AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abahoze biga ubuvuzi i Gitwe bati ‘muri UR twugarijwe n’ uruhuri rw’ ibibazo’

Abahoze biga ubuvuzi i Gitwe bati ‘muri UR twugarijwe n’ uruhuri rw’ ibibazo’
7-11-2019 saa 20:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5785 | Ibitekerezo

Abanyeshuri bahoze biga ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe baravuga ko bugarijwe n’ uruhuri rw’ ibibazo byaturutse ku kuba Kaminuza batangiriyemo Minisiteri y’ uburezi yarayifungiye amasomo ajyanye n’ ubuvuzi bakoherezwa muri Kaminuza y’ u Rwanda bityo bakaba bari gusubiramo amasomo bari bararangije kandi ariko bakomeza kwikora ku ikofi bishyura ayo masomo.

Bimwe mu bibazo bavuga ko bibugarije

 Guhora biga amasomo nyamara barayarangije.

 Kudafatwa kimwe n’ abandi banyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda no kubwirwa ko batari abana bakaminuza.

 Kudahabwa inguzanyo ya buruse nk’ uko ihabwa abandi banyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda

 Kuba inzirakarengane z’ ibibazo batagizemo uruhare kuko ngo Kaminuza ya Gitwe bayigiyemo ari Kaminuza yemewe na Leta bityo ngo kuba bishyurwa amasomo imyaka 3 ni akarengane.

 Bavuga ko Kaminuza y’ u Rwanda ibishyuza menshi bagereranyije n’ abandi banyeshuri biga bimwe gusa yo irabihakana.

Muri 2017 nibwo ibibazo byatangije ubwo ishami ry’ ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe ryahagarikwaga by’ agateganyo. Icyo gihe abanyeshuri bamaze umwaka batiga, nyuma inama y’ igihugu y’ amashuri makuru na za Kaminuza HEC ikora igenzura yanzura ko ibyaburaga byabonetse abanyeshuri basubira mu ishuri.

Ubwo aba banyeshuri bongeraga gusubukura amasomo HEC yasabye ko amasomo amwe arimo Anatomie na Pharmacologie asubirwamo bagira igihe cy’ amezi atatu cyo kuyiga HEC yemeza ko bayarangije neza. Ngo ayo masomo HEC yemeje ko barangije kwiga niyo uyu munsi barimo kwiga kuva muri Nyakanga kugera muri Kamena umwaka utaha.

‘Turi gutakaza igihe n’ amafaranga’…

Ikinyamakuru UKWEZI twahisemo kutagaragaza imyirondoro y’ aba banyeshuri ku mpamvu z’ umutekano wabo.

Umunyeshuri A , umwe mu banyeshuri 373 bahoze biga ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe agira ati “…Turi gutakaza igihe. Birababaje kuba umwaka umunyeshuri yiyandikishijemo muri 2016 ariwo azaba akigamo muri 2020/2021 kandi mu by’ ukuri atarigeze asusipanda, ahubwo inzego bireba arizo zigenda ziteshuka ku nshingano zazo ntizidufashe ugasanga turi kubirenganiramo”.

Aba banyeshuri ubu bari kwiga muri Kaminuza y’ u Rwanda ariko bavuga ko umwaka bari kwiga ari imfabusa kuko ibyo bari kwiga bari barabyize bakiri muri Kaminuza ya Gitwe. Aya masomo bavuga ko bari kuyasubiramo ku nshuro ya gatatu kuko ngo barayize ,HEC iyabasubirishamo yemeza ko bayarangije none na Kaminuza y’ u Rwanda iri kuyabasubiriramo.

Umunyeshuri B ati “Imbogamizi dufite ni uko nta kigaragaza ko turi abanyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda amakarita dufite yanditseho ko turi kwiga ‘Catch up Program(amasomo atuma umunyeshuri agera ku rwego rwa bagenzi be’”.

Uyu mubyeshuri avuga ako agiye kumara imyaka 4 yiga mu mwaka wa 4 yishyura amafaranga y’ ishuri kandi atarigeze asibira.

Ati “Kuva muri 2016 ubwo badufungiraga ishuri bwa mbere, bararifunze nyuma baza kuvuga ko Kaminuza ya Gitwe hari ibintu yujuje dusubirayo dukora ibizamini dukora n’ indi catch up, nyuma y’ icyo gihe bongeye kuyifunga muri uyu mwaka wa 2019 tuza hano muri Kaminuza y’ u Rwanda kuva icyo gihe njye nari mu mwaka wa 4 wa Medicine kugeza n’ uyu munsi nta mwaka nasibiye, nta n’ umwaka nzi ko ndimo. Ahubwo icyo nzi ni uko nindagiza gahunda ya catch up bazansubiza mu mwaka wa 4. Bisobanuye ngo kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2021 nzaba nkiri mu mwaka umwe ntarasibira, ntaratsindwa kandi iyo myaka yose nyishyura miliyoni 2 ku mwaka utabariyemo ayo kurya ngo kuryama”.

Ntidufatwa kimwe n’ abandi banyeshuri ba UR

Umunyeshuri C avuga ko Kaminuza ya Gitwe yatangiye Mineduc na HEC bayireba bemera ko abanyeshuri bajyayo bariga umwaka umwe, ibiri, itatu ine, itanu ati “HEC na MINEDUC bagomba kudufasha kwishyura igihombo baduteje bakatwishyurira iyi catch up ariko niyo tugerageje gusaba inguzanyo ya buruse batubwira ko tutari abanyeshuri ba UR”.

Aba banyeshuri bafite amabaruwa bandikiye Minisitiri w’ uburezi kuva muri Gicurasi 2019 kugeza ubu bamaze kwandika amabaruwa arenga 5 nta n’ imwe barasubizwa nk’ uko babyemeza.

Abigaga muri Kaminuza ya Gitwe, bati ’twabaye inzirakarengane kuko iyi kaminuza yatangije Minisiteri y’ uburezi ireba ntiyatubuza kujya kwigayo

Nubwo bimeze gutya ariko muri uku kwezi kwa 11, abanyeshuri 370 biga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, bagaragaje impungenge batewe n’ uko Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), yari yatangaje ko hari amasomo amwe batigeze biga bityo ko bashobora kutagaragara ku rutonde rw’ abarangije muri UR uyu mwaka wa 2019. Iki kibazo cyakemutse bitarenze amasaha 48 none icy’ abaturutse i Gitwe kimaze imyaka 3 kidakemurwa.

Umunyeshuri B ati “Ntabwo byumvikana ukuntu guhera mu kwezi kwa 5 twandikira UR na Mineduc nk’ inshuro 5 nta na rimwe turabona igisubizo, nugerageje kugusubiza avuga mu magambo, bigatuma bahindura amakuru bagenda baduha.”.

Akomeza agira ati “Ku isomo rya anatomie baratubwiye ngo impamvu tugoma kurisubiramo ni uko twise credit 15 kandi kuri curriculum twaragombaga kwiga credit 20, curriculum turayishaga dusanga twize credit 20”.

Uyu munyeshuri na bagenzi be bavuga ko badafashwe kimwe n’ abandi banyeshuri ba Kaminuza y’ u Rwanda kuko amakarita yabo yanditseho catch up program, bakaba batemerewe gusaba buruse ndetse ngo hari n’ umuyobozi wa kaminuza uherutse kuberurira ’babwira ko batari abana ba kaminuza y’ u Rwanda ikintu bafata nko kubasuzugura.

Ati “Iyo wegereye umuyobozi aragusubiza ngo mwebwe ikibazo cyanyu kingeraho mu buryo buri secondaire, habaye harimo umwana wanjye, cyangwa umuntu wo muri famille ikibazo cyanyu nakabaye naranagikemuye. Urumva uhawe iki gisubizo n’ umuyobozi wawe, urumva ko tudafashwe neza”.

Ikizami cya nyuma ya catch up barasaba ko kivaho…

Aba banyeshuri babwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bwa UR bwababwiye ko nibarangiza amasomo bari gusubiramo bazakoreshwa ikizami gihera ku byo bize guhera mu mwaka wa mbere kugira ngo bemererwe kwiga muri UR.

Bibaza impamvu iki kizami kitatanzwe mbere y’ uko batangira gusubiramo aya masomo.

Aba banyeshuri kandi bafite ubwoba ko kaminuza ishobora kuzategura nkana ikizami gikomeye kugira ngo abagitsinda babe bake kubera ko imwe mu mpamvu Leta ivuga ko zatumye ifunga kaminuza ya Gitwe ari ubucucike none ubwo bucicike bukaba bugiye kuziyongera ku bucucike busanzwe buri muri UR.

