AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ubuhamya bwa Lyabungo, Umubyeyi wahunganye abana b’interahamwe zamuhigaga akanabahungukana

Ubuhamya bwa Lyabungo, Umubyeyi wahunganye abana b’interahamwe zamuhigaga akanabahungukana
15-04-2019 saa 11:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3568 | Ibitekerezo

Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa, hari n’abayirokotse ariko bavuga ubuhamya bwabo ugasanga bisa n’ibigoye kwakirwa n’ibitekerezo bya muntu.

Umubyeyi witwa Lyabungo Pascasie w’imyaka 64 utuye mu murenge wa Gisozi,mu karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali , ari mu bayirokotse nyuma yo guca mu nzira y’umusaraba ariko Imana igakomeza kuyimurindiramo.

Ubwo Jenocide yatangiraga, umugabo wa Lyabungo yishwe ku ikubitiro maze we n’abana be babiri batangira inzira y’umusaraba bagenda bihishahisha ababahigaga.

Lyabungo Pascasie ni umubyeyi ukuze ariko ugifite imbaraga. Iyo akuganiriza arangwa cyane no gucishamo akamwenyura kenshi, kabone n’iyo arimo kukubwira ubuzima bushaririye yabayemo guhera mu mwaka w’i 1959 ubwo mu Rwanda Abatutsi batangiraga kwicwa kugeza mu 1994 bashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Abatutsi bakabamaraho .

Uyu mubyeyi avuga ko we n’umuryango we batangiye gutotezwa kera bazira ko ari Abatutsi, bimugiraho ingaruka zikomeye zirimo no kuba atarabashije kwiga neza nk’abandi bana, dore ko yarangije amashuri yisumbuye afite imyaka 28 kandi yari umuhanga.

Yagize ati “ Byatangiye mu 1959, tubura ababyeyi bacu, hanyuma natwe biza kutugeraho turi abanyeshuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri bagenzi bacu batangira kudutoteza no kudukorera ivangura.”

Avuga ko uko yakuze ari nako ibyo gutotezwa no kuvangurwa byakomeje kubakurikirana kugeza ubwo akimara gushakana n’umugabo we, mu myaka ya 1990 batangiye gutoterezwa cyane aho bari batuye ku Gisozi, babashinja kuba ibyitso.

Ati “Muri 1990 ibintu byatangiye guhindura isura,aho bazazga bakajyana umugabo wajye mu byitso. Icyo gihe nta wakandagiraga hanze kuko umwuka wari mubi cyane. Barazaga bakaduteraho grenade n’ibindi bibi cyane.”

Urugendo rwa Lyabungo kuva tariki 7 Mata 1994 wahunganye n’abana barimo ab’abamuhigaga

Uyu mubyeyi wahoze akorera umuryango utabara imbabare (Croix Rouge Rwanda) avuga ko kuba yarakoreye uyu muryango ngo byagize uruhare mu kurokoka kwe.

Ubwo Jenocide yatangiraga yahungiye mu baturanyi bashaka kumwicira abana babita inyenzi, imwe mu nterahamwe zari aho zisaba ko abo bana babareka nyina akabajyana iwe akaba ariho bazabasanga bakahabicira ngo aho kugira ngo bicirwe ku gasozi.

Yahise amanuka atumaho umugabo bakoranaga ngo aze amuherekeze amugeze muri Croix Rouge wenda ngo apfane n’abantu azi.

Lyabungo avuga ko byabagoye kugera muri Croix Rouge kuko ahageze bahuye n’ibitero byinshi.

Uyu mubyeyi wakoraga muri Croix Rouge yita ku bana bato bafashwaga n’uyu muryango anabigisha, ngo nyuma yo kugera mu kigo ubuyobozi bwacyo kuwa 12 bwafashe umwanzuro wo guhungana abari mu kigo babajyana i Butare.

Lyabungo wari usanzwe yita ku bana bato b’imfubyi za Croix Rouge yagowe n’urugendo cyane ko ari we wagombaga kwita kuri abo bana kandi yaranahigwaga.

Ati “Twahunze ku wa 12 Mata tuvuye muri Croix Rouge twerekeza i Butare. Kubera ko njye itsinda ryanjye ryari iry’abana bato cyane byarangoye ngenda nsubira inyuma, nsunika kubera ko batabashaga kugenda kandi nanjye nari mpetse uwanjye nkurura n’undi. Mu nzira twahuriyemo n’akaga gakomeye ariko kuko Imana iba itarakuraho umuntu amaboko iminsi yakomeje kwicuma.”

Ubwo bageraga kuri Nyabarongo bagana i Butare ngo bahuye n’ikivunge cy’abantu benshi, Lyabungo ahahurira n’umugore wo muri wa muryango bari baturanye yahungiyeho bagashaka kumwicira abana, maze uwo mugore ahita amujugunyira uruhinja rwe yari afite aramubwira ngo uzarwiteho nk’uko uzita kuri abo, ahita yinjira mu arabura.

Lyabungo avuga ko mu rugendo rwabo bagiye bicwa umugenda, aho bamwe mu bayobozi bakuru ba Croix Rouge bapimiwe amazuru ku Giti cy’Inyoni bamwe bicwa batewe za gerenade.

