitana 14
16-01-2019 saa 18:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2473 | Ibitekerezo 1

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iya Kenya nyuma y’igitero cyagabwe na Al-Shabaab kigahitana ubuzima bw’abantu 14 i Nairobi muri Kenya.

Ni igitero cyagabwe ku nyubako ya 14 Riverside Drive irimo hotel Dusit muri Westlands mu Mujyi wa Nairobi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2019, ubwo abantu 5 bitwaje intwaro binjiragamo ku ngufu bagatangira kurasa abo basanzemo.

Ubwo aba barwanyio b’umutwe w’iterabwoba bamaraga kwinjira muri iyi Hotel, abashinzwe umutekano muri iki gihugu bahise batabara, batangira kurasana n’aba bagizi ba nabi kugira ngo barokore ubuzima bw’abarimo.

Mu bantu bagera kuri 14 baguye muri iki gitero, harimo n’abanyamahanga babiri umwe wari umucuruzi ukomeye w’Umunyamerika ndetse n’undi ukomoka mu Bwongereza.

Mu gikorwa gikomeye cy’ingabo za Kenya zakoze cyo guhiga abiyahuzi muri iyi Hotel, bagifashijwemo n’umusirikare w’Umwongereza ubarizwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, wari muri Kenya mu gikorwa cyo gutoza zimwe mu ngabo z’iki gihugu.

Abinyujije kuri rukuta rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera, yihanganishije abaturage ba Kenya, anaboneraho kwamagana abakoze iki gikorwa.

Yagize ati “Navuganye n’umuvandimwe ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Kenya mubwira ko twifatanyije n’abaturage ba Kenya ku bw’igitero cy’iterabwoba. Twamaganye twivuye inyuma abakoze iki gikorwa kigayitse.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko abagabye iki gitero bose bamaze kwicwa, anaboneraho gukomeza guhumuriza abanyagihugu.

Iki gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab kije gikurikira ibindi bibiri byahitanye abantu benshi muri iki gihugu mu myaka yatambutse, nk’aho mu mwaka wa 2013 cyagabwe ku nyubako y’ubucuruzi i Nairobi kigahitana abasaga 60 ndetse n’icyagabwe muri 2015 muri Kaminuza ya Garissa abagera ku 148 bakahasiga ubuzima.

JPEG - 116.4 kb
JPEG - 147.2 kb
JPEG - 123.1 kb
JPEG - 131.9 kb
JPEG - 118.9 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
NSENGIMANA BOSCO Kuya 17-01-2019

U RWANDA NIRUKOMEREZAHO RUBE INTANGARUGERO

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...