AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abaganga bagiye kujya mu byaro bapime abaturage benshi coronavirus

Abaganga bagiye kujya mu byaro bapime abaturage benshi coronavirus
19-04-2020 saa 08:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4945 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gupima abantu mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo hamenyekane uko icyorezo cya coronavirus gihagaze mu Rwanda bizaherweho mu gufata umwanzuro ku gukomeza ingamba zo kwirinda ikwirakwira nyuma ya tariki 30 Mata.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yabitangarije kuri RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2020 ubwo yavugaga ku minsi 11 iherutse kongerwa kuri gahunda ya guma mu rugo.

Dr Ngamije yavuze ko imwe mu mbogamizi zikibangamiye ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 mu Rwanda harimo ko hari abarwayi bapima bagasanga barakize, mu kubyishimira bagasabana n’abo bari kumwe mu muhezo batarahabwa ibisubizo bigatuma, Minisante abari bakize yongera kubaguma.

Indi mbogamizi ngo abakinywera inzoga mu bikari by’utubari. Mu bikorwa byahagaritswe harimo n’utubari kuko duhuza abantu benshi bakaba bakwanduzanya. Umuntu ukeneye inzoga yemerewe kujya kuyigura akayinywera iwe mu rugo.

Yavuze ko bashaka kumenya ko nta bwandu buri mu baturage mu buryo butazwi. Ati “Tugiye gukora isesengura rya kiganga mu gihugu hose guhera ejo ku Cyumweru tuzajya mu turere dutandukanye, dukurikize protocol zo gukurikirana indwara nk’izi z’ibyorezo, kugira ngo tumenye niba kugira ngo tumenye niba hari ubwandu bwaba buri mu baturage tutabizi”.

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko akurikije imibare bafite akeka ko nta burwayi buri mu baturage. Kuva tariki 14 Werurwe mu Rwanda haboneka umurwayi wa mbere wa covid-19, tariki 23 Werurwe nibwo habonetse abarwayi benshi, icyo gihe bari 17 mu minsi yakurikiyeho baragabanutse. Gusa tariki 14 Mata nabwo barongeye baba 13.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko nyuma yaho bagiye baba batanu, umwe babiri, tariki 17 nibwo bongeye kuba batanu. Bivuze ko kuva tariki 14 Mata ubwo habonekaga 13 ntabwo bongeye kugera no ku 10.

Ati “Iyo tuza kuba dufite icyorezo gikaze cyane, nk’uko mujya mubibona ku mashusho kuri televiziyo mu bindi bihugu, imibare iba itumbagira, tuba twaravuye kuri babandi 17 twabonye umunsi umwe, tukagera kuri 20, 30, 50 gutyo”

Akomeza avuga ko ingamba zafashwe arizo zakumiriwe ukwiyongera kw’imibare. Ati “Ari nabyo biduha ikizere ari nayo mpamvu tugiye gukora ubushakashatsi kugira ngo twegeranye amakuru ahagije, tumenye uko duhagaze mu giturage hose no mu bantu muri rusange, bizadufasha kumenya icyo tuzakora nyuma y’iki gihe batwongereye”.

Minisitiri Ngamije avuga ko ibizava muri iri sesengura aribyo bizaherwaho mu gufata umwanzuro w’ikizakurikiraho nyuma ya tariki 30 Mata kuko aribwo iminsi 11 ya guma mu rugo yongereweho izaba irangiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA