AMAKURU

UKWEZI
pax

Umuhungu wa Dr Pierre-Damien Habumuremyi yatakambiye Perezida Kagame ngo se nababarirwe bishingiye ku mirimo yakoze

Umuhungu wa Dr Pierre-Damien Habumuremyi yatakambiye Perezida Kagame ngo se nababarirwe bishingiye ku mirimo yakoze
9-07-2020 saa 09:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11679 | Ibitekerezo 49

Mucyo Apollo, Umuhungu wa Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatakambiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko se adakwiye gufungwa bitewe n’uko yakoreye igihugu imirimo myinshi.

GORILLA GAMES

Dr Habumuremyi ufungiye ibyaha by’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ndetse kuri ubu yari Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, CHENO.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo ufite imyaka 59 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bivugwa ko ibi byaha akurikiranyweho bifitanye isano na Kaminuza ya Christian University of Rwanda yashinze mu 2017 aho yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, mu nzu yakodeshaga ahazwi nka St Paul ndetse ikagira n’ishami I Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Kugeza ubu n’ubwo RIB itigeza igaragaza imiterere y’ibyaha uyu mugagabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso ashinjwa, ariko hari amakuru avuga ko yatangiye kubikora by’umwihariko mu 2018, ubwo ishuri rye ryatangiraga guhura n’ibibazo by’amikoro.

Hari amakuru avuga ko abantu batandukanye baberewemo amafaranga na Dr Habumuremyi aho yose hamwe agera kuri miliyari 1.5Frw, akubiyemo ubukode bw’inzu kaminuza ye ishami rya Kigali yakoreragamo hamwe n’aho ishami ry’i Karongi ryakoreraga.

Umwana we yatakambiye Perezida….

Dr Habumuremyi ni izina rizwi cyane muri Politiki y’u Rwanda dore ko yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Minisitiri w’Uburezi, yahagarariye u Rwanda muri EALA, ndetse aza no kuba Minisitiri w’Intebe, mu 2015, agirwa umuyobozi wa CHENO.

Umuhungu we, Mucyo Apollo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram yandikiye Umukuru w’Igihugu amusaba kugira ikigongwe agiriye ibikorwa byo kwitangira igihugu Se yakoze.

Mucyo yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko atumva impamvu Se yafunzwe n’ibikorwa byiza byose yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Atangira agira ati “Ni gute ibi bishobora kuba ? Ni gute ushobora kudukorera ibi ? Papa wanjye yatangiye igihugu cye atizigama kandi yitangira n’abaturage.”

Avuga ko kuva mu bwana bwe atigeze abona Se ataha mu rugo hakiri kare bitewe n’inshingano zose yakoze zirimo izo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, guhagararira u Rwanda muri EALA n’ibindi byinshi byatumaga amara umwanya munini mu kazi.

Ati “Mu bwana bwanjye bwose ntabwo nigeze mbana na Papa kenshi kuko buri gihe yatahaga atinze.”

Uyu muhungu wa Dr Habumuremyi yavuze kandi ko kuva yavuka umubyeyi we yari Umuyamuryango wa FPR Inkotanyi kandi yahoraga ku ruhembe rw’abashyigikiye itezwa imbere ry’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Yakomeje agira ati “Yego ! Nari mpari kandi byose narabyiboneye. Yabaye umuntu w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu cyacu, yabaye kandi azahora ari umuntu ukora cyane wigeze ugira mu ikipe yawe [mu bantu ukoresha].”

Mucyo avuga ko Dr Habumuremyi azahora yibukwa ko ariwe Minisitiri w’Intebe mwiza wabayeho mu Rwanda.

Ati “None arafunzwe ? Ku birego bito bidasobanutse… kuva mu 2014 guverinoma yawe yagiye iza mu muryango wacu, batubaza ibijyanye n’imitungo yacu twanagize mbere y’uko utangira guha Papa wacu iyo myanya mu buyobozi.”