Ati “Tugeze kuri Nyabarongo nibwo nabonye wa mugore wo ku Gisozi watwirukanaga ashaka kunyicira abana, maze ahita anjugunyira umwana we ngo mumujyanire kandi ariwe wanyirukanaga. Ubwo naramufashe ndamujyana. Yibagiwe uko yangiraga maze ampa umwana we, ubwo se wowe wabigenza ute?”

Akomeza avuga ko babagejeje i Butare maze babafungirana mu kigo. Abatutsi ba hafi aho bamenye ko muri iryo shuri hahungiye abantu ba Croix Roge maze nabo baza kuhashakira ubwihisho.

Bukeye nibwo interahamwe zaje mu kigo babasaba kwitandukanya abahutu ukwabo n’abatutsi ukwabo.

Ati “ Interahamwe zaraje zidusaba ko ngo bene Sebahinzi bajya ukwabo, na bene Sebatunzi bajya ukwabo.Ubwo njye kuko nabyumvaga nagioye muri bene Sebahinzi (ubwo bari abahutu). Bene Sebatunzi barabajyanye barabakubita, nibuka ko hanapfuyemo abana babiri ba Croix Rouge.

Avuga ko interahamwe zakomeje kubasanga mu kigo, rimwe umugore wahingaga imirima ya Croix Rouge bari bahunganye amuhamagariza interahamwe zije kumujyana azibira ko ari umuhutukazi ko ahubwo ari kubiterwa n’ishyari yamugiriraga ry’uko atamuhaga ku ifu y’igikoma yagenerwaga abana.

Abatutsi bari bahungiye muri iryo shuri bakomeje kwicwa kugeza ubwo Abazungu ba Croix Rouge bafashe umwanzuro wo guhungisha abantu babo nibwo na Lyabungo n’abana be ndetse n’uwa wa mugore washatse kumwica buriye imodoka babona bavuye mu Rwanda.

Lyabungo yageze muri Congo akomeza kwita ku bana barimo n’ab’umubyeyi wamuhigaga

Ati “ Twavuye muri icyo kigo bigoranye,interahamwe n’abasirikare banze ko tuhava kubera ko bari bamenye ko ndi umututsi. Twarasohotse interahamwe zikurikira imodoka yari idupakiye ariko turayicika turambuka tugera muri Congo.”

Avuga ko bamaze igihe cy’umwaka muri Congo, aribwo yakomeje inshingano zo kwita kuri ba bana bato ba Croix Rouge ndetse n’abo yari yahunganye barimo abe 2 ndetse n’ab’interahamwe zamuhigaga.

Avuga ko igihe cyageze yumva agomba gutaha mu Rwanda abisabye ubuyobozi bwa Croix Rouge bubanza kumwangira, akomeza guhatiriza baza kumwemerera.

Abana yareraga bakimarea kumenya ko agiye gutaha, bamwe mu bana barimo n’aba wa mubyeyi wamuhigaga bakamusaba ko atazabasiga muri Congo maze nawe asaba ubuyobozi ko bamureka akabatahana babanza kwanga ariko baza kuva ku izima barabamuha arabacyura.

Ati “Gutaha nabyo ntabwo byari byoroshye. Kuko nari narabwiye abazungu ko nshaka kwitahira, abana barabimenye batangira kunyizirikaho, abakuru banyandikira bati ntuzadusige, ntuzadusige, maze mbibwira ubuyobozi bubanza kunyangira. Bagiye mu nama maze baraza bambwira ko banyemereye. Ni uko nguko nagaruye ba bana barimo n’ab’abampigaga hanok ku gisozi.”

Avuga ko yatahukanye abana bagera kuri 28 bari bamusabye ko batahana, bageze i Kigali abo yari azi abageza mu miryango yabo abandi abashyikiriza HCR ikomeza kubashakira imiryango.

Lyabungo Pascasie yagizwe ‘Umurinzi w’Igihango’ kubera ubutwari yagize

Tugeze mu Rwanda muri Croix Rouge baje kuntumaho ngo njye kubaganirira, maze mbabwira ko kuba umu Croix Rouge ari ukurenga n’uburokore.Nababwiye uko nahunganye abana maze ndanabagarura kandi ntari njyanye abana navuga ko ari ab’inshuti zanjye ahubwo barimo n’abana b’abanyiciye.

Ati “ Ni aho byahereyebangira umurinzi w’igihango kuko najyanye abana b’abahutu mu buhungoro nkongera nkabagarura kandi baranyiciye. Nguko uko uburinzi bw’igihango bwaje.”

Uyu mubyeyi nyuma ya Jenoside yakomeje kurera abana b’imfubyi zitandukanye, ku buryo kugeza magingo aya nawe atazi umubare w’abana bamuciye mu biganza cyane ko abensh bakuze ndetse bakaba bifitiye imiryango yabo.

Avuga ko yagiye yakira abana bamuganaga bamusaba ubufasha atitaye ku bwoko runaka. Kugeza ubu aracyafite abana arera, aho bamwe ari abasore n’inkumi, umuto asigaranye akaba ari umwana wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Lyabungo Pascasie wahunganye abana b’interahamwe zamuhigaga, akaziruhana mu buhungiro ndetse akanazihungukana


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...