konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Uganda yasabye amakamyo agiye Kongo ari i Gatuna guhindura icyerekezo

Uganda yasabye amakamyo agiye Kongo ari i Gatuna guhindura icyerekezo
8-03-2019 saa 13:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4542 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ inganda wa Uganda yasabye abafite amakamyo I Gatuna ku mupaka w’ u Rwanda yabuze uko yinjira mu Rwanda kuyahindurira icyerekezo bakayajyana muri Repuburika ya Demukarasi ya Kongo.

Minisitiri Amelia Kyambadde yabitangarije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 7 Werurwe 2019, aho yanabwiye banyiri aya makamyo ko bakoresha umupaka wa Muhima Hills cyangwa umupaka wa Cyanika.

Yagize ati “Ibicuruzwa byerekeza mu Rwanda bivuye muri Uganda byanyuzwa Mirama Hills na Cyanika ibijya muri uganda byanyuza ku mipaka ihuza Uganda na RDC”

Ibi bivuze ko amakamyo yerekeza muri DRC yagombaga kunyura mu Rwanda yinjiriye ku mupaka wa Gatuna agomba gukora urugendo rw’ ibilometero 112.8 akanyura ku mupaka wa Bunagana cyangwa akanyura ku mupaka wa Mpombwe uri ku bilometero 254.9 uvuye ku mupaka wa Gatuna kimwe n’ uko yakoresha umupaka wa Ishasha uri kuri km 119.6. Guverinoma ya Uganda ivuga ko buri kamyo muri aya agiye Kongo yahitamo umupaka akoresha ariko akagera muri Kongo.

Guverinoma ya Uganda yakomeje ivuga ko kuvana ibicuruzwa muri Uganda bijya mu Rwanda bitabujijwe.

Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ uRwanda Dr Richard Sezibera yagiriye Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda igihe ibibazo biri hagati y’ ibi bihugu bitarakemuka. Uganda yo ivuga ko Abanya- Uganda batabujijwe kujya mu Rwanda. Gusa Perezida w’ Abadepite Rebecca Kadaga asanga Uganda nayo ikwiye kubuza abaturage bayo kujya mu Rwanda.

Guverinoma y’ u Rwanda isobanuro ko impamvu yabujije amakamyo kunyura ku mupaka wa Gatuna ari ukubera imirimo y’ ubwubatsi iri kuhakorerwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...