“Ariko uburyo yafunzwe kubera ibirego bifitanye isano n’uko yashinze Kaminuza ? Agerageza kwigisha abana bato.”

Uyu musore asoza avuga ko n’ubwo ntawe utagira ikosa ariko Papa we yakoze uruhare rwe bityo akwiye kubabarirwa.

Amateka avunaguye ya Dr Habumuremyi….

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961.

Dr Habumuremyi yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminnuza muri Kaminuza ya Lubumbashi mu 1993.

Yabonye Masters mu bijyanye na Politiki muri Kaminuza ya University of Paris II Panthéon-Assas yo mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse aza kubona PhD muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2011.

Uyu mugabo yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda mu myaka ya 1993-1999, aza kuba umwarimu muri ULK ndetse na UNLAK mu 1997-1999.

Yakoze mu mishanga itandukanye y’imiryango mpuzamahanga irimo GTZ Kigali.

Mu 2000-2003 yari Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse nyuma aza kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo mu 2008.

Yaje kuba umwe mu badepite bari bagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA.

Muri Gicurasi 2011, yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Dr Charles Muligande.

Dr Habumuremyi yagiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu ku wa ya 7 Ukwakira 2011, amugira Minisitiri w’Intebe umwanya yaje gushimburwaho na Murekezi Anastase ku wa 23 Nyakanga 2014.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza ubu.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 49
Rudakubana steven Kuya 20-07-2020

Mucyo Apollo mubyukuri wasabye imbabazi abo yambuye ? Ese mwabishyuye ngo mubone kubasaba imbabazi ? Aho kwicisha bugufi ngo mwiyunge nabo papa wawe yahemukiye ahubwo urishongora imirimo yagiye akora ,ngewe nkeka byagateye ipfunwe kugirirwa icyizere nk’icyo ugatetereza uwakikugiriye ukambura abantu witwaje title uriho nk’umuyobozi, ese kuvugako atarakwiriye gufungirwa cheque itazigamiye ugirango ntabandi bafungiwe icyo cyaha cg mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha murwanda ingingo ihana icyo cyaha ntayirimo ? Kwicisha bugufi no gusaba Imbabazi nubutwari aho kwishongora mumakosa , ariko President wacu yaragowe koko nkubwo ikibazo ukigize icya politique kandi aregwa ubuhemu, ihangane niba arengana ubutabera buzamurenganura kdi icyaha nikimuhama abihanirwe ntamuntu uri hejuru y’amategeko, murakoze.

Manzi Kuya 19-07-2020

Uyu mwana see, arasaba imbabazi, ararata se ibigwi, arirata ubukire ko bari batunze mbere y’uko se abona akazi.
Njyewe ndabona atanubaha ahubwo rwose, buriya se iriya ni message yo guha umukuru w’igihugu irimo ukwishongora kungana kuriya.

Ahubwo Nafashe papa we kwishyura abo yambuye , ubundi asabe ko ahanwa by’intangarugero nk’umuyobozi wakoze amakosa angana kuriya mugihe urukiko rwamuhamya ibyaha. Kuko nkekako abantu bamwizeye kubera ko bazi ko ari umuyobozi utahemuka.

Umukuru w’igihugu yaragowe nawe nukuri pe !
Naho kuba ise ari Minisitiri w’intebe wa mbere , sinzi niba ari uwambere mubiki. Ashobora kuba hari ibyo atujujeho

Nirembere Eric Kuya 18-07-2020

Dr Damien kuba yarakoze ibyiza ntibivuze ko atakosa ndumva Rero Uwo mwana atuze RIB ikore akazi kayo u Rwanda ntirubera kandi hari ubutabera niba arengana azarenganurwa.naho abarigutanga ibitekerezo nabo harikugaragaramo amarangamutima menshi mureke dutegereze Ubutabera na RIB turabizi kobashoboye ukuri kuzagaragara

