AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abakozi bose ba KBS na Royal Express bahagaritswe kubera coronavirus

Abakozi bose ba KBS na Royal Express bahagaritswe kubera coronavirus
1er-04-2020 saa 10:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2246 | Ibitekerezo

Kampani zifite isoko ryo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali Kigali Bus Serice na Royal Express zahagaritse abakozi bazo bose kuva ku mukozi wo mu biro kugera ku mukanishi, udasize n’abashoferi b’amabisi.

Umuyobozi wungirije wa Royal Express Sother Habumugisha yatangaje ko abakozi babo babahagaritse kubera ko n’ubusanzwe ingendo mu Rwanda zahagaze kubera icyorezo COVID-19.

Habumugisha yanyomoje amakuru yavugaga ko aba bakozi birukanywe burundu, we avuga ko bahagaritswe by’agateganyo mu gihe hategerejwe ko hazasubukurwa akazi hagendewe ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Bus Service (KBS) Victor Rudasingwa yabwiye Ijwi ry’Amerika ko basubitse amasezerano y’akazi bari bafitanye n’abakozi babo bose mu gihe cy’amezi 3 kuko imikorere yahagaze.

Yagize ati “Niko bimeze ariko si ukubahagarika burundu, ni ugusesa amasezerano bari bafitanye na Kigali Bus Service, ntabwo ari burundu ni mugihe cy’amezi 3 gusa bivuze ngo ejo n’ejobundi mu gihe cyose iki cyorezo cyaba gihagaze bazagaruka mu kazi"

Abanyarwanda bari mu cyumweru cya 2 kuva u Rwanda rwahagarika ingendo n’ibikorwa bimwe na bimwe kubera icyorezo cya coronavirus. Biteganyijwe ko iki cyumweru nikirangira Leta y’ u Rwanda ishobora kongera igihe yihaye cyo guhagarika ibi bikorwa cyangwa ikareka ibikorwa bigakomeza nk’uko byari bisanzwe.

Kugeze ubu mu rwanda hamaze kuboneka abarwayi 75 bafite coronavirus bijganyemo abo Minisiteri y’ubuzima ivuga ko bageze mu rwanda bavuye mu mujyi wa Dubai.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA