AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abagenzi bati ‘Tunyagirirwa muri gare ya Ruhango’ akarere kati ‘natwe biraduhangayikishije’

Abagenzi bati ‘Tunyagirirwa muri gare ya Ruhango’ akarere kati ‘natwe biraduhangayikishije’
22-11-2019 saa 13:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1128 | Ibitekerezo

Abagenzi bategera muri Gare y’ Akarere ka Ruhango n’ abahakorera umunsi ku munsi bavuga ko bahangayikishijwe kuba iyi gare idafite amazu abagenzi bugamamo izuba n’ imvura. Bagasaba akarere ko kuri iyi gare hakubakwa amazu y’ ubucuruzi abagenzi n’ abahakorera bakajya ababona aho bugama imvura n’ izuba.

Umwe mu bagenzi baganiriye na UKWEZI yavuze ko ikibazo bafite cyo kubura aho bugama kiyongera cyane iyo abagenzi babaye benshi nk’ umunsi mu Ruhango haha habaye isengesho imvura ikagwa.

Yagize ati “Imbogamizi dufite muri ino gare ya Ruhango ni ukutabona aho twugama, cyane nabaha urugero nko ku munsi w’ isengesho, hahurira abantu benshi cyane batandukanye, nawe urabibona hari inzu imwe, iriya nzu imwe rero abantu baba baturutse mu Burundi ahantu hagiye hatandukanye mu bihugu byo hanze ndetse no mu gihugu cyacu ntabwo babona ahantu ho kugama”.

Abaturage bavuga ko iyi gare bayisakaye bakanubaka n’ amazu ku ruhande byafasha umuturage kubona aho ahahira n’ aho yugama.



Gare ya Ruhango ntifite aho abagenzi bugama imvura n’ izuba

Aba bagenzi bavuga ko kuba iyi gare ya Ruhango idafite amazu ku mpande ari ikibazo ndetse ngo bituma abagenzi bumva baguma mu modoka kandi bidashoboka.

Umwe mu bagore twaganiriye yagize ati “Mu gihe cy’ itumba no kugira ngo uve mu modoka ni ikibazo. Ukumva aho kugira ngo ubure aho kugama waguma muri ya modoka kandi nanone ugasanga waba ubangamiye umushoferi”.

Akomeza agira ati “Rero ikintu dusaba ni uko nk’ abanyamakuru mwadukorera ubuvugizi gare bakayubaka bakayisakara neza, tugahabwa care tukanezerwa”.

Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo cya gare y’ akarere idafite aho abagenzi bugama bakizi ndetse ko kibahangayikishije.

Avuga ko bamaze gukorana inama enye n’ abikorera bari Ruhango Investment Company, RFTC isanzwe yubaka gare zitandukanye n’ abandi bikorera kugira ngo bagure imigabane mu mushinga wo kubaka iyi gare.


Visi Meya wa Ruhango ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney

Yagize ati “Rero biraduhangayikishije nk’ akarere katangije iki gikorwa”.

Magingo aya akarere kavuga ko hari gushishikariza abashoramari gutanga umusanzu bemeye no gukura imigabane iri ku isoko. Umushinga wo kuba iyi gare akarere gafitemo imigabane ingana na 35%. Kuri ubu hari miliyoni 50 za Ruhango Investment Company hategerejwe ko haboneka andi umushinga wo kubaka iyi gare ukongera ugatangira.

Umushinga wo kubaka iyi gare wagombaga gukorwa mu byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere cyararangiye, ikiciro cya kabiri kigizwe n’ amazu y’ ubucuruzi agomba kubakwa kuri iyi gare biteganyijwe ko bitarenze imyaka ibiri uzaba warangiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...