Emmy Kuya 17-07-2020

Birashoboka ko umubyeyi wawe yakosa cg yakora ibyaha ubu akurikiranyweho Kandi icyaha Ni gatozi.Gusa ibyo uvuga Ni amarangamutima kdi birumvikana ikiranga umuntu Ni ubumuntu.ariko umuntu wese mu Rwanda agomba kugaragaza no kubazwa ibyo akora cg yakoze.niwo murongo Umubyeyi wacu President ahora avuga.Ihangane rero ubutabera bukore akazi kabwo

Nkusi Norbert Kuya 17-07-2020

Ariko uyu umenya acyonka !

kayoboke paul Kuya 13-07-2020

Yewe musore,washimagije papa wawe kumyanya myiza yakozemo,atiko burya siwe wenyine waruyishoboye ahubwo namahirwe yagize yo gutoranywa muri benshi bari kuyishobora,ariko ibyo yakoze byose ntibikuraho amakosa yakoze yo kwambura no gutanga cheque zitazigamiwe kdi azi neza ko bihanwa namategeko,ubutabera nibukore akazi ,ariko unige uko basaba imbabazi

Mucyo Kuya 11-07-2020

Aheeeeee ! Kibura nawe uramufite !Nikoye ntuziko abandi ntanabo bafite kandi barakirwaniye ! Areweee waryaga amfiriti ugirango niko bizahora. Diiii hora natwe twarahoze tubabitse munzibutso barazize nubusa none so azize ukuri nawe ngo yarakoze, tuza diii

Bonfils Kuya 10-07-2020

Ariko uyu mucyo yaba agira discipline !guhangara HE,umusaza wacu Dukunda kandi twemera utuyoboye neza,akamubwira ariya magambo,ntabwo arikuriya basaba imbabazi,nkurikije amagambo uriya mucyo yavuze niba afite hejuru y’imyaka 18 y’ubukuru,RIB nawe imukurikirane kuko yagaragaje agasuzuguro.

uwizeyimana Ali Francis Kuya 10-07-2020

Gusaba imbabazi ntabyo nabonye ahubwo ibisingizo umwana yaha umubyeyi nibyo bigaragara.Kubabarirwa byo bikaba nk’inshingano ntakuka bidakozwe bikaba wagira ngo Hari uwo byakoza isoni.Gusa bakosore ibitameze neza kuko nabo yahemukiye ni abantu asabire imbabazi kugikorwa cyo kwisubiraho kuko twese turakosa n’udafunze si uko ntakosa agira.

Nyirinkindi Kuya 10-07-2020

Leta ni umubyeyi kuba yahagaritse bariya bagabo bakoraga nk’aho basumba amategeko. Urabona ngo Habumuremyi ashinge shuri, yange guhemba abakozi batumaga yinjiza arenga miliyari mu mwaka ? Ese ko atahembaga abakozi, ntiyishyure amazu akoreramo akarenga agafata amadeni muri banque na za lamberts, yayashyiraga he ? Bizaba byiza RIB ifashije abantu kumenya iryo banga rya PM Damien. Bizaba byiza imyenda afitiye abakozi yishyuwe. Ese ko bavuga Christian University ntibongereho polytechnic afite ku Kicukiro kandi ibibazo bihari bisa ?

Umunyakuri Kuya 10-07-2020

Ariko abantu bakwiye gushyira mu gaciro. Umuntu wabaye PM mu gihugu, iagakomeza no gushingwa imirimo y’icyubahiro yatinyuka gukoresha abantu imyaka itatu atabishyurira RSSB nta misoro, nta guhimba abakozi, Mucyo yarangiza akishongora ? Dr Damien akwiye gukurikiranwa mu butabera. Niba koko ari intwari azaasabe Abanyarwanda imbabazi kandi yikureho umugayo wo guhemuka

Kamana Kuya 10-07-2020

Ako kana karatayamjwa Muriel CV yinahiwe ko yabaye umuluru w’inkambi z’impumzi zakoze Genoside ziganjemo abacengezi yashyigikiye yivuye inyuma

Be strong Kuya 10-07-2020

Mucyo, biragaragara ko naho wabaye hose wirataga kuri bagenzi bawe witwaje Papa wawe ! Yego nibyiza gukunda umubyeyi ariko ntago basaba imbabazi gutya , uri kwerekana ko utari witegura ko ushobora no kubaho muhuzima buruhije mbese waratese cyane none ibiri kukubaho ntago warubyiteze ! Niko muhuzima isi iteye , niba wari kuri plan A, bikaba byanze jya kuri plan B , Papa wawe yakoze byiza ariko yarangije nabi milliyari ninyinshi kandi abo yayatse bafite abana nabo bacyeneye kubaho bakitabwaho nababyeyi babo ! Bamubereye imfura arabatererana ! Kuvuga umuntu ibigwi rero kandi ari kuregwa amakosa ndumva bisa no gushaka kwihagararaho kugirango udahungabana kuko ubuzima warubayemo bushobora kuba buhindutse ! Gusa be strong bibaho kutahita wakira ibintu bikomeye vuba rimwe habaho kwidefanda uzagenda ugarura imbaraga ! Inama nakugira ahubwo plan for ur future , don’t be focused on your father and work hard nibwo Papa wawe azabona ko no mugihe adahari yabyaye abagabo ! God bless you

musemamusema Kuya 9-07-2020

yakoreye igihugu adahembwa ? yabaye casuality se bitewe no gukorera igihugu ? we guteta wa mwana we.

Karangwa Emmanuelle Kuya 9-07-2020

Ariko ni iki yakoze ni ukuntu yafashaga abacengezi uretse Paul Kagame wavukanye impuhwe ubundi ntiyagombye kuba yicaye ! Ntibakabagirire impuhwe ngo muzane imiteto ninde uyobewe ko imitima yanyu yibera muri Congo muri benewanyu banze gutaha se ! Asyiiii muhaguruke mugemure mageragere !

Ariko ni iki yakoze ni ukuntu yafashaga abacengezi uretse Paul Kagame wavukanye impuhwe ubundi ntiyagombye kuba yicaye ! Ntibakabagirire impuhwe ngo muzane imiteto ninde uyobewe ko imitima yanyu yibera muri Congo muri benewanyu banze gutaha se ! Asyiiii

Kanimba Kuya 9-07-2020

Yewe mucyo sinzi imyaka ufite ariko ntabwo aruko basaba imbabazi .Eh ! HE ahubwo nasoma iriya nyandiko azamuheza mabuso.biragaragara ko irumutesi wa papa.

Alias Kuya 9-07-2020

Rero narumugabi ntihabwa intebe. Ikindi kurata ko so yigishije abana bakiri batoashinga iyo kaminuza. Ubu abahize bafite isoni zo kuvuga ki bahize. Ikindi abo wita ko bahize igihe mafaranga bahataye Ni imfabusa bitwa aba humaniste. Sabira umubyeyi imbabazi uvugako Wenda amadeni muhita muyishyura nibigoretse mukabigorora naho ibyo urimo jye mbisomye nabigira rejected. Sorry ukuri kuraryana

Habinshuti Kuya 9-07-2020

Abanyamakuru dufite ni Bantu ki ? Ntimuzi gutandukanya GUTAKAMBA no KWISHONGORA ? ibi Mucyo yakoze aho kugirira se akamaro byamushyira mu kaga. Ntasoni ? Buriya se arambwira NDE ? Ahubwo nawe ukurikiranwe Ku mvugo nyandagazi yuzuye agasuzuguro

Eddie Kuya 9-07-2020

Ngo Perezidaamubabarire ?
Nawe niyishyure iyo mwenda arimo kandi asabe imbabazi abo yahemukiye.
Ubu se minerval natangiye umwana wanjye ntigiye nk’umuyonga ?

Muzungu Kuya 9-07-2020

Uransekeje musore, uti niwe Premier Minister urwanda rwagize, hahahahahaha wicaye wibeshyabeshya, cyakora ninawe koko wambere ugaciye kubyaha nk’ ibi, biramutse bimuhamye ! Si uko basaba imbabazi, wakabanje ukabyiga. Mbega wowe !!!!