Impamvu nyamukuru aba banyeshuri bashingiraho basaba ko icyo kizami cyavaho ni uko n’ ubusanzwe umunyeshuri urangije kaminuza mu bijyanye n’ ubuvuzi hari ikindi kizami akora kimwemerera kwinjira mu rugaga rw’ abavuzi.

Bo bati “Niba kaminuza ishidikanya ku bumenyi dufite nidutegere kuri icyo kizami kitwinjiza mu rugaga rw’ abavuzi kuko nituba tudafite ubumenyi ntituzagitsinda”.

Aya mashuri niyo yigirwamo n’ abiga ubuvuzi muri UR

Dr Jeanne Kagwiza, Umuyobozi w’ ishami ry’ ubuvuzi muri Kaminuza y’ u Rwanda yatangarije UKWEZI ko iyo arebye ibyo aba banyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Gitwe bakorerwa ngo nta karengane abonamo.

Agira ati “Ntabwo bakiri hariya I Gitwe ubu bari iwacu kandi ntabwo nakwigisha umuntu atishyura kandi hari ibikoresho ngombwa kugura. Niba narabonye ko hari amasomo batize, kugira binjire muri program yacu neza hari ibyuho byinshi. Byaciye mu nama byaremejwe kandi bari bafite ababahagarariye muri izo nama”.

Ku ngingo yo kuba aba banyeshuri bavuga ko UR itabafata kimwe n’ abandi Kagwiza agira ati “Urumva kaminuza yabikora kweri ! Kaminuza imwe ya Leta, ntabwo dushobora kutabafata kimwe n’ abandi”.

Akomeza avuga ko aba banyeshuri bavuye muri Kaminuza ya Gitwe nibamara kwemererwa kuba abanyeshuri ba UR aribwo bazemererwa kwaka buruse.

Aba banyeshuri bavuga ko credit imwe bayishyura ibihumbi 17, bakinubira ko ari menshi, gusa Kagwiza avuga ko ibihumbi 17 ariyo mafaranga agomba kwishyurwa credit(ku isaha) n’ abiga amasomo y’ ubuvuzi. Ngo muri rusange isomo ryo mu buvuzi rigira amasaha 120 wakuba n’ ibihumbi 17 agahwana na miliyoni hafi 2 ku mwaka.

Ku ngingo yo kuba aba banyeshuri bavuga ko nta gishya bari kwigira muri UR (muri catch up) kuko amasomo bari kwiga bari barayize ndetse n’ abarimu bayabigisha ubu bakaba aribo bayabigishije bari muri Kaminuza ya Gitwe , Kagwira avuga ko atabyinjiramo kuko atumva ukuntu abarimu bigishaga muri UR kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bajyaga no kwigisha muri Kaminuza ya Gitwe.

Nubwo aba banyeshuri bifuza ko iki kizami bazahabwa barangije catch up cyakurwaho , Kagwiza avuga ko atumva impamvu aba banyeshuri batewe ubwoba n’ iki kizami kuko ngo ntabwo UR yigeze ibabwira ko kizaba ari ikizami gikomeye.

Uyu muyobozi yibaza impamvu aba banyeshuri niba babona kwishyura amasomo amwe imyaka itatu bibagoye batajya gusaba Kaminuza ya Gitwe ikabasubiza amafaranga bayishyuye.

Ati “Kubera iki batagenda ngo uriya mugabo abasubize amafaranga yabo ku myaka yabaye imfabusa ? Kubera iki batabaza uwo utumwa basubira mu mwaka bagasanga hari ibintu batize ? Kuko twebwe curriculum zacu ziri ku rwego rwa EAC.”

Aba banyeshuri 373 bavuye muri Kaminuza ya Gitwe, bigaga mu myaka itandukanye ariko amasomo ya catch up bayigira mu ishuri rimwe bari kumwe. Bavuga ko bafite amakuru ko nibaragiza catch up abazatsinda ikizami bazahabwa bose bazajya mu mwaka wa kane. Gusa Kagwiza avuga ko buri wese azasubira mu myaka yari arimo yiga i Gitwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA