konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Aba batandatu baravuzwe cyane ariko ubu ntibakivugwa, ese Mwiseneza niwe uzaba uwa 7?

Aba batandatu baravuzwe cyane ariko ubu ntibakivugwa, ese Mwiseneza niwe uzaba uwa 7?
29-01-2019 saa 13:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8628 | Ibitekerezo 4

Mu myaka ine ishize hari abantu batandukanye bagiye bamamara bitunguranye ariko bakaza no kuzimira mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ntibongere kuvugwa. Bamwe muri bo kwamamara kwabo byabagiriye umumaro ariko abandi nta gifatika byabamariye.

Ibi ntabwo biba mu Rwanda gusa ahubwo no mu mahanga niko bigenda. Tariki 26 Gicurasi 2018, UmunyaMali Mamoudou Gassama yatabaye umwana wari ugiye guhanuka k’ umuturirwa I Paris m’ Ubufaransa, uwo munsi amafoto n’ amashusho ye byahise bitangira gusakara ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.



Mamoudou Gassama yahuye na Perezida Macron

Ntibyagarukiye aho, Mamoudou Gassama yagize amahirwe yo kwakirwa na Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron muri Champs Élysée ndetse anahabwa ubwenegihugu bw’ u Bufaransa yabagamo nk’ umwimukira. Inkuru ya Mamoudou Gassama yageze kuri benshi ibakora k’ umutima barimo na Rihanna wamwise intwari akanamuha imodoka.

Muri Werurwe 2018, umwarimu wo muri Ghana, Richard Appiah Akoto yashyize ifotoye kuri facebook, yashushanyije ku kibaho porogaramu za mudasobwa ariho azigisha kubera kutagira mudasobwa.

Iki kigo yigishaho cyari kimaze imyaka 7 kitagira mudasobwa n’ imwe ariko ifoto ya Akoto yaramamaye, ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru igera kuri imwe muri kompanyi zikize cyane mu Isi Microsoft iha iki kigo cy’ ishuri ubufasha bwa za mudasobwa n’ ibindi bikoresho.

Mu Rwanda

Muri Gicurasi 2015, mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga umusore witwa Nsabimana Emmanuel wihimbye Babou. G yabaye kimomo.

Uyu musore ukora akazi gaciriritse uvuka mu karere ka Kayonza, ikiganiro kigufi yagiranye n’ umunyamakuru wa TV10 cyatumye yamamara kubera uburyo yasubizaga umunyamakuru. Muribuka amagambo nka Salama wowe?, ibaze zabuze, ibaze nawe... Babou –G izina rye ryasohotse ku bikapu, imyenda n’ ingofero, hasohoka indirimbo zimuvuga ariko ubu ntakivugwa nta n’ ikintu kizwi kwamamara kwe byamumariye.

Niyibikora Nicholas

Muri Gashyantare 2018, Umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicholas wakoraga ivugabutumwa kuri Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace Chrstian Radio) yavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga abantu bahererekanya ikigisho yakoze ku itorero arigereranya n’ umugore.

Iki kigisho cyatambutse tariki 19 Mutarama 2018 cyabaye Intandaro yatumye Radio Amazing Grace ikurwa k’ umurongo ndetse uyu mugabo asabwa gukora ikigisho kivuguruza icyavuzweho gusebya abagore. Hari abari basabye ko akurikiranwa n’ ubutabera ariko kuva icyo gihe kugeza ubu uyu mugabo nta kivugwa.

Barafinda Ssekikubo Fred

Uyu mugabo w’ I Kanombe I Kigali yavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuva tariki 12 Kamena 2017, ubwo yageraga kuri Komisiyo y’ Amatora agiye gutanga kandidatire mu matora ya Perezida w’ u Rwanda.

Imyambarire n’ imvugo za Barafinda nka ‘Politiki iratogota k’ uruti rw’ umugongo’ biri mu byatumye amenyekana cyane. By’ igihe gito Barafinda yatumiwe mu biganiro ku maradiyo nk’ umusesenguzi mu bya politiki, akora ibiganiro byo gusetsa ndetse atangaza ko yinjiye mu gukina filime nyarwanda ariko ubu nta kivugwa.

Ishimwe Christine

Mu kwezi kwa 11 , 2018 mu itangazamakuru ryo mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga havuzwe cyane inkuru y’ igitaramo cyategurwaga cyavuzwemo kuzakorerwamo ubusambanyi.

Tariki 9 Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwerekanye umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 20 witwa Ishimwe Christine uvugwaho ko ariwe wateguraga iki gitaramo. RIB yavuze ko uyu mukobwa yafashwe anywa ibiyobyabwenge agiye kujyanwa mu karere ka Huye mu kigo ngorora muco akazabona gukurikiranwa n’ ubutabera ariko ubu nta kivugwa.

Mwiseneza Josiane

Muri iki gihe mu Itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagezweho Mwiseneza Josiane, watunguranye akajya kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019 avuye mu giturage mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi. Uyu mukobwa w’ imyaka 24 yasitaye agenda n’ amaguru ubwo yaganaga ahabereye ijonjora mu karere ka Rubavu, kuva uwo munsi kugeza ubu aravugwa cyane ndetse byanatumye aba nyampinga wa 2019 wakunzwe Miss Popularity 2019.

Kwamamara kwa Mwiseneza Josiane kwatumye yemererwa imodoka n’ umunyamideli Mimi Mirage ndetse anemererwa akazi n’ abantu batandukanye barimo n’ umuyobozi wa TV&Radio one Kakoza Nkuriza Charles.

Bamwe mu banyarwanda batekereza ko ubwamamare bwa Mwiseneza Josiane buzakomeza naramuka abyaje umusaruro aya mahirwe yagize yo kumenyekana cyane bitunguranye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
-xxxx- Kuya 30-01-2019

ibi nibyo tuba tudashaka kumva iyo muvuzeko yavuye mucyaro , mukabyamamaza nkinkuru , ubwo bivuzeko miss agomba kuba uwo mumujyi gusa muri beshya cyanee

Egoko Kuya 30-01-2019

Ubu se uyu musesenguzi ntiyavanze ibintu bidahuye amasaka n,amasakaramentu?

bonfils Kuya 30-01-2019

Ariko se iyi nkuru irigisha iki abantu? mujye mwandika ibifitiye abantu akamaro please.

abana Kuya 29-01-2019

IBYO WIFURIZA ABANDI IMANA IJYE IBIGUKUBIRA KARINDWI.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...