Karim Kuya 9-07-2020

Uyu mwana afite imyaka ingahe ko mbona atazi icyo akeneye ?

Amani Kuya 9-07-2020

Ariko ibinyamakuru yaribyo muvuga bikantera isoni:Reka mba bwize ukuri Uyu muhungu wiyitirira DR ntawe afite witwa aya Mazina kdi n"ukuri lose mbabwire afite abahungu 4n’umukobwa umwe hakiyongeraho nundi mwana wumuhungu yakuye muri orpherina arera. Sinzi rero wowe wanditse iyi nkuru iyo wakuye uyu mwana(In brief wabeshe abanyarwanda)MBA nkubwiye amazina yabo Bose ariko sinshaka kuba nkawe !!!!!

Ndagijimana Emmanuel Kuya 9-07-2020

Ndashaka kubwira Mucyo ko iherezo rigira agaciro kurusha itangiriro. A makosa yanyuma atesha agaciro ibyiza byabanje. NIBA arengana ubutabera buzamurenganura.

Ndagijimana Emmanuel Kuya 9-07-2020

Ndashaka kubwira Mucyo ko iherezo rigira agaciro kurusha itangiriro. A makosa yanyuma atesha agaciro ibyiza byabanje. NIBA arengana ubutabera buzamurenganura.

kgli Kuya 9-07-2020

Mucyo humura niba ari umwere nkuko ubivuga ntakabuza azafungurwa reba na Gatabazi JMV yasubiye kuyobora intara yamajyaruguru Gasana arasimbuzwa ibyo bigaragaza ko hari ubutabera.naho kuba so yarakoze ibyiza agaheruka ibibi akwiye kubiryozwa ntekereza ko atarusha abandi benshi tuzi bakoze ibyiza bagaherutsa ibibi bamwe bari muri za gereza nahandi habi kdi nibyo bibakwiriye dutegereze ubutabera bwacu naho umusaza mureke siwe wamujyanye muri RIB

Sibomana Kuya 9-07-2020

Uyu muhungu ntazi gusaba imbabazi.Iyo usaba imbabazi ntiwishongora ngo uvuge ibigwi byawe.nibyo rwose yakoreye igihugu ariko uburyo utakambamo sibwo.igitekerezo wari ugize ni kiza ariko wagitanze nabi rwose.

Inzobere Kuya 9-07-2020

Cyore !! Uyu muhungu ko yishongora se nuku basaba imbabazi ?? Hhh !!! Gukorera igihugu ni kimwe, no gukora amakosa ni ikindi !!

Sibomana Kuya 9-07-2020

Uyu muhungu ntazi gusaba imbabazi.Iyo usaba imbabazi ntiwishongora ngo uvuge ibigwi byawe.nibyo rwose yakoreye igihugu ariko uburyo utakambamo sibwo.igitekerezo wari ugize ni kiza ariko wagitanze nabi rwose.

Sibomana Kuya 9-07-2020

Uyu muhungu ntazi gusaba imbabazi.Iyo usaba imbabazi ntiwishongora ngo uvuge ibigwi byawe.nibyo rwose yakoreye igihugu ariko uburyo utakambamo sibwo.igitekerezo wari ugize ni kiza ariko wagitanze nabi rwose.

Sesengura Kuya 9-07-2020

Biterwa n’urega n’ikirego Cg ikiburanwa. Hakwiye urwego rugoboka ba rwiyemezamirimo mu gihe bigaragara ko umushinga wabo ushobora kunguka.. Kwitiranya HE Kagame n’ubutabera si byiza. Nkeka koYafashwe kubera abantu bigira beza iyo bamaze Gutoroka bageze hanze.

Zainab Kuya 9-07-2020

Mucyo humura rwose ,papa wawe ntadahamwa nibyaha azarekurwa kko igihugu cyacu ntakarengane karimo. Naho kuba yakorera igihugu nyuma agahemuka birashoboka